Impuzamashyirahamwe y’abarobyi bakorera mu kiyaga cya Kivu, mu karere ka Nyamasheke, babonye umuyobozi mushya w’impuzamashyirahamwe y’abarobyi, nyuma y’uko uwari uyoboye aburiwe irengero mu minsi ishize bikaba binavugwa ko yaba yarishwe ashimishwe n’abasirikare ba Congo.
Abaturage bo mu karere ka Huye biyemeje kwegeranya umusanzu w’ibiribwa n’uw’amafaranga kugira ngo bafahe abana batabasha gufatira amafunguro ya sa sita ku ishuri, nyuma yo kubona ko hari abana abana biga mu myaka icyenda na 12 y’uburezi bwibanze byagoraga.
Bamwe mu basabiriza mu mujyi wa Rusizi no mu nkengero zawo biganjemo abafite ubumuga bemeza koiyo ngeso bayiterwa no kutagira amikoro, ariko bagahamya ko baramutse babonye ubushobozi bwo kwibeshaho nabo bacika kuri uwo muco.
Bamwe mu bacururiza mu isko rikuru rya Byumba baravuga ko bafite ikibazo cy’uko isoko risakaye nabi imvura yagwa ibicuruzwa byabo bikangirika.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba, arasaba abikorera bo mu ntara y’Amajyaruguru n’abayobozi baho guhuza imbaraga kugira ngo bafatanye kuzamura ubukungu bw’akarere n’ubw’igihugu muri rusange.
Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, asaba abayobozi b’ibigo by’amashuri gukora ibishoboka byose bakitegura abanyeshuri, bakora isuku ku bigo kugira ngo ku munsi wa mbere abo banyeshuri bazaba batangiriyeho umwaka w’amashuri 2015, bazahite batangira kwiga.
Abacuruzi bacururiza mu isoko rya Rwagitima rihereye murenge wa Rugarama mu karere ka Gatsibo, bavuga ko babangamiwe no gukorera mu isoko ritagira amashanyarazi bagasaba ubuyobozi kubashyiriramo amashanyarazi kugira ngo ubucuruzi bwabo burusheho gutanga umusaruro uhagije.
Nyuma y’uko Ikigo mpuzamahanga gishinzwe kongera umusaruro hakoreshejwe amafumbire IFDC (International Fertiliser development Center) gishyiriyeho gahunda yo kwegurira abikorera ku giti cyabo ubucuruzi bw’amafumbire n’izindi nyongeramusaruro, aba barasabwa kugira imirima y’icyitegererezo ifasha abahinzi gusobanukirwa (…)
Ibyumba by’amashuri bigera kuri 48 biri gutegurwa kugira ngo bizigirwemo mu mwaka w’amashuri wa 2015, kugeza ubu nta na kimwe kiruzura neza ku buryo ku munsi w’itangira ry’amashuri abana bazakijyamo kakigiramo, mu gihe hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki abana batangire amasomo.
Umuryango utegamiye kuri leta uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu (CLADHO), utangaza ko ugiye gutangira kampanye yo kugaragariza Abanyarwanda icyo umuryango ibihugu bwa Afurika bihuriyemo (AU) umariye u rwnada na Afurika yose muri rusange.
Itorerero ry’abadiventiste b’umunsi wa karindwi mu Rwanda rirateganya kumurikira Umuyobozi waryo ku rwego rw’isi, Dr Ted Wilson, ibyagezweho mu myaka ibiri ishize birimo umuturirwa w’icyicaro gikuru uri mu mujyi wa Kigali, ishuri ryigisha ubumenyi n’ikoranabuhanga ku rwego rugezweho, ndetse n’ibitaro, ibigo nderabuzima (…)
Muri kaminuza y’u Rwanda hatangijwe ikiciro cya gatatu cy’ubuhinzi bugamije ishoramari, ishami ritegerejweho gufasha u Rwanda kugera ku cyerekeze rwihaye cyo kugira ubuhinzi buzamura ubukungu.
Amajwi menshi y’Abanyarwanda yaburijemo ibirori byo guhemba Paul Rusesabagina (ushinjwa gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda) byari biteganyijwe kuri uyu wa 23/01/2015 mu Butaliyani.
Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry’Amahoro (RPA: Rwanda Peace Academy), Col. Jill Rutaremara aratangaza ko amasezerano y’ubufatanye hagati ya RPA n’umuryango Save the Children International (SCI) yitezweho kunganira iryo ishuri mu kurushaho kugera ku nshingano zaryo zo kubaka ubushobozi mu bijyanye no kubungabunga uburenganzira (…)
Abatuye akarere ka Ngoma mu murenge wa Rukumberi baravuga ko ubujiji mu gutunganya imirire bwari bugeze kure abana babo bari bugarijwe n’indwara z’imirire mibi ariko nyuma yo kubona igikoni cy’umudugudu ntawe ukirwaza izo ndwara kubera amasomo bahakura.
Ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke zo muri Kaminuza ya Pittsburgh muri USA, buremeza ko abagore bafite ikibuno kinini ngo bafite amahirwe yo kwibaruka abana bafite ubwenge bwinshi.
Umugore w’imyaka 20 y’amavuko wirinze gutangaza amazina ye yamburiwe mu mukino uteweme w’urusimbi anakubitwa iz’akabwana.
Abagize koperative ihinga ibitoki mu Murenge wa Rukumberi, Akagari ka Rubago baravuga ko niba ntagikozwe ngo ubujura buhari bucike intoki zabo zigiye kurimbuka kubera kutazikorera bitewe n’uko ntacyo basaruramo kubera abajura.
Bamwe mu batuye mu Mudugudu w’Uwintobo mu Kagari ka Mubuga mu Murenge wa Kibeho ho mu Karere ka Nyaruguru baratangaza ko babangamiwe no kutagira ubwiherero buhagije muri uyu mudugudu.
Abanyarwanda 52 bagombaga gutaha mu Rwanda tariki 20/1/2015 bavuye mu bice bitandukanye bya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo aho bamaze imyaka 20 bari mu buhunzi ntibarashobora kugera mu Rwanda kubera imyigaragambyo imaze iminsi ibera mu mujyi wa Goma.
Ikigo cy’Amashuri Abanza cya Etoile (EP Etoile) cyo mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi cyakoze ibirori byo gushima Imana no gushimira abana barangije muri icyo kigo kubera ko batsinze bose, kandi hakava n’umwana wa mbere mu Ntara y’Uburengerazuba.
Mu Kagari ka Gihara, Umurenge wa Runda ho mu Karere ka Kamonyi hari kubakwa ikigega kizafasha mu gukwirakwiza amazi muri aka kagari ndetse no mu tundi bituranye twa Kabagesera na Kagina.
Sitasiyo ya polisi ikorera mu Murenge wa Ngoma mu Mujyi wa Butare mu Karere ka Huye yakoze umukwabu wo gufata abagurishiriza terefone zakoreshejwe (occasion) ahitwa mu Rwabayanga mu rwego rwo kugabanya ubujura bwa za terefone bugenda bwiyongera.
Mu nama yabahuje tariki 22/01/2015, ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Gicumbi (Joint Action Development Forum/JADF) biyemeje gufasha akarere kwesa imihigo ya 2015.
Ubuyobozi bwa Polisi bufatanyije n’ubw’akarere ka Gatsibo bakoze umuhango wo kumena no kwangiza ibiyobyabwenge bifite agaciro kangana na Miliyoni 5 n’ibihumbi 377 tariki 22 Mutarama 2015, mu murenge wa wa Rwimbogo.
Kubona umubare nyawo w’abaturage bose bambuwe cyangwa batinze kwishyurwa na ba rwiyemezamirimo ntibyoroshye kubera ko ubuyobozi butayatanga akaba ari yo mpamvu mu turere twa Rwamagana na Nyagatare ho nta makuru kuri iki kibazi turabasha kumenya.
Abenga inzoga z’ibiyobyabwenge bamwe bita nyirantare abandi bakazita ibikwangari bavuga ko babiterwa n’uko iyo benze iz’ibitoki baziburira icyashara kuko ngo abakiriya babo bikundira izi za nyirantare.
Mu Murenge wa Runda uhana imbibu n’Umujyi wa Kigali, hagaragara umuvuduko mu myubakire. Mu rwego rwo kunoza imiturire, ubuyobozi bwaciye imihanda inyura mu ngo z’abaturage, ariko hari aho usanga abubaka basatira imihanda ndetse n’abubaka ahateganyirijwe kunyuzwa umuhanda.
Niyindebera Hamissa, umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 17 urangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye akaba yaroherejwe gukomereza mu Rwunge rw’Amashuri rwa Butare (GSOB) atewe ishavu no kuba ashobora kutazajya kuri iki kigo kubera ko iwabo nta bushobozi bafite bwo kumwoherezayo.
Shaquille O’Neal wahoze akinira ikipe ya Basketball ya Miami Heat, kuwa kabiri tariki ya 20/01/2015 yarahiriye kwinjira mu gipolisi cya leta ya Florida, mu muhango wari uyubowe na Donald De Lucca, umuyobozi wa Police mu mujyi wa Doral.
Urukiko rw’ibanze rwa Kagano rwarekuye by’agateganyo umuyobozi wa Farumasi y’Akarere ka Nyamasheke, Habiyambere Enode n’umubaruramari we, Nsengimana Theophile kuwa kane tariki ya 22/01/2014.
