Abadepite bemeje inguzanyo igiye kwihutisha umushinga mberabyombi wa Muvumba

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje umushinga w’itegeko ryemeza burundu amasezerano y’inguzanyo ya miliyari zisaga 30 z’amafaranga y’u Rwanda yatanzwe n’Ikigega Nyafurika Gitsura Amajyambere (AfDB), azifashishwa mu gushyira mu bikorwa gahunda y’iterambere rikomatanyije ry’umushinga w’amazi ya Muvumba.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Godfrey Kabera, yasobanuriye Abadepite ko iyi nguzanyo izafasha abaturage bo mu Karere ka Nyagatare guhangana n’ibibazo by’amapfa akunze kwibasira aka karere.

Kabera yavuze ko iyi nguzanyo izishyurwa mu gihe cy’imyaka 50, kandi ko izatangira kubarirwa inyungu nyuma nyuma y’imyaka 10 ingana na 1%.

Kabera yasobanuye ko aya mafaranga atabarwa mu Madorari ya Amerika cyangwa mu Mayero, ahubwo ko “Units of Account” (UA) ari igipimo cy’agaciro gikoreshwa n’Ikigega Nyafurika Gitsura Amajyambere mu kubara inguzanyo n’inkunga gitanga.

Kabera yakomeje asobanura ko umushinga w’Amazi ya Muvumba utegerejweho guhindura ubuhinzi n’ubworozi mu Karere ka Nyagatare.

Ati: “Umushinga w’iterambere rikomatanyije ry’umutungo w’amazi ya Muvumba ni umwe mu mishinga minini u Rwanda rurimo gushyira mu bikorwa mu Karere ka Nyagatare. Ugamije gukemura ibibazo by’amapfa, kongera umusaruro w’ubuhinzi, guteza imbere ubworozi no kubyaza umusaruro amazi y’Umugezi wa Muvumba.”

Ati “Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu turere dukunze kwibasirwa n’izuba ryinshi n’amapfa, ibintu bikunze kugira ingaruka ku buhinzi n’ubworozi. Uyu mushinga ugamije gufasha abaturage kubona amazi ahagije yo kuhira imyaka no kuhira urwuri rw’amatungo, bityo umusaruro ukiyongera kandi ibikorwa by’ubuhinzi ntibishingire gusa ku mvura”.

Igice cy’ingenzi cy’uyu mushinga ni urugomero rwubakwa ku Mugezi wa Muvumba. Biteganyijwe ko ruzabika metero kibe miliyoni 55 z’amazi, akazakoreshwa mu bikorwa bitandukanye birimo kuhira imyaka, guha amazi abaturage n’amatungo ndetse no gutunganya amashanyarazi.

Ati “Hazubakwa ibikorwa byo kuhira imyaka kuri hegitari 3.073 mu mirenge ya Nyagatare, Karama, Tabagwe, Rwempasha na Rukomo. Ibi biteganyijwe kuzamura umusaruro w’ubuhinzi no kongera ibiribwa mu karere”.

Kabera Godfrey avuga ko ibi bikorwa bizongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubwinshi bw’ibiribwa. By’umwihariko, hazubakwa ibikorwa remezo bizafasha guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Hazubakwa kandi ibikorwa remezo byo gufata neza no kubika umusaruro, hubakwe ibigega 10 byo kubikamo umusaruro ndetse n’ibibumbiro 75 by’amatungo. Umushinga uzanafasha kwimura no gutuza neza abaturage bazagirwaho ingaruka n’ibikorwa byawo.

Biteganyijwe ko uzagirira akamaro abaturage barenga ibihumbi 26 bazaba bafite aho bahuriye nawo, ndetse ugatanga imirimo irenga 4.700, cyane cyane ku rubyiruko.

Nk’uko Ikigega Nyafurika Gitsura Amajyambere kibitangaza, umushinga wa Muvumba uzafasha abaturage bagera ku bihumbi 800 binyuze mu kubona amazi meza, kuhira imyaka, guteza imbere ubworozi no kubona amashanyarazi.

Uyu mushinga kandi uzagira uruhare mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no kubungabunga umutungo kamere, bikazagira uruhare mu kuzamura imibereho y’abaturage no guteza imbere ubukungu bw’Akarere ka Nyagataren’uturere bihana imbibe.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka