Abakiliya ba KCB bo bavugaga ko babajwe no kuba bafungiweho imiryango nta n’ibisobanuro, bituma bitotomba bavuga ko ari imikorere idahwitse.

Umwe muri abo bakiliya wavuze ko yitwa Pascal twasanze kuri iyo banki, yadutangarije ko yari aje gushaka amafaranga yo kugoboka mugenzi we wari umwiyambaje ariko ngo bamubuza kwinjira mu gihe byari bimenyerewe ko ayo masaha ari ayo bafungiraho mu minsi y’akazi.

Pascal kimwe na bagenzi be, avuga ko iyo banki itari ikwiriya guta icyemezo cyo gufunga mbere ya saa mbili itabanje kubimenyesha abakiliya. Yagize ati "Turabagaya cyane kuko ntushobora kwandika itangazo ngo uwo munsi uhite urishyira mu bikorwa nta nteguza. Bakagombye kuba babitumenyesheje kare."
Abakozi ba KBC Ishami rya Remera riri ku Gisementi bo ariko bavuga ko bari bamenyesheje abakikiliya babo kuko ngo hari itangazo bari bashyizeho mu gitondo.
Daniel Sabiitii
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
service zo mubanki zirigukendera no muri BPR agashami ka rutsiro barikuzitanga nabi bitewe nikibazo cy’ubujura.
It is so sad
Erega Ntago Ari KCB Yonyine Nahandi Nuko.
Iyi nta bank irimo! Uziko batishhra cheque utabanje kuyiversa! Donc ubanze ufunguze compte! Service mbi nagaye!