Perezida Kagame agiye gufasha mu kuzamura ireme ry’ibikorwa mu mbaho
Umutungo kamere w’ibiti ugiye kurushaho gufatwa neza, aho ibikorwa mu mbaho bigomba kuba byiza bifite ireme kandi bitaremereye, nk’uko Perezida Paul Kagame yabyijeje ubufatanye n’ababikorera mu Gakiriro ka Gisozi ubwo yabagendereraga kuri uyu wa gatatu tariki 12 Kanama 2015.
Perezida Kagame yasubizaga ibyifuzo by’abakora muri aka kazi k’imbaho, bamusabaga guhesha agaciro ibikomoka mu Rwanda kuko byamaze kuganzwa n’ibikomoka hanze.
Avuga ko kubafasha kubyaza umusaruro ibyo bakora kandi hatabayeho kwangirika k’umutungo kamere.

Yagize ati “Mfashe urugero rworoshye rugomba kumvwa n’abakora ibindi; intebe imwe ikorwa n’imbaho zagakwiye gukora intebe eshatu; haba hari ikibuze; uratakaza kuko wumvise uburemere n’ukuntu intebe ingana; uwayiguze kugira ngo azayigeze mu rugo biragoye.”
Hari ubumenyi bujya mu mikorere bukanoza ibintu ku buryo bihendukira buri wese.”
Perezida Kagame mukuru w’igihugu yavuze ko ibyangombwa byose bibura kugira ngo ikibazo gikemuke bigiye kuboneka; aho n’ikigo kigisha kunoza imikorere y’ibikorerwa mu Gakiriro ngo kizashyirwaho.

Ati “Abo dukorana bagiye kugira ikibazo; ndaza kubyihutisha, ntabwo nakwemera ko duta igihe kuko kirahenze.”
Ubwo Ministiri w’intebe Anastase Murekezi yasuraga abakorera ibikomoka ku mbaho mu Gakiriro, bamubwiye ko ibyo bikoresho bihenda cyane bitewe n’uko bitangwaho imisoro myinshi, n’abaguzi ngo bakaba ari bake.

Perezida Kagame kandi yijeje amakoperative atandukanye yujuje imiturirwa mu Gakiriro ka Gisozi, ko ibibazo bazageza ku buyobozi byose bigomba kujya bikemurwa byihuse.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Rega igihe abanyarwanda tuzaba dufite Perezida wacu ntekereza ko ntacyo tuzabura rwose