Rutsiro: Amwe mu mafaranga Banki y’Abaturgae yari yibwe yabonetse

Uwarindaga Banki y’Abaturage (BPR) ishami rya Rutsiro yagaragaje miliyoni enye mu mafaranga yari yibwe muri iyi banki, bituma babiri barimo umukozi ushinzwe kwakira abantu bakekwaga barekurwa.

Kavamahanga Anastase yavuze ko miliyoni enye yari yazihawe n’umucungamutungo Maniraguha Emmanuel nk’igihembo, kugira ngo atabivuga, byatumye ushiznwe kwakira abantu ari we Kamanzi Vital n’utanga amafaranga Noheli Nzamwitura baba ari bo bafatwa.

Banki y'abaturage agashami ka Rutsiro yibwe miliyoni zisaga 23 ariko hamaze kuboneka agera kuri miliyoni enye gusa.
Banki y’abaturage agashami ka Rutsiro yibwe miliyoni zisaga 23 ariko hamaze kuboneka agera kuri miliyoni enye gusa.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’iburengerazuba IP Théobard Kanamugire, yagize ati “Kuri uyu wa kane twakoze umukwabu mu rugo rw’uwarindaga banki tumusangana miliyoni enye avuga ko yahawe n’umuyobozi wa banki nk’igihembo, ngo ntazabivuge hakaba harekuwe bamwe batahamwe n’ibimenyetso ubu tukaba dukomeje iperereza ngo turebe ko hari andi yaboneka ndetse n’abayatwaye bose.”

IP Kanamugire yakomeje anatanga ubutumwa aho agira inama abantu bose kutararikira kwiba amafaranga y’Abanyarwanda, asaba amabanki akwiye kugira Kamera yafasha kumenya uwaba yibye.

Umucungamutungo utungwagatoki n’uwarindaga iyi banki yazanye n’abantu batandatu ariko we arabihakana nk’uko Polisi ibitangaza. Ariko kimwe na bagenzi be bandi bafunganywe barimo abazamu babiri,umubitsi bose baracyafunzwe mu gihe ngo hakomeje iperereza.

Mbarushimana Cisse Aimable

Ibitekerezo   ( 6 )

Uwo muzamu ashobora kutamenya aho yose aherereye ariko akakanya kuko abayatwaye batamubwiye aho bazayahisha ariko abayatwaye arabazi kuko banamuhaye ishimwe ryubufatanya cyaha kandi ntagore inzego ziperereza rwose,Murakoze

Felix yanditse ku itariki ya: 11-09-2019  →  Musubize

Uwo muzamu ni igisambo gikomeye,kubona yic ibyo ashinzwe kurinda? mumukanyage aravuga abo bafanyije kwiba ayo mafaranga naho ibyo avuga ntibyumvikana,none yahembwe miriyoni enye yakoze iki?

Kaganga yanditse ku itariki ya: 16-08-2015  →  Musubize

uwo muzamu ni umufatanyacyaha bamubaze aho andi ari ark uwo mucungamutungo nta values za manager kbsa.

Habimana jean d’amour yanditse ku itariki ya: 15-08-2015  →  Musubize

uwo muzamu agaraze abo bafatanije kwiba amafaranga ’abaturage bizigamiye ,

uwijacques yanditse ku itariki ya: 15-08-2015  →  Musubize

uwo muzamu azi ahwandi aherereye kwatabivuze mbere yuko mujya gusaka??

chrisostome yanditse ku itariki ya: 14-08-2015  →  Musubize

uwo muzamu azi ahwandi aherereye kwatabivuze mbere yuko mujya gusaka??

chrisostome yanditse ku itariki ya: 14-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka