Ku Kigo Nderabuzima cya Muhoza kiri mu Mujyi rwagati wa Musanze cyakira abaturage ibihumbi 73 na 561 bo mu mirenge ine y’Umujyi, uhasanga umubare munini w’abaturage bategerereje, bamwe baryamye hasi no ku ntebe barakata igitotsi kubera kurara ijoro.

Ibi bibaye mu gihe imicungire ya mitiweri ikuwe mu maboko y’akarere n’ibigo nderabuzima igashyirwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwiteganyirize (RSSB), mu rwego rwo kunoza imicungire yayo.
Nubwo imicungire y’imisanzu y’abaturage ishobora kuzaba myiza, icyakora gusinyisha amakarita ya mitiweri bitangiranye ibibazo byo gusiragiza abaturage no kurara kwa muganga cyangwa kurara ijoro kugira ngo babashe gusinyisha mitiweri.

Musabyimana Immaculee wo mu Kagari ka Cyabararika, Umurenge wa Muhoza, agira ati “Hano nabaye nimero ya kabiri nahageze saa mbiri za nimugoroba biba ngombwa ko ducumbika muri maternite kugira ngo umuntu abone umwanya… byageze saa cyenda intebe zose zuzuye.”
Umusaza witwa Bashimiki Dismas na we wo mu Murenge wa Muhoza, yatemye ijoro, avuga ko yabyutse saa munani z’ijoro kugira ngo abone umwanya wa hafi, yageze ku kigo nderabuzima saa cyenda n’igice ariko bigeze saa tatu ataragerwaho.

Aba baturage bagaragaza ko ari ikibazo kibakomereye kuko hari n’abatema ijoro hagati bagahura n’abajura bakaba babagirira nabi, bakifuza ko RSSB yamanura iyo serivisi igashyira nko mu kagari.
Umubare muke w’abakozi n’abaturage benshi bajya gushakira mitiweri rimwe ni bimwe mu bituma serivisi za mitiweli zitangenda neza kuri icyo kigo nderabuzima cya Muhoza. Umuyobozi wacyo, Nirere Leopold, avuga ko bigira ingaruka ku baturage kuko bishyuzwa amafaranga yo kwa muganga yose bikabagora kuyabona.
Nirere akangurira abaturage gutanga mitiweli ku gihe mu rwego rwo kwirinda uwo muvundo kandi na RSSB ikongera abakozi kugira ngo babashe gutanga serivisi inoze ku babagana.
NSHIMIYIMANA Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|