Abagize inama y’igihugu y’abagore (CNF) mu Karere ka Nyaruguru biyemeje guhagurukira ikibazo cy’isuku nke ikigaragara mu ngo zimwe na zimwe zo muri ako karere.
Bamwe mu bafite ubumuga bo mu Karere ka Nyabihu baravuga ko batarinjizwa neza muri gahunda z’iterambere.
Muri iki gice cya gatatu ku nkuru zivuga kuri ba rwiyemezamirimo bambura cyangwa bagatinda kwishyura abaturage bakoresheje turareba uko byifashe mu ntara y’Amajyepfo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Tony Nsanganira, arasaba abahinzi ko gahunda yo kuhira imyaka imusozi ku buso buto bayigira iyabo kugira ngo bizababere igisubizo cyo kongera umusaruro.
Abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports bakomeje kutishimira kutishyurwa amafaranga y’ibirarane by’umushahara wabo aho kuri uyu wa gatatu tariki 21/1/2015 byaje kurangira bafashe ibikapu byabo ngo basubire mu rugo, mbere yo kugirana ibiganiro n’umuyobozi w’akarere ka Nyanza Mayor Abdallah Murenzi.
Abaturage batandukanye bo mu mirenge igize akarere ka Gasabo baratangaza ko igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali kizabaha amahirwe atandukanye bitandukanye n’uko babitekerezaga.
Abantu batandatu bacungiwe umutekano ku biro by’Umurenge wa Butare kuva tariki ya 20/01/2015, kubera ko bahigwa bukware n’abaturage bagenzi babo bavuga ko babaziza kuroga umuyobozi w’ikigo cy’ishuri ribanza rya Gisovu.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, witabiriye inama ihuza ibikomerezwa mu ishoramari n’ubukungu bw’isi (World Economic Forum) yagiranye ibiganiro byihariye n’abayobozi mu bigo byose bikomeye mu bucuruzi n’imari ku isi, abagaragariza ishusho y’u Rwanda anabereka aho batanga umusanzu.
Mutabazi Bonfils wamenyekanye cyane ku izina ry’ubuhanzi rya Bobo Bonfils akaba azwi mu ndirimbo zihimbaza Imana (Gospel) yeruye yemeza ko ari mu rukundo, ibi bikaba ari ibintu bidakunze kubaho ku bahanzi bo muri Gospel.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bufatanyije n’inzego z’umutekano burasaba abaturage kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge by’inzoga z’inkorano kuko zangiza ubuzima bwabo zikanatuma bahungabanya umutekano.
Guverinoma y’u Rwanda yamaze kwemeza ko kuva mu mwaka w’amashuri wa 2016 bizaba itegeko kwiga ururimi rw’Igiswayile ku bazaba bari mu mashuri yisumbuye muri icyo gihugu.
Impuke zo mu Rwanda n’izo mu mahanga n’abakora ubucuruzi bw’ibihingwa bihinduwe hifashishijwe ikoranabuhanga, bahuriye mu nama i Kigali biga uburyo umusaruro wo mu Rwanda wagera ku rundi rwego rw’ikoranabuhanga mu kuwuteza imbere.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo buratangaza ko igenzura ryakozwe urugo ku rundi ryabafashije kumenya ibibazo abaturage bo muri aka karere bafite bikeneye ubufasha n’ubuvugizi mu rwego gufatanyiriza hamwe kubishakira ibisubizo.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe gusezera abahoze ari abasirikare no kubasubiza mu buzima busanzwe cyashyikirije inkeragutaba zo mu Karere ka Gicumbi zifite ubumuga insimburangingo kuko izo bari bafite zari zimaze gusaza.
Umugabo witwa Hakomerisuka Jean w’imyaka 40 wari utuye mu Kagari ka Rudogo mu Murenge wa Cyinzuzi mu Karere ka Rulindo yagaragaye amanitsemo mu giti yitabye Imana mu gitondo cyo kuwa 19/01/2015 mu masaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro burasaba abakozi kudatanga umusaruro muke bitwaza kuba barahinduriwe imirimo, kuko bose bazi imihigo akarere kahigiye imbere y’umukuru w’igihugu.
Abayobozi batatu bakora mu Murenge wa Rusebeya ho mu Karere ka Rutsiro bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gihango bakekwaho guhabwa Ruswa n’abacukuzi b’amabuye y’agaciro ku buryo butemewe.
Uwahoze ari myugariro w’ikipe ya Rayon Sports Nizigiyimana Karim Makenzi yatangaje ko yababajwe n’amagambo yakurikiye igenda rye na mugenzi we Abuba ubwo berekezaga muri Gor Mahia muri Kenya.
Ubuyobozi bwa korari Ambassadors of Christ buravuga ko bwishimira aho imaze kugera ishyira mu bikorwa intego zari zigamijwe kugeraho.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), ubwo batangazaga inota fatizo ryagendeweho mu gutuma abana bajya mu mashuri yisumbuye no gukomeza mu mwaka wa kane, bagaragaje ko inota fatizo ku bakobwa, riri hasi y’inota fatizo ku bahungu.
Ubushinjacyaha burasabira umugabo witwa Habanabakize Cedric guhanishwa igifungo cya burundu kubera icyaha cyo kwihekura akurikiranyweho.
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23, Lee Johnson yarangije gushyira hanze urutonde rw’abakinnyi 18 bagomba kwerekeza muri Tanzania ku gicamunsi cy’uyu munsi aho ifitanye umukino wa gicuti n’iki gihugu kuri uyu wa kane.
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Mukamira mu karere ka Nyabihu babajwe n’uko bashyirirwaho amavomo ariko bakaba batabasha kuvoma amazi meza buri gihe kuko bayabona nka rimwe mu cyumweru.
Abanyamuryango ba koperative COMORU y’abamotari bo mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi ntibavuga rumwe na komite nyobozi yabo ku mafaranga yakoreshejwe ku nyubako y’amagorofa ane bari kuzamura mu mujyi wa Rusizi.
Habamenshi Anastase w’imyaka 28 ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali yatawe muri yombi na bagenzi be b’abamotari bo mu Mujyi wa Musanze bamufatana igipfunyika cy’ibiro 30 by’urumogi.
Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bifite abana biga muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 (9&12YBE) barasaba ko inkunga ya Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) izagenerwa ibi bigo yazita cyane ku bana bava mu miryango ikennye cyane, kuko ariho usanga bamwe mu bana bataritabiriye gahunda yo kugaburirwa ku (…)
Abantu batanu bari basigaye kumvwa mu rubanza ruburanishwamo abantu 16 bakekwa ho gukorana n’umutwe wa FDLR bahawe umwanya wo kwiregurwa mu rubanza rubera mu Rukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze, kuwa kabiri tariki 20/01/2015.
Mu cyegeranyo cya ba rwiyemezamirimo bakoresha abaturage ntibabishyure, ubu turabagezaho uko byifashe mu Ntara y’Uburengerazuba aho bigaragara ko akarere ka Karongi gafite iki kibazo kurusha utundi.
Ishuri rikuru ry’ubukerarugendo n’amahoteli (RTUC) rizatanga impamyabumenyi ku nshuro ya gatatu ku banyeshuri 433 barangije mu mu byiciro bitandukanye y’ubukerarugeno no gutanga serivisi zinyuranye umwaka ushize, kuri uyu wa kane tariki 22/1/2015.
Ingabo z’u Rwanda (RDF) zigiye gutangiza ibitaro mu murwa mukuru wa Repubulika ya Centre Afrique bizajya byita ku nkomere z’abasirikare n’abasivili, igikorwa kibaye bwa mbere mu mateka y’u Rwanda.
Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze rwahamije Munyaneza Theogene na Siborurema ibyaha bibiri bari bakurikiranyweho byo gusambanya no kwica umukobwa witwaga Nikuze Xaverina, rukatira Munyaneza igihano cy’igifungo cya burundu na ho Siborurema ahabwa igihano cy’igifungo cy’ imyaka 22.
Abarwanyi b’umutwe wa FDLR batatu bitandukanyije nayo bagataha mu Rwanda baratangaza ko zimwe mu mpamvu zitumye bava muri uwo mutwe ari uko nta kintu kigaragara barwanira kandi banabangamiwe n’ubuzima bubi bamazemo iminsi.
Ngirabega Emmanuel, umuyobozi ushinzwe amasomo mu rwunge rw’amashuri rwa Nyagatare akurikiranyweho gusambanya umunyeshuri w’imyaka 22 abereye umuyobozi no kumushora mu buraya, akaba yagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare kuwa 20/01/2015.
Ubuyobozi bwa Luxury Hotel iherereye mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali buratangaza ko agaciro k’ibyangijwe n’inkongi y’umuriro kataramenyekana, gusa ngo hangiritse ibikoresho byinshi.
Bamwe mu banyeshuri barangije icyiciro rusange bo mu Karere ka Nyabihu barasaba guhindurirwa ibigo by’amashuri boherejwemo n’ikigo cy’igihugu cy’uburezi (REB) kubera impamvu zinyuranye zirimo iz’amikoro ndetse n’abahawe amashami batifuza.
Ubuyobozi bw’ishuri ry’ababikira ryigisha ibirebana n’amahoteri riri mu Karere ka Rubavu muri Paruwasi Muhato buvuga ko uyu mwaka butazakira abanyeshuri mu mwaka wa kane kubera kutamenya gahunda y’ivugurwa ry’ikibuga cy’indege, kandi aho riri harabaruwe mu hazagurirwa ikibuga cy’indege.
Mukaneza Damarce, umujyanama w’ubuzima utuye mu Kagari ka Gasoro mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza arashijwa n’umuturanyi we witwa Kabarere Safina w’imyaka 27 y’amavuko kumushishikariza gukuramo inda atwite, ndetse no kumuha imiti ivugwaho ubushobozi bwo kuyikuramo.
Ikipe y’igihugu Amavubi yatangiye gukora imyitozo kuri uyu wa mbere yitegura umukino wa gicuti ifitanye na Tanzania tariki 23/1/2015 i Mwanza.
Abakobwa bo mu Karere ka Kirehe bakomeje kugana umukino wa Karaté ari nako batwara imidari mu marushanwa anyuranye ku rwego rw’igihugu, n’ubwo abantu bakunda kuwitirira uw’abahungu kubera ingufu usaba.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier avuga ko ubu akarere gafite umutekano uhagije, ariko ikibazo gafite kagikomereye cyane gikomeje guteza umutekano muke ari ibiyobyabwenge.
Ikigo gishinzwe gukurikirana abana bafite ubumuga cya Gatagara giherereye mu murenge wa Gikondo mu karere ka Kicukiro, cyafunguye ishuri ryagenewe kwigisha abana bavukanye ubumuga bwo mu mutwe, kikabafasha kuzakurira mu muryango Nyarwanda bafite akamaro.
Amatorero n’amadini akorera mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi yiyemeje gukorera hamwe ndetse agakora ibiterane byigirwamo ijambo ry’Imana n’ibiganiro bitandukanye kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”.
Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi kuri uyu wa 19 Mutarama 2014, rwategetse ko uwari Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, arekurwa akazakomeza kuburana ari hanze.
Nk’uko mumaze kubimenyera, buri cyumweru Kigali Today ibagezaho inkuru zicukumbuye. Ubu twabahitiyemo kubagezaho inkuru zijyanye n’ikibazo cya ba rwiyemezamirimo bakoresha abaturage ariko hagashira igihe batarabishyura. Uyu munsi turahera ku ntara y’Amajyaruguru.
Semana Gisubizo Yves, umunyeshuri wabaye uwa mbere mu ntara y’Amajyaruguru akaza ku wa kane mu gihugu cyose mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza yashyikirijwe ibihembo byo kumushimira.
Nyuma y’uko uwari perezida w’inama njyanama y’akarere ka Nyamasheke, Musabyimana Innocent yeguriye kuri iyo mirimo, abajyanama bakabyemeza byari bitegerejwe ko Guverineri na we abyemeza.
Imvura yiganjemo amahindu n’umuyaga mwinshi yasakambuye amazu 45 ndetse inangiza ibintu byinshi birimo imyaka nk’ibigori, insina n’ibindi bitandukanye mu Kagari ka Maranyundo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera.
Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha amakuru n’ubuvugizi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Ladislas Ngendahimana atangaza ko abayobozi b’uturere beguye mu mezi abiri ashize bateguye ku mpamvu zabo bwite nk’uko bagiye babitangaza, ahubwo hari inshingano zabo batasohoje uko bikwiye.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Burera bavuga ko kuba hari abana bata ishuri biterwa n’uko ababyeyi babo baba batabitaho bibereye mu gushaka ibiraka bibaha amafaranga hirya no hino, ibyo bita “Guhendebuka” muri ako gace.
Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Sheikh Musa Fazil Harerimana yashimye uburyo abana babana na ba nyina muri gereza ya Gicumbi bitabwaho haharanirwa ko uburenganzira bwabo budahungabana.