Milutin Sredojević Micho watozaga Ikipe y’igihugu ya Uganda nyuma yo kuva mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, ubu yamaze kugirwa umutoza mukuru w’ikipe ya Al Hilal yo muri Sudani.
Abanyarwanda batuye muri Canada bahuriye muri Ottawa bizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore ku isi wizihizwa tariki ya 08 werurwe buri mwaka.
Nyuma y’ukwezi ibikorwa byo gushyira abaturage mu byiciro bishya by’ubudehe bitangijwe, bamwe mu batuye Akarere ka Ngororero baravuga ko bashyizwe mu byiciro batishimiye, hakaba n’abadasobanukiwe n’icyo ibyiciro by’ubudehe bigamije, kuko abenshi bazi ko birebana n’ubwisungane mu kwivuza gusa.
Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (GAERG) n’umuryango w’abakiri abanyeshuri bayirokotse (AERG), ku wa 7/3/2015 bafashe mu mugongo abasizwe iheruheru na Jenoside babasanira inzu, borozwa inka ndetse banubakirwa uturima tw’igikoni.
Abagize itsinda rya TNP ndetse na Rafiki babashije gukomeza mu bahanzi 10 bazahatanira kwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya 5 (PGGSS 5), mu gihe bagenzi babo 6 bari babarushije amajwi mbere basigaye.
Bamwe mu bagize ibikorwa by’ubutwari muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu w’1994 mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma bahawe inka n’umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 (AERG), hamwe na bakuru babo barangije Kaminuza bibumbiye muri GAERG, nk’ikimenyetso cyo kubashimira ubutwari (…)
Abakuru b’ibihugu byose bigize umuryango wa Afurika y’uburasirazuba (EAC) hiyongereyeho Sudani y’Epfo na Ethiopia, bahuriye i Kigali kumva imishinga yatangijwe n’u Rwanda, Kenya na Uganda bisanzwe bikoresha umuhora wa ruguru (Northern Corridor), mu nama yateranye kuri uyu wa gatandatu tariki 7/3/2015.
Umukinnyi Gasore Hategeka ukina mu ikipe ya Benediction Club yegukanye isiganwa ry’amagare ryiswe Eastern Circuit ryavaga Kigali ryerekeza i Nyagatare, kuri uyu wa gatandatu tariki 7/3/2015.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kirehe bakomeje gutaka ubukene batewe na bimwe mu bigo by’imari byafunze imiryango, ababigize baburirwa irengero na n’ubu abaturage bakaba baheze mu gihirahiro bibaza uko bazabona amafaranga yabo.
Umuyobozi w’ikigo cy’ubwisungane mu kwivuza mu karere ka Rutsiro, Mukantabana Anne Marie n’umucungamutungo Uhawenimana Innocent, batawe muri yombi bakekwaho kunyereza imisanzu ya Mitiweli yatanzwe n’abaturage.
Akarere katangiye imyiteguro yo gutegura kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, inama yahuje abaturage, abahagarariye AVEGA na Ibuka ku rwego rw’imirenge n’akarere, abakozi bashinzwe imibereho myiza mu mirenge n’abakozi b’akarere bafite kwibuka mu nshingano zabo.
Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoresheje y’imari n’umutungo by’igihugu mu nteko ishinga amategeko (PAC ), bagiriye inama ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera kuzajya bubanza gushishoza kuri rwiyemeza mirimo bagiye guha isoko.
Abaturage batuye mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro batangaza ko batumvaga umuryango uhuza ibihugu by’iburasirazuba (EAC), ariko nyuma y’amahugurwa bahawe ngo bamaze kuwubona ho amakuru ahagije n’inyugu ufitiye igihugu kirimo.
Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (GAERG) n’umuryango w’abakiri abanyeshuri bayirokotse (AERG), baratangiza icyumweru cyahariwe gushimira abahoze mu ngabo za RPF bakomerekeye ku rugamba no gufasha abagizwe incike na Jenoside.
Ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke bwasabye abahagarariye imirenge yose uko ari 19 igize aka karere kurushaho gushyira imbaraga mukurinda ibirango bya leta, kugi rango hatazongera kubaho ikibazo nk’igiheruka kubaho mu minsi ishize.
Abahagarariye inyungu z’u Rwanda mu mahanga 33 batangiye gusura ibikorwa bitandukanye mu Turere twa Musanze na Rubavu, kugira ngo basobanukirwe biruseho gahunda zitandukanye z’igihugu banihere ijisho ibyiza bitatse u Rwanda biri hirya no hino mu gihugu.
Abanyarwanda batahuka bavuye mu Burasirazuba bwa Congo bavuga ko n’ubwo bumva amasasu avugira muri pariki y’i Birunga ahavugwa ko harwanywa umutwe wa FDLR, batarabona abarwanyi ba FDLR barashwe kandi basanzwe baba ku mihanda no mu miryango yabo.
Abahanzi G Bruce The Teacher na The Son basanga kwishyira hamwe nk’itsinda ari byo bizatuma babasha gutera imbere muri muzika yabo, bikaba byaratumye bashinga itsinda bise “The Teacherz”.
Abiga n’abarangije kaminuza mu Rwanda barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 bafite gahunda yo kwibuka no gushimira abahoze ari ingabo za FPR-Inkotanyi bakomerekeye mu rugamba rwo guhagarika Jenoside ndetse no komora inkomere za Jenoside.
Umukambwe Floyd Hartwig w’imyaka 90 n’umugore we Violet w’imyaka 89 bari batuye muri leta ya California, USA bashizemo umwuka mu ntangiriro z’iki cyumweru bari ku gitanda mu nzu yabo umwe afashe undi mu kiganza.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yasabye Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne n’uwamusimbuye mu Nteko, Depite Mukandamage Thacienne ko bitezweho gukorera igihugu n’abaturage, bibanda ku batabona amahirwe uko bikwiye no guteza imbere uruhare rw’abagore mu kubaka igihugu.
Icyegeranyo cyasohowe n’Ikigo kireba ibijyanye n’uko interineti iboneka ku isi “Alliance for Affordable Internet (A4AI)” cyerekanye ko u Rwanda ruza ku isonga muri Afurika mu kugira murandasi (internet) ihendutse cyane.
Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwakatiye Rwagashayija Boniface wari ushinzwe umutungo mu ishyirahamwe Indangaburezi na Sindikubwabo Janvier, umutetsi muri Groupe Scolaire Indangaburezi mu Karere ka Ruhango, igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo mu gihe bagikorwaho iperereza n’ubushinjacyaha ku cyaha cyo kubiba amacakubiri (…)
Inama y’igihugu y’urubyiruko (NYC) iratangaza ko urubyiruko ruzubaka uturima tw’igikoni 21,480 hirya no hino mu gihugu mu muganda udasanzwe rwateguye ku wa gatandatu tariki ya 07/03/2015.
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari banyuranye bari gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe bakekwaho kurya amafaranga y’abaturage, kutageza imfashanyo kubo igenewe n’abagize amahirwe yo kuzihabwa bagatangaho icya cumi.
Federasiyo y’umukino wa Taekwondo mu Rwanda yateguye irushanwa rizwi nka Gorilla Open rizahuza ibihugu bitanu guhera ku wa gatandatu tariki ya 07/03/2015.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu Dr. Mukabaramba Alivera arasaba abahinzi kongera amasaha yo gukora kugira ngo ubuhinzi bukomeze kugira uruhare mu bukungu bw’igihugu.
Mu rwego rwo gufasha abakinnyi kumenyera gukora amarushanwa menshi ashoboka, ishyirahamwe ry’umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ryashyizeho gahunda yo kuzajya hakorwa nibura irushanwa rimwe buri kwezi.
Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), John Rwangombwa atangaza ko ubukungu bw’u Rwanda bushobora kuzazamuka hejuru ya 7% muri uyu mwaka wa 2014-2015 nubwo bateganyaga ko bwakwiyongera ku gipimo cya 6%.
Gusobanukirwa n’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) ngo bizatuma abaturage b’Akarere ka Rusizi bamenya amahirwe bawufitemo bityo bagure ibikorwa byo kwiteza imbere mu bucuruzi n’ubuhahiranire mu bihugu byose biwugize.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza ngo bugiye gushyiraho ingamba zo kubungabunga ibikorwa by’umushinga “Lake Victoria Water Supply and Sanitation”w’isuku n’isukura no gukwirakwiza amazi kugira ngo bizagirire akamaro abaturage.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru kuri uyu wa 04 Werurwe 2015, ubwo bwashyikirizaga abaturage 3,100 imyamyabumenyi zo gusoma no kwandika bwatangaje ko ikibazo cy’abaturage batazi gusoma, kwandika no kubara kizaba cyakemutse burundu bitarenze muri 2017.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bufatanije na Polisi y’igihugu baburiye abantu bishimisha bishingiye ku gitsina, nko kwikuba ku bagore n’abakobwa, kubakorakora cyangwa kubabwira amagambo y’urukozasoni; cyane cyane mu gihe abantu bari mu ngendo mu binyabiziga, ko ibihano bikarishye byashyiriweho abazarenga kuri ayo mategeko.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwatangiye igikorwa cyo gutabariza Abanyarwanda batujwe mu Murenge wa Jabana nyuma yo kwirukanwa muri Tanzaniya.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kaniga, Jerome Ngendabanga, n’abandi bakozi ba leta bakoreraga muri aka karere bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Byumba mu karere ka Gicumbi bakurikiranyweho imikoreshereze y’amafaranga agenewe imishinga yo gufasha abatishoboye (VUP) mu nyungu zabo.
