Muhanga: Abikorera barasabwa kubaha inzego z’umutekano

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga n’inzego z’umutekano bagiranye inama n’abikorera bo mu Karere ka Muhanga, babasaba kubaha akazi k’inzego z’umutekano.

Inzego z’ubuyobozi bw’Akarere, izishinzwe umutekano mu Karere ka Muhanga harimo Polisi na DASSO, n’Umuyobozi w’ingabo muri Burigade ya 411 mu Turere twa Muhanga na Kamonyi, baganiriye n’abikorera bo mu Mujyi wa Muhanga kuri uyu wa gatanu tariki 14 Kanama 2015.

18 bakekwaho gutera amabuye imodoka ya polisi bakayimena ikirahure bashyikirijwe ubushinjacyaha.
18 bakekwaho gutera amabuye imodoka ya polisi bakayimena ikirahure bashyikirijwe ubushinjacyaha.

Iyo nama yari igamije kwiga uko barwanya akajagari mu bucuruzi nka kimwe mu bibangamiye umutekano.

Mu ijoro ryo ku wa mbere tariki ya 10 rishyira uwa kabiri 11 Nyakanga 2015 mu ma saa moya z’ijoro, abacuruza mu kajagari batangiriye imodoka ya Polisi yari iturutse ku Biro by’Akagari ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye bayitera amabuye bihorera kuri bagenzi babo bari bafashwe bari muri iyo modoka.

Abacururiza mu kajagari basaba ko inkunga bemerewe n'Akarere bayibona bagatangira gukorera mu matsinda.
Abacururiza mu kajagari basaba ko inkunga bemerewe n’Akarere bayibona bagatangira gukorera mu matsinda.

Kugeza ubu abantu 18 barimo abagore icyenda n’abagabo icyenda nibo bamaze gufatwa aho kuri uyu wa 14 bashyikirijwe Ubushinjacyaha bw’urukiko rwisumbuye rwa Nyamabuye bakekwaho ubwo bugizi bwa nabi.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Yvonne Mutakwasuku agereranya abashaka kubangamira inzego z’Umutekano nk’icyugu cyurira igiti cyagera hejuru kikanyeganyeza, kuko igiti kiguye icyugu ari cyo cyahababarira.

Brig. gen. Mupenzi uwa gatatu hagati i (bumoso) yari yaje kwifatanya n'abikorera mu kuganira ku mutekano.
Brig. gen. Mupenzi uwa gatatu hagati i (bumoso) yari yaje kwifatanya n’abikorera mu kuganira ku mutekano.

Agira ati “Uwitendeka ku nzego z’Umutekano ntabwo bizakunda ariko mbere y’uko hajyaho imbaraga z’umurengera abacururiza mu muhanda turabasaba kujya aho bagomba kwerekera mu isoko rya Nyabisindu.”

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Muhanga CS Muheto Françis avuga ko abacururiza mu muhanga hafi 80% by’ibicuruzwa babikura mu maduka yemewe no mu isoko.

Ati “Abateye imodoka amabuye abagore bavuzaga induru, nari nzi ko abagore bavuza impundu, ibyo ntabwo aribyo rwose.”

Brig. Gen. Mupenzi asaba agira inama abikorera zo kubaha inama bagirwa n'inzego z'umutekano.
Brig. Gen. Mupenzi asaba agira inama abikorera zo kubaha inama bagirwa n’inzego z’umutekano.

Umuyobozi w’ingabo muri Brigade ya 411 mu Turere twa Kamonyi na Muhanga Brig. General Mupenzi asaba abikorera kumvira inama bagirwa n’ubuyobozi n’inzego z’umutekano, kuko udahari byose bitakorwa, kandi ko aho bafite ikibazo bajya bagisha inama ubuyobozi bukabafasha.

Abikorera bemeye gufasha inzego z’Umutekano kubungabunga umutekano w’ibikorwa byabo.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka