Nyamagabe: Abaturage bafite ikibazo cy’uko nta mashanyarazi abageraho
Abatuye umurenge wa Nkomane bafite ikibazo cy’uko umurenge wabo uri mu duce amashanyarazi atageramo, bigatuma batabasha gutera imbere nk’abandi baturage bamaze kubona amashanyarazi.
Akarere ka Nyamagabe kagizwe n’imirenge 17, aho kugeza ubu hafi yayose irimo amashanyarazi uretse imirenge ibiri uwa Nkomane n’uwa Mugano, aho amashanyarazi yageze abaturage bakaba barabashije kwiteza imbere cyane cyane mu dusentere tw’ubucuruzi.

Abaturage b’umurenge wa Nkomane, cyane abakorera mu isantere y’ubucuruzi ya Nkomane, bakaba basanga barasigaye inyuma kubera nta mashanyarazi abageraho nubwo bizezwa kenshi ko agiye kubageraho.
Donatille Ayobahorana atangaza ko bizezwa amashanyarazi ntibayabone, bigatuma batabasha gukora amasaha menshi kandi nk’ibikorwa bikenera amashanyarazi nko gusya amasaka, ibigori, imyumbati n’ibindi bihenze cyane kuko hakoreshwa mazutu.
Yagize ati “Kenshi baza gupima ahantu bazubaka urugomero tugategereza tugaheba, tukaba dusaba ko byakwihuta, nkaha kugasanteri dushobora kuba twakwikorera tukageza mu gihe dushakiye cy’umugoroba, ariko iyo bwije usanga ari mu icuraburindi.”
Ubuyobozi bw’umurenge bukaba bwizeza abaturage ko inyigo yo kubaka urugomero yarangiye, ko hasigaye gutangira imirimo yo kubaka nk’uko umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkomane yabitangaje.
Ati “Hari inyigo yakozwe ku mugezi wa Rwondo, ubu icyo dutegereje ni ukumenya Rwiyemezamirimo watsindiye kubaka, kugira ngo aze atangire, ariko twizeyeko uyu mwaka baba batangiye, nibura mu ntangiriro z’umwaka utaha abaturage bakabona amashanyarazi.”
Mu rwengo rwo kugira ngo amashanyarazi azagere ku baturage benshi, hakaba haragiye hakorwa inyigo zitandukanye ku migezi iri muri uyu murenge nk’umugezi wa Rangi na Mutengeri.
Akarere ka Nyamagabe, muri uyu mwaka ushize w’ingengo y’imari wa 2014-2015 kabashije kuva ku kigereranyo cya 13, 14 % kagera kuri 18%, muri uyu mwaka kakaba gateganya kugeza amashanyarazi mu ngo 2.000.
Caissy Christine Nakure
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|