Umugabo w’imyaka 43 witwa Mutabazi Aaron afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza kuva ku wa Kane tariki 05/03/2015, akekwaho gutwika munsi y’ugutwi umwana we w’umukobwa w’imyaka 11 akoresheje icyuma gishyushye.
Minisiteri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) yagiranye amasezerano na Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda yo kwakira inkunga ingana na miliyari 1.013 y’amafaranga akoreshwa mu Buyapani (JPU) yatanzwe n’icyo gihugu.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame aratangaza ko niba nta gikozwe amazi ya Nyabarongo avanze n’ibitaka byinshi ashobora kugira ingaruka mbi ku rugomero rw’amashanyarazi rumaze kuzura.
Sosiyete ikomeye ku isi mu bijyanye na mudasobwa “IBM” yasinyanye amasezerano na leta y’u Rwanda, binyuze muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), yo guhugura abarimu bazagira uruhare mu gusakaza ubumenyi mu ikoranabuhanga buzafasha igihugu mu iterambere.
Kuri uyu wa 03 Werurwe 2015 abantu bataramenyakana mu Kagari ka Kabuga mu Murenge Mukura ho mu Karere ka Rutsiro batemye inka ebyiri zirimo iya Barinabasi Kayonga n’iy’Alvera wari warayihawe muri gahunda ya Gira inka.
Abaturage basaga 500 bo mu Murenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango baravuga ko bamaze amezi atatu batarahembwa amafaranga bakoreye muri VUP, bakavuga ko babayeho nabi kuko bataye imirimo yabo yababeshagaho n’amafaranga baje gukorera ntibayabone.
Abayobozi b’ibigo bishinzwe ubukerarugendo n’abayobora pariki y’Ibirunga mu bihugu by’u Rwanda, Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) na Uganda bavuga ko ibikorwa by’imitwe yitwaza intwaro n’abakora ubushimusi babangamiye urusobe rw’ibinyabuzima.
Polisi y’Igihugu yifashishije uburyo bwa Polisi yimukanwa bita Mobile Police Station, kuru uyu wa 4 Werurwe 2015 mu kwakira ibibazo n’ibirego by’abaturage mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Nyange hagamijwe kwegereza abaturage serivisi za Polisi.
Umumotari witwa Hakizimana Albert w’imyaka 25 y’amavuko ukomoka mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza, ari mu maboko ya Polisi akekwaho gusambanya umwana w’umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatanu mu kigo cy’ishuri ryisumbuye rya ESPANYA riri mu mujyi wa Nyanza.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Zambia (FAZ) ryemeye ubusabe bwa FERWAFA bwo gukina umukino wa gicuti hagati y’ikipe yabo nkuru ya Chipolopolo n’ikipe y’u Rwanda Amavubi ku wa 29 Werurwe 2015 i Lusaka.
Abaturage babarirwa muri 59 bo mu Kagari ka Mukore mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Ngororero barashinja rwiyemezamiromo Ntarindwa Steven kubakoresha mu mirimo y’isoko ryo kubaka ahantu nyaburanga ku Mukore wa Rwabugiri akanga kubishyura.
Umuhanzikazi Grace Abayizera uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Young Grace aratangaza ko afite icyizere cyo kugera kure mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya 5, ariko ntiyirengagiza ko ashobora kutabigeraho kuko mu irushanwa byose bishoboka.
Ruswa igaragara muri gahunda ya Girinka Munyarwanda ngo ituma bamwe mu bagenerwabikorwa b’iyo gahunda mu Karere ka Kayonza inka zitabageraho nk’uko bamwe mu bo twavuganye babivuga.
Ahitwa Rugarama mu Karere ka Burera hashize amezi atandatu huzuye ikigo nderabuzima cyatwaye miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda, na n’ubu ariko ntibaratanga serivisi n’imwe. Minisiteri y’Ubuzima ntivuga igihe iryo vuriro rizakingurira imiryango kandi abatuye ako gace ntibagira ahandi hafi bivuriza.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) iratangaza ko ibiciro by’ibikomoka kuri peterori nka Lisansi na Mazutu, byagabanirijwe ibiciro, biva ku mafaranga y’u Rwanda 845 bigera kuri 810 by’igiciro fatizo.