Ishuri rikuru ry’amahoteli n’ubukerarugendo (RTUC) ryashyikirije impamyabumenyi abanyeshuri barangije mu byiciro bitandukanye by’amashami arigize, mu muhango wabaye kuwa kane tariki 22/1/2015.
Inama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera n’ubw’Amakomini bihana imbibi mu gihugu cy’u Burundi yafashe umwanzuro wo guhanahana amakuru ku gihe ku byahungabanya umutekano ku mpande zombi.
U Rwanda rwasimbuje ingabo zari zishinzwe kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centre Afrique aho icyiciro gishoje manda yacyo y’umwaka cyageze mu Rwanda, nyuma y’uko ikindi cyagombaga kubasimbura cyahagurutse mu gitondo cyo kuwa kabiri tariki 22/1/2015.
Bamwe mu batuye ku kirwa cya Bugarura giherereye mu karere ka Rutsiro bumva bafite amatsiko yo kugera mu mujyi wa Kigali ariko ntibiborohere kubona itike bityo bakumva ari nk’amahanga.
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) yahatangije gahunda yo gusimbuza imyumbati yarwaye indwara ya “Kabore” indi mishya iri kuvanwa mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda kugira ngo hasibwe icyuho n’igihombo cyasizwe n’iyafashwe.
Umushinga w’Abanyamerika witwa African Students’ Education Fund uzakoresha amadolari y’Amerika 7060 (amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyoni 5) mu gihembwe cya mbere urihira abana batsinze neza ibizamini bya Leta batishoboye mu Karere ka Nyabihu.
Abaturage batandukanye bo mu Karere ka Burera bahamya ko iyo bamennye ibiyobyabwenge bababazwa n’amafaranga yabiguze aba agendeyemo ntacyo amariye Abanyarwanda ngo babe bagera ku iterambere rirambye.
Cycling Club for All (CCA) ikorera i Huye ifatanyije n’akarere ka Gisagara bateguye isiganwa ryo gushaka abana bafite impano mu mukino w’amagare rizaba ku cyumweru tariki 25 mutarama 2015.
Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu rwahanishije igifungo cy’imyaka 20 abapolisi babiri bishe umukozi wa Transparency international Rwanda witwaga Makonene Gustave tariki ya 18/7/2013 bamuhoye kubabuza gukora ubucuruzi bwa magendu bakoranaga n’abanyekongo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwamaze kugenera inka ikamwa ababyeyi bamaze amezi atanu bibarutse abana batatu b’abakobwa, mu rwego rwo kubafasha kurera abo bana neza no kubarinda imirire mibi kuko bavutse mu muryango utishoboye.
Karake Jean Pierre wo mu Kagari ka Rwantonde mu Murenge wa Gatore mu Karere ka Kirehe afungiye kuri sitasiyo ya Polisi i Kirehe akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 8 ubwo yari agiye iwe kurahura.
Abanyarwanda basanzwe bakorera mu mujyi wa Goma baravuga ko ubu imikorere itameze neza kubera imyigaragambyo imaze iminsi ine ibera muri uyu mujyi mu gitondo cyo kuwa kane tariki ya 22/01/2015 ikaba yongeye kubura, aho bivugwa ko abantu batatu bashobora kuba bahasize ubuzima.
Umugore ufite imyaka 33 uvuka mu Gihugu cya Yorudaniya (Jordanie) yibarutse umwana w’umukobwa ku buryo butunguranye ubwo yari mu ndege igeze hejuru y’inyanja ya Atarantika (Atlantique) agana muri Leta zunze ubumwe za Amerika, kuwa 21/01/2015, ahagana saa kumi n’imwe n’igice.
Ikigo cy’iguhugu gishinzwe kwakira imisoro n’amahoro (RRA) cyagiranye ibiganiro n’abafite ibigo bikora ubwubatsi ku musoro wo gufatira wa 15%, benshi bemezaga ko batari basobanukiwe icyo bawishyurira.
Abaturiye ibagiro rya Gihara barinubira umunuko n’umwanda urivamo kuko bibicira umwuka bahumeka ndetse n’imbwa ziza kurya uwo mwanda zikabarira abana.
Nyuma y’aho ikigo ngenzuramikorere cy’imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) gitangarije ibiciro bishya by’ingendo, sosiyete itwara abagenzi mu Turere twa Huye-Nyaruguru na Huye-Gisagara yo ntiyigeze ihindura ibiciro by’ingendo.
Ingabo za Kongo zikorera ku mupaka muto uhuza Gisenyi na Goma zafashe Mupenzi Etienne utuye mu mu karere ka Rubavu mu murenge wa Kanama zimushinja kuba umusirikare none ngo zirasaba amafaranga ngo zibone kumurekura.