Laterite ya Miliyoni 392FRW yashyizwe mu muhanda Rusizi - Bugarama yahagamye RTDA imbere ya PAC

Ubuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’ibikorwa by’Ubwikorezi (RTDA) bwagowe no gusobanurira abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana Ikoreshwa ry’Umutungo wa Leta (PAC), uburyo bakoresheje miliyoni 392FRW mu gushyira laterite mu muhanda Rusizi-Bugarama, nyamara umuhanda bikigaragara ko n’abanyamaguru kuwucamo bibasaba kugenda basimbuka.

Hari muri gahunda PAC yatangiye kuri uyu wa 25 Kamena, yo guhata ibibazo ibigo 76 Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko hari amakosa byagiye bikora mu gukoresha umutungo wa Leta muri 2024-2025.

Depite Valens Muhakwa ukuriye PAC yabajije RTDA niba babona, na bo ubwabo, niba ibikorwa byakozwe muri uwo muhanda bihwanyije agaciro n’amafaranga yawutanzweho, maze Umuyobozi wa RTDA, Imena Munyampenda asubiza ko ahubwo amafaranga bawutanzeho ari make kuko bagenda basana uduce twihutirwa gusa, mu gihe bagitegereje kuwukora neza wose ukajyamo kaburimbo.

Yagize ati “Twagiye tureba uduce twangiritse tukaba ari two dushyiramo laterite ahandi tukagenda dusiba ibinogo.”

Munyampenda yavuze ko, kuba ingengo y’imari igenda mu gusana imihanda iba ikeneye gukorwa mu gihe kirambye, iba isa n’itagaragaza neza ishusho y’ibyakozwe ukurikije amafaranga aba yagiye ari uko bahitamo gukora ahihutirwa cyane ukurikije amafaranga baba bafite.

Ati “Iyo urebye ingengo y’imari yo gusana imihanda tuba dufite duhabwa kimwe cya kabiri (1/2) cyayo. Nk’ubu iyi mihanda murimo kutubazaho twari twasabye miliyiri 120, ariko ayo baduhaye ni make kure cyane y’ayo.”

Ku bijyanye no kuba nubwo hakoreshejwe izo miliyoni zose, umuhanda utari nyabagendwa uko bikwiye kuko bigaragara ko n’aho bashyize laterite itakirimo, Umuyobozi wa RTDA yasubije ko ikibazo atari laterite gusa kuko ngo muri uriya muhanda hari urujya n’uruza runini rw’imodoka, bityo “laterite ijyamo ntitindamo, iyo wakoresheje laterite bisaba kongera kuhakora buri nyuma y’amezi abiri.”

Depite Berthelemy Karinijabo yabajije impamvu basana imihanda bakoresheje uburyo bazi ko butaramba, kandi nyamara hari uburyo babikoramo bikamara nibura amezi hagati y’atandatu na cumi n’abiri.

Yagize ati “Kuba ayo makuru mwari muyafite, mwari gushyiramo imbaraga bigakorwa neza. Kuki mwemeye gushyiramo laterite imara ukwezi kumwe cyangwa abiri kandi hari iyo mwashyiramo ikamara amezi atandatu?”

Umuyobozi wa RTDA, Munyampenda, yemeye ko koko uburyo bakoresheje budatanga igisubizo kirambye ariko avuga ko byari bijyanye n’ubushobozi, kuko kugira ngo bakore ibirambye byari gusaba ko bazana imashini isya amabuye, bagashaka n’amabuye Manini yo gusya kugira ngo bavangemo.

Yasobanuye ko ikindi gituma imihanda ihenda mu kuyisana ari uko akenshi usanga yararengeje cyane igihe yagenewe kuko “iyo bimeze gutyo usanga aho ushyize laterite hakurura aho utayishyize na ho hakangirika.”

Mu zindi mpamvu zatumye ariko badasana uwo muhanda ku buryo burambye, ngo ni uko bateganya ko muri Mutarama 2027 bazatangira kuwukora mu buryo burambye, ukajyamo kaburimbo.

Usibye umuhanda Rusizi-Bugarama, RTDA irabazwa imikoreshereze y’umutungo wa Leta mu mihanda igera kuri cumi n’irindwi, nyamara yo igasubiza ko ikibazo ahanini usanga gishingiye ku bushobozi buke ndetse n’inzira usanga zisabwa hagati yo gusinya amasezerano no kugira ngo Minisititeri y’Imari n’Igenamigambi irekure amafaranga y’ibikorwa.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka