Rayon Sports na Skol bavuguruye amasezerano afite agaciro ka miliyoni 185 Frw

Kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya Rayon Sports na Skol basinye amasezerano y’imikoranire mishya avuguruye nyuma y’imyaka 12 yari imaze ari umuterankunga wayo mukuru aho yageze ku gaciro ka miliyoni 185 Frw mu gihe cy’umwaka avuye kuri miliyoni zisaga 300 Frw yatangwaga.

Ni amasezerano yasinyiwe ku cyicaro gikuru cya Rayon Sports hagati ya Perezida wa Komite y’Agateganyo ya Rayon Sports Murenzi Abdallah n’Umuyobozi wa Skol Eric Gilson, afite agaciro ka miliyoni 185 Frw nk’uko byemejwe na Murenzi.

Ati "Agaciro ka masezerano ni miliyoni 185 Frw zizatangwa mu mu ntoki no mu buryo bw’ibikorwa. Nubwo abantu baba bashaka kumva amafaranga gusa ariko igikomeye ni umubano."

Avuga ku mpamvu basinye amasezerano y’umwaka umwe umuyobozi wa Rayon Sports Murenzi Abdallah yavuze ko bawufashe nyuma yo gukora isuzuma bityo ko ari uwo gukosora ibitaragenze neza.

Ati "Mbere yo kuvugurura amasezerano twakoze isuzuma by’umwihariko ryakozwe na Skol ryo kureba ibitaragenze neza mu rugendo twabanyemo. Impamvu dufashe uyu mwaka, twasanze dukeneye igihe cyo gukosora ibitaragenze neza muri byo harimo imiyoborere ya hato na hato yagiye igira ingaruka ku mubano waacu. Muri iki gihe cy’umwaka hazaganirirwamo byinshi bishobora kujya mu myaka myinshi iri imbere."

Muri izi miliyoni niho hakubiyemo ikibuga cy’imyitozo cyo mu Nzove, Rayon Sports izakomeza gukoresha ku myitozo ndetse ikipe y’abagore igakomeza kwakiriraho imikino yayo mu gihe uru ruganda narwo ruzakomeza gucuruza ku mikino iyi kipe yakiriye kongeraho ko kuri iyi nshuro ruzambarwa inyuma mu mugongo mu nsi y’amazina y’abakinnyi na nomero.

Rayon Sports yoranaga na SKOL kuva mu 2014 ari umufatanyabikorwa mukuru watangiye ayiha miliyoni 47 Frw ku mwaka gusa yagiye azamuka uko yagiye yongerwa kugera aho ayaherukaga gusinywa yarangiye mu mpeshyi ya 2926 yari afite agaciro k’asaga miliyari 1 Frw mu gihe kingana n’imyaka itatu.

Rayon Sports irateganya gutangaza ku mugaragaro Banki ya Kigali uzaba umufatanyabikorwa wayo mukuru ndetse ikanya imwambara imbere mu gatuza mu gihe yanamase gusinyana na Jayrutty, ibyo ubuyobozi bwayo bwavuze ko bamaze kugera kuri 70% ku kuba ikipe yagira umutekano mu bukungu.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka