Nkurikiyimana Jean Damascène umuturage wo mu murenge wa Jomba mu kagari ka Guriro mu mudugudu wa Ngabo, avuga ko ubusanzwe kugera ku kigo nderabuzima kitwa icya Jomba ariko kiri mu murenge wa Shyira byabafataga igihe kirekire.

Agira ati “Moto yahakoreshaga isaha,uri kumva umugenzi igihe yahakoresha iminota yaba ari myinshi.Ni ukuvuga ngo ni hafi ya Shyira.Ikigo nderabuzima cyubatse mu wundi murenge,ni icya Jomba ariko cyubatse muri Shyira.”
Yongeraho ko yaba kujya kuri icyo kigo nderabuzima I Shyira,yaba kujya ku kabaya ku bitaro byaho hari urugendo rurerure.
Ushinzwe igenamigambi mu karere ka Nyabihu Uwizeyimana Emmanuel, avuga ko muri aka gace ka Guriro muri Jomba hagiye kubakwa Poste de santé izafasha abaturage baho.

Agira ati “Mu gukemura rero ikibazo ubungubu,mu rwego rw’aho abaturage baba batuye kure y’ikigo nderabuzima,turateganya mu ngengo y’imari y’uyu mwaka kuhubaka ivuriro kugira ngo abaturage bari kure ahongaho,iyo Poste de santé izabafashe.”
Yongeraho ko imirenge ibiri ariyo Kintobo na Jomba ariyo itagiraga ibigo nderabuzima mu karere ka Nyabihu.Gusa mu murenge wa Kintobo ho ikigo nderabuzima kikaba kirimo kubakwa.
Avuga ko mu igenamigambi ry’akarere y’imyaka itanu bategenya kuzubaka mumu murenge wa Jomba ikigo nderabuzima ku buryo mu 2018 kizaba cyuzuye.
Safari Viateur
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ibikorwaremezo ni inkingi ya mwamba mu gihugu