Abakora mu burezi n’abandi bakunda gusoma mu karere ka Rubavu bakurikiye imurikwa ry’igitabo cya Nizeyimana Innocent, bavuga ko amateka ari mu gitabo yigishijwe urubyiruko kwaba gusoza amacakubiri n’intambara byigishijwe Abanyarwanda mu mateka agoretse.

Nizeyimana igitabo yanditse kivuga ku bukoloni n’amacakubiri mu Rwanda, igitabo avuga ko yanditse ashaka gusubiza ibibazo benshi mu Banyarwanda bibaza ku mateka y’Abanyarwanda kuva mbere y’ubukoloni, mu gihe cy’ubukoloni, mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nizeyimana Innocent avuga ko amateka y’u Rwanda yagoretswe n’abanyamahanga bagamije kubiba amacakubiri atuma bahora babona imirimo n’uburyo bagira ijambo.
“abagoreka amateka baba bafite icyo bagamije, kuko iyo habaye intambara n’amacakubiri babona akazi mu mishyikirano, gukora ubushakashatsi, haboneka impunzi bakazana imfashanyo tugahora kubahanze amaso.”

Nizeyimana avuga ko Abanyarwanda bamenye amateka yabo nkuko yayanditse byabafasha kubana neza nkuko mbere y’ubukoloni bari babanye, bakava mu kurebana mu ndorerwamo z’amoko zashyizweho n’abakoloni bari bafite ibyo bagamije.
Rebero Gilbert ukora akazi ko gutwara ba mukerarugendo, avuga ko nubwo benshi banenga abanyarwanda kudasoma, ngo biterwa nibyo bashaka gusoma; “iki gitabo cy’amateka kiri mu mururimi abanyarwanda bumva, ntawe utagisoma kuko gifite ubwenge bwinshi kigisha kandi bwafasha abanyarwanda kubana neza.”
Kankindi Annociate wumvishe amakuru y’igitabo akagishaka kugira ngo agisome, avuga ko ibyo yagisanzemo byigishijwe mu mashuri n’abaturage bakagira aho bagisanga bakagisoma byarangiza amacakubiri akomoka ku moko abanyarwanda bigishijwe.
Uwampayizina Marie Grace umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza, avuga ko bagiye gukorera ubuvugizi iki gitabo kugira ngo kizagere mu mirenge no ku mashuri Abanyarwanda barusheho kumenya amateka y’igihugu cyabo nibishoboka kigera no muri Congo
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
Iki gitabo kizafasha cyane abubu kuko umuco wacu bo ntacyo ubabwiye pe!
Amateka nyakuri? Ntimukansetse! Genda wigurishirize, naho benshi mu banya rda amateka nyakuri yabo barayazi ahubwo barayirengagiza, ingoma zigashima amateka meza azerekeyeho, zigakunda amabi y’abandi kdi zikarwanya n’imbabaga nyinshi ababavuga amateka mabi yayo! Bivugwa rero ko umwanditsi avuga amateka nyakuri iyo ahereye ku mateka meza gusa y’ingoma iriho, agavuga amabi y’izindi!
Nimuturangire aho aho twabona copy y’icyo gitabo twisomere twumve...
Afite imyaka ingahe kuburyo yamenya amateka kurusha abandi?
Ese aho ntiyandukuye iby’ abandi (plagiarism) ko biriya bishushanyo hari ikindi gitabo gisohotse vuba aha nabibonyeho!? Ni ukubyitondera!
Ese aho ntiyandukuye iby’ abandi (plagiarism) ko biriya bishushanyo hari ikindi gitabo gisohotse vuba aha nabibonyeho!? Ni ukubyitondera!
Ndagusuhuje Bwana Nyamuhenda Boniface! Gira amahoro!
Wowe uretse kugrndera ku byanditswe n’uyu munyamakuru, wigeze usona iki giyabo? Uzagishake muri library Cartas na library Ikirezi, maze utange igitekerezo umaze gusoma no gusesengura ibigikubiyemo.Nyuma rero uzadusubize twe twagisomye, ibikubiye mu mwanzuro wacyo!
Mureke abanyarwandavtubane mu mahoro kuko turi abavandimwe!
Ntabwo ari amateka nyakuri y’ URwanda. Ni amateka y’ Urwanda according to the author of the Book. Buri wese yandika akurikije amarangamutima ye.