Museveni yashyizeho Minisitiri w’Uburezi w’agateganyo

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagize bwana John Chrysostom Minisitiri ushinzwe Uburezi na Siporo w’agateganyo

Uyu mwanzuro wafashwe mu gihe uwo mwanya wari usanzwe ufitwe na Janet Museveni, umaze igihe atagaragara mu ruhame bitewe n’uburwayi.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kane, rivuga ko Muyingo agiye kuyobora imwe muri minisiteri zikomeye kandi zifite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu, mu gihe hategerejwe ko Janet Museveni akira neza agasubira mu mirimo ye.

Uyu mugabo usanzwe azwi mu buyobozi bw’uburezi bwa Uganda, bivugwa ko ari inkingi ya mwamba. Icyakora, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuze ko mu by’ukuri ari we umaze imyaka itanu ahetse iyi Minisiteri.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka