Abatoza batanu barahatanira gutoza Rayon Sports, nta Didier Gomes Da Rosa urimo

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje gushakisha umutoza uzayitoza mu mwaka w’imikino wa 2015-2016,aho kugeza ubu abatoza bagera kuri batanu bari mu biganiro n’iyi kipe ya Rayon Sports,kugira ngo batoranywemo uzatoza iyi kipe y’i Nyanza.

Ikipe ya Rayon Sports ni imwe makipe amaze avugwamo gushakisha umutoza,aho kugeza aho kuri uyu munsi ikomeje gutozwa by’agateganyo na Habimana Sosthene,aho uwari usanzwe ari umutoza mukuru Kayiranga Baptista yarangije amasezerano ye.

Kayiranga Baptista nawe ari mu bahatanira gutoza iyi kipe nanone
Kayiranga Baptista nawe ari mu bahatanira gutoza iyi kipe nanone

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Gakwaya Olivier,umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports,yatangaje ko iyi kipe iri kuvugana n’abatoza batanu,ariko ikaba itarabasha guhitamo umutoza umwe uzayitoza mu mwaka w’imikino wa 2015/2016

Yagize ati "Hari abatoza batanu turi kuvugana barimo na Kayiranga Baptista,haramutse hari undi mutoza mushya ubonetse yazatoza umukino wa Mukura,ariko atabonetse nabwo Habimana Sosthene yazawutoza"

Gomes Da Rosa wahoze atoza Rayon Sports
Gomes Da Rosa wahoze atoza Rayon Sports

Muri iyi minsi kandi mu ikipe ya Rayon Sports hakomeje kuvugwa ko uwahoze ari umutoza wayo ndetse anayifasha kwegukana igikombe cya shampiyona mu mwaka w’imikino 2012/13,gusa ariko muri Rayon Sports bakaba bavuga ko uwo mutoza atari muri batanu bazatoranyamo umutoza.

"Gomes aracyafite amasezerano mu ikipe ye,cyereka ariwe wemeye kugura amasezerano mu ikipe ye ,kuko nta bushobozi dufite bwo kubikora,twigeze kuganira mbere ariko tuza gusanga agifite amasezerano turabireka" Gakwaya Olivier aganira na Kigali Today.

Uyu mutoza yafashije Rayon Sports kwegukana igikombe cya Shampiona ya 2012/2013
Uyu mutoza yafashije Rayon Sports kwegukana igikombe cya Shampiona ya 2012/2013

Ikipe ya Rayon Sports yarangije umwaka w’imikino wa 2014/2015 iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 38,ndetse iza no gutsindirwa ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro,aho yatsinzwe n’ikipe ya Police Fc igitego kimwe ku busa. Iyi kipe ikaba ifite umukino uzayihuza na Mukura kuri uyu wa gatandatu mu irushanwa ry’Agaciro Development Fund.

Sammy IMANISHIMWE

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

NIYO GOMEZE YAZA BYIBURA KAYIRANGA AZABE TEAM MANAGER.

KAYUMBA LEODOMIR yanditse ku itariki ya: 13-08-2015  →  Musubize

Rayon ikomeze yiyubake neza ntizihutire kuzana abahashyi batagira icyo bayifasha.Naho Ku mutoza comité izafate umuhanga ariko ishoboye guhemba.

Nyamihana Alexis alias Padiri: yanditse ku itariki ya: 13-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka