Huye: Abagize AERG ya Kaminuza y’u Rwanda baremeye incike
Abagize umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 biga muri za Kaminuza, biga mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda rya Huye, baremeye incike za Jenoside ihene.
Igikorwa cyabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 15 Kanama 2015, abagize AERG baremeye imiryango 22 y’incike zo mu umurenge wa Mukura mu karere ka Huye ihene kuri buri muryango.

Iki gikorwa ni ngaruka mwaka kuri uyu muryango AERG-UR Huye Campus, usanzwe ukora ibikorwa nk’ibi mu rwego rwo kwereka abo bakecuru ko batari bonyine.
Icyo gikorwa cyari cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye, nabo batanze impanuro kuri abo bakecuru ariko banasabo ko ubwo bufafatanye n’abanyeshuri bwahoraho.

Mu byishimo byinshi, abo basabyeko batazongera kwitwa incike kuko bafite abo bita abana babo.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
NTIBIZONGERE UKUNDI KWITWA INCHIKE NABANYARWANDA.
Abaremeye incike Imana yongere aho mukuye ikintu kinezeza kigatanga ’ikizere nuko aba babikora ejo bundi bari impinja biratanga ikizere cy’ejo