Abakecuru babiri bo mu Mudugudu wa Mugote mu Kagari ka Gishari mu Murenge wa Rubaya bafatanywe ibiti by’urumogi bitandatu bahinze mu murima wabo.
Ishuri Cornerstone Leadership Academy riri mu karere ka Rwamagana ryahaye amahirwe abanyeshuri barangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, ku buryo 40 ba mbere bazatsinda ikizamini rizatanga bazemererwa kuryigamo icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye ku buntu.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Byumba buvuga ko umuntu waguze isambu y’umuturage wo mu muryango w’abasigajwe inyuma n’amateka binyuranyije n’amategeko bizakemuka bakurikije icyo amategeko ateganya byaba ngombwa bakayamburwa.
Abagore bo mu Murenge wa Musaza mu Karere ka Kirehe barasabwa gukomeza kurinda ubusugire bw’icyizere bagiriwe bakomeza ibikorwa biteza imbere ingo zabo.
Kuri uyu wa 15 Mutarama 2015, Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi rwatangiye kuburanisha urubanza rw’uwahoze ari Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, n’abandi batatu bareganwa bari abakozi mu Kigo cy’Ubwisungane mu Kwivuza (MUSA).
Ubuyobozi bukuru bushinzwe abinjira n’abasohoka bwarangije gushyira hanze raporo yanyuma y’ibijyanye n’ikibazo cy’ibyangombwa by’abakinnyi cyari kimaze iminsi kivugwa mjuri ruhago nyarwanda kuva mu kwezi kwa munani kwa 2014.
Intore ziri ku rugerero mu Karere ka Gatsibo zivuga ko zitewe ishema no gutanga umusanzu wazo mu kubaka igihugu, no kugira uruhare mu iterambere ry’abaturage babashishikariza kwitabira gahunda za Leta mu rwego rwo kwesa imihigo biyemeje.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bufatanije na Minisiteri y’ubuhinzi (MINAGRI) batangije igikorwa cyo kurwanya indwara y’igifuruto hakingirwa inka zose.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwasuye abaturage b’Akagari ka Masaka mu Murenge wa Rugarika baburiye ababo mu mpanuka y’ubwato bunayemerera inkunga, kuwa kane tariki 15/01/2015.
Kutishyura uwahoze ari umutoza wayo Raoul Shungu bishobora gutuma ikipe ya Rayon Sports isubizwa mu cyiciro cya kabiri ndetse ikanakurwa mu marushanwa nyafurika muri uku kwezi kwa mbere.
Minisitiri muri ministeri ishinzwe imicungire y’ibiza n’impunzi (MIDIMAR), Mukantabana Séraphine arasaba abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya gukura amaboko mu mifuka bagakora bashaka ikibatunga, aho guhora bategereje inkunga batazi aho zizava.
Ishuri rikuru ry’Abalayiki b’Abadiventisiti rya Kigali (INILAK) ryatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 100 basoje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelor’s degree) mu mwaka wa 2013-2014 mu ishami ryaryo riri i Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba, kuwa Kane tariki ya 15/01/2015.
Uwari umutoza w’ikipe y’igihugu Umwongereza Stephen Constantine yarangije kwandikira ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa ababwira ko atakiri umutoza w’ikipe y’igihugu.
Sergeant Felicité Mujawamariya yahawe umudari w’ishimwe n’umuryango w’abibumbye nk’umwe mu bayobozi b’ababapolisi bari bashinzwe kubungabunga amahoro muri Darfur wahize abandi.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame asanga bamwe mu bayobozi ba ruhago nyarwanda barakoze ubucucu mu gukinisha umukinnyi Birori Daddy watumye basezererwa mu marushanwa nyafurika.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Sembagare Samuel, asaba abayobozi b’ibigo by’amashuri byo muri ako karere ndetse n’abarimu kumenya abanyeshuri barera kuko ari byo bizatuma bagira imyitwarire myiza, bakagira n’isuku.
Inama idasanzwe y’inama njyanama y’Akarere ka Rusizi yateranye kuwa 15/01/2015 yemewe ubwegure bwa Nzeyimana Oscar wari umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, na Bayihiki Basile wari umuyobozi w’Akarere wungirije ufite imibereho myiza y’abaturage mu nshingano.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame aremeza ko kuba azasoza manda ya kabiri mu 2017 bitari mu bimuhangayikishije iki gihe, kuko agihanganye n’ibindi bibazo byihutirwa bibangamiye u Rwanda.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro buratangaza ko aho hashyiriweho komite z’abashumba baragira mu ishyamba rya Gishwati nta rugomo ruherutse kuhagaragara.
Abantu batandukanye batsindiye kugura ibikoresho by’inyubako y’Akarere ka Rutsiro kuwa kabiri tariki ya 13/01/2015 kubera ko hagiye kubakwa inyubako nshya ijyanye n’igihe aka karere kazakoreramo mu minsi iri imbere.
Bamwe mu bunganira abantu mu mategeko batangiye gusaba ubutabera bw’u Rwanda gutekereza uburyo bwo korohereza abantu basanzwe bazwiho ubunyangamugayo, aho guhita babafunga iminsi 30 mu gihe bakekwaho icyaha ahubwo bakishyura ingwate.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwali aributsa urubyiruko ko ubutore butagaragarira mu magambo ahubwo bugaragazwa n’ibikorwa.
Perezida w’u Rwanda arahamagarira Abanyarwanda bo mu byiciro byose gukura amaboko mu mifuka bagakora, kuko ngo nta na kimwe mu byo bashaka bazigera bahabwa nk’impano nibatabikorera bafatanyije.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Ngororero bakomeje kugirana ubushyamirane n’urugomo bituruka ku kurogana hakoreshwe ibyo bita “ibigambwa” cyangwa “ibitama”, bifatwa nk’ibyitwa “amagini” cyangwa “ibitega” mu tundi duce.
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23, Stephen Constantine yahamagaye abakinnyi 25 bo gutegura umukino wa gicuti na Tanzania uteganyijwe kuba tariki ya 22/01/2015 kuri Stade ya Kirumba I Mwanza.
Imibare y’ukwezi k’Ukuboza 2014 igaragaza ko mu karere ka Nyabihu hari ikibazo cy’abana bafite imirire mibi bagera kuri 370 nk’uko byemezwa n’ushinzwe ubuzima mu karere Dusenge Pierre.
Top Service yatsindiye isoko ryo kugemura inyongeramusaruro mu Karere ka Gakenke iravuga ko ishobora kudatanga ifumbire mu gihembwe cy’ihinga gitaha mu gihe yaba itishyuwe iyo yatanze mu gihembwe gishize.
Umuyobozi w’impuzamasindika y’abakozi izwi nka COTRAF, Dominic Bicamumpaka, arashinjwa n’abanyamuryango be kwanga kuva ku buyobozi bw’iyi sendika nyuma y’amezi abiri manda ye irangiye, nawe ubwe akemeza ko abatamushaka nta n’umwe uzi uko iyo sendika yabayeho.
Bamwe mu bajyanama b’ubuzima bibumbiye muri Koperative “Dukunde Ubuzima Rubengera” ikorera ku Kigo Nderabuzima cya Rubengera mu Karere ka Karongi barinubira imikoreshereze mibi y’umutungo w’iyi koperative, kuko ngo komite yabo ikoresha umutungo uko yishakiye itabanje kubagisha inama.
Abaturage n’abayobozi b’ibanze b’Umurenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyamagabe bagiriwe inama yo gufatanya mu guteza imbere umurenge wabo ntawe uhutaje mugenzi we, abaturage bakurikiza gahunda za leta n’abayobozi bayobora nta gitutu bashyize ku baturage.
Inzego z’umutekano mu Karere ka Rubavu zitangaza ko abagore 167 aribo bafatiwe mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge mu mwaka wa 2014, mu gihe hafashwe abagabo 80 n’abana 9.
Hagiye gutangira gukorwa inyigo y’uburyo umuhanda Rusumo–Kagitumba uzagurwa ukongererwa metero z’ubugari wari usanganywe, iyi nyigo biteganyijwe ko mu mezi abiri izaba yarangiye igahita ishyikirizwa ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ryo gutwara abantu n’ibintu (RTDA), kugira ngo nacyo gitangire ishyirwa mu bikorwa ry’uyu (…)
Nyuma y’uko bivuzwe hirya no hino ko mu Rwanda hari abantu bafungwa igihe kiruta icyo baba barakatiwe, KT Radio yabateguriye ikiganiro kuri icyo kibazo kiba guhera 08h30 kuri uyu wa 15/01/2015.
Intumwa z’ibihugu 11 bya Afrika bifite kaminuza zigisha ibijyanye n’itangazamakuru n’itumanaho ziteraniye mu karere ka Muhanga kugirango ziganire uburyo zazamura ireme ry’uburezi mu mashuri yigisha ibijyanye n’itangazamakuru rya Afurika.
Umugabo witwa Birindabagabo Jean Paul, ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari komini Sake, ubu ni mu murenge wa Rukumberi mu karere ka Ngoma; yagejejwe i Kigali akuwe muri Uganda, aho yafatiwe mu cyumweru gishize.
Ndayisenga Valens uzwi nka Rukara yakoresheje iminota 10 n’amasegonda 47 maze yegukana agace kabanziriza utundi mu isiganwa rizenguruka igihugu cya Misiri ryatangiye kuri uyu wa gatatu.
Ikipe ya Rayon Sports imaze gutangaza ko yasinyishije umukinnyi wo hagati Kwizera Pierre amasezerano y’amezi 18 akinira iyi kipe mu mikino yo kwishyura ya shampiyona.
Minisitiri w’iterambere ry’umuryango, Oda Gasinzigwa, ubwo yafunguraga ikigo mboneza mikurire mu karere ka Ngoma yasabye ababyeyi bombi gufatanya mu burere bw’umwana kuva agisamwa kuko kwitabwaho aribyo bituma avamo umuntu muzima.
Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) ruratangaza ko rwatangije sosiyete y’ubucuruzi izajya ibyaza umusaruro ibikorwa n’abagororwa mu rwego rwo kwishakamo amafaranga azajya yunganira leta mu ngengo y’imari yarugeneraga.
Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Nyanza wirukanye burundu Ntivuguruzwa Augustin bahimbaga “Kagina” wari umukozi uhoraho kubera imyitwarire mibi yamurangaga mu kazi irimo kwivanga mu murimo itamureba, no gukoresha izina ry’uyu muryango mu nyungu ze bwite.
Ubuyobozi wa banki ya Ecobank Rwanda bwemeza ko umuntu adashobora koroherwa n’iterambere, haba irye cyangwa se iry’aho atuye igihe atizigamira, kuko umuntu adasigarana ibyo yinjiza ahubwo asigarana ibyo yizigamira bikagenda bigwira akabasha kugira icyo yimarira.
Umwarimu ukekwaho gutera inda umunyeshuri yigishaga yarangiza akanamwica ubu ari mu maboko ya polisi ikorera mu Karere ka Ngororero kuva kuwa 13/01/2015, ikaba igikora iperereza ngo ashyikirizwe urukiko.
Musa Emmanuel w’imyaka 18 y’amavuko wemeza ko akomoka i Burundi amaze amezi asaga ane mu bitaro bya Nyagatare yivuza ubushye yatewe n’umuriro w’amashanyarazi.
Bamwe mu baturage batuye mu Mudugudu wa Bigega mu Kagari ka Gahondo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza amarira ni yose bataka ko bateweme urutoki rwari rubatungiye imiryango ariko ntibagire icyo bahabwaa.
Minisitiri ushinzwe imicungire y’ibiza n’impunzi (MIDIMAR), Mukantabana Séraphine aratangaza ko igihugu cy’u Rwanda kiteguye kandi gifite ubushobozi bwo kwakira impunzi igihe cyose baramuka batashye mu kivunge.
Umusore witwa Irimaso ukomoka mu murenge wa Kagogo mu karere ka Burera ari mu bitaro bya Ruhengeri nyuma yo gufatwa agiye kwiba ibinyomoro mu murima uri mu murenge wa Cyanika agashaka kurwanya abari babirinze bakamutemagura ku maguru, ku maboko ndetse no mu mugongo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Bayihiki Basile n’abandi bakozi b’Akarere ka Rusizi batatu bahakanye ibyaha baregwa byo gukoresha inyandiko mpimbano.
Mbonyi Paul uyobora umurenge wa Mutete na Muvunyi Bosco uyobora umurenge wa Nyamiyaga yo mu karere ka Gicumbi baratangaza ko ku mugoroba wo kuri uyu wa 13/1/2015 beguye ku mirimo yabo.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa ryarangije kwemeza ko shampiyona y’icyiciro cya mbere izasubukurwa tariki 27/1/2015 hakinwa umunsi wa 14 wayo ari na wo wa mbere mu mikino yo kwishyura.