Rutsiro: Abagabo babangamira abagore kugera ku nguzanyo mu bigo by’imari

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Rutsiro bifuza gutera imbere batangaza ko bagifite imbogamizi z’abagabo babo, bababuza kugana ibigo by’imari

Babitangaje kuri uyu wa gatanu tariki 14 Kanama 2015 mu mahugurwa bahabwaga n’ubuyobozi bw’ikigo cy’ingwate (BDF) ishami rya Rutsiro, bwahuraga abatuye mu mirenge ine igize aka karere mu rwego rwo kubakangurira kubagana bakabafasha kugana ibigo by’imari.

Abagore ngo bashaka inguzanyo ariko abagabo bakababera imbogamizi.
Abagore ngo bashaka inguzanyo ariko abagabo bakababera imbogamizi.

Abo bagore baturutse mu irenge ya Musasa, Boneza, Mushinyi na Ruhango basobanuriwe ko babishingira ku ngwate ya 75%, bakanabatera inkunga ya 25%, ariko bo batangaza ko bagifite imbogamizi z’abagabo batabemerera kwaka inguzanyo.

Berthilde Niwemufasha wari witabiriye aya mahugurwa yagize ati “Njyewe rwose n’ubwo naje ariko nziko umugabo wanjye atapfa kunyemerera, kuko na mbere yanyangiye aho avuga ko nayapfusha ubusa.”

Nyiramana Marie Chantal nawe utuye mu murenge wa Boneza, yagize ati “Dufite imbogamizi z’abagabo bacu kuko batwangira kwanga inguzanyo ahubwo keretse ubuyobozi bubidufashijemo bukabibumvisha.”

Umukozi wa BDF ishami rya Rutsiro atangaza ko abagore bakwiye gutinyuka kuko babashingira ku ngwate.
Umukozi wa BDF ishami rya Rutsiro atangaza ko abagore bakwiye gutinyuka kuko babashingira ku ngwate.

Uwamahoro Agnes umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Rutsiro, yamaze impungenge aba bagore avuga ko bagiye kuzenguruka mu midugudu yose bakoresha inama bagabo n’abagore abagifite ngo iyo myumvire ku buryo bazabagira inama.

Ati “N’ibyo turabizi ko bamwe mu bagabo badakundira abagore babo kwaka inguzanyo. Icyo tuzakora tuzazenguruka mu midugudu yose abagifite iyo myumvire tubigishe kandi ndizera ko bazakundira aba bagore kwaka inguzanyo kandi iyo nguzanyo ikoreshejwe neza iteza imbere urugo.”

Indi mbogamizi aba bagore bavuga ni nko gukora imishinga bajyana ku ma banki ariko bashoje inama babwiwe ko BDF ibibafashamo. Kugeza ubu abagore bamaze kwandika basaba inguzanyo basaga ibihumbi birindwi mu bagore ibihumbi 98 bituye akarere ka Rutsiro.

Mbarushimana Cisse Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nimutere inbere ntamujyejye

umukunzi yanditse ku itariki ya: 14-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka