Gare y’akarere ka Ruhango igomba kuzuzura itwaye akayabo ka miliyari 2,5, biteganyijwe ko abikorera bazafatamo imigabane ingana na 55%, Inkeragutabara zigafatamo 10% naho akarere kakagumanamo imigabane ingana na 35%.

Usengumuremyi Jean Marie Vianney, numwe mu bikorera mu karere ka Ruhango, avuga ko biteguye gushyira hamwe nabagenzi be bikorera, kugirango kubaka iyi gare byihutishwe kuko ikenewe cyane muri aka karere.
Uhagagariye abikorera mu karere ka Ruhango, Bizimana Jean de Dieu, avuga ko uku kwihuriza hamwe, bizatera benshi imbaraga bakumva ko igikorwa bagiye gukora ari icyabo, agashimira ubuyobozi bw’akarere icyizere bwagiriye abikorera bukabaha imigabane myinshi muri iki gikorwa.
Agashimangira ko nabo bagiye gukoresha imbaraga zishoboka, kugirango iki gikorwa kizagerweho 100%, ahamagarira n’abandi bashoramari kuza gushoramo imari, kuko iyi gare izaba ikubiyemo ibikorwa byinshi, birimo hotel n’amacumbi.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier, akavuga ko ubuyobozi bwiteguye gukorana neza n’abikorera, kugirango iyi gare ybakwe vuba, dore ko ikenewe cyane kuko muri aka karere nta gare ihaba.
Kugeza ubu aho iyi gare igomba kubakwa, hakaba haramaze kuboneka, ikazubakwa ahitwa mu Gataka mu kagari ka Nyamagana, umurenge wa Ruhango.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|