Nubwo yananiwe gukomeza amashuri ngo ubwenge afite buzatuma avumbura
Sindayigaya Marc bakunze kwita Professeur, umusore w’imyaka 22 wo mu Mudugudu wa Mapfundo mu Kagari ka Mubuga mu Murenge wa Shyogwe ho mu Karere ka Muhanga avuga ko nubwo yananiwe kurenga umwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye yiyemeje gukoresha ubwenge afite akavumbura.
Uyu musore uvuga ko azakora indege idahinda yambara imyambaro yikorera yamuhinduye icyamamare (umustar) mu gace atuyemo.
Reba mu mafoto uko yambara:

Ibi yambaye, kuva ku mutwe kugera ku birenge, ni we ubyikorera.

Akora n’ibikapu. Iki ahetse ni we wagikoze.

Mbere ya saa sita ngo ajya mu murima guhinga yavayo akaruhuka akora ubushakashatsi.

Mu buzima bwe ngo yumva azakora indege itagira urusaku.

Aba yambaye ku buryo butangaje.

Yikorera ecouteurs yifashisha yumva umuziki.

Kubera ubushobozi buke ngo agura imyenda isanzwe akayihindura yifashishije ubuhanga bwe.
Ernest Kalinganire
Kureba andi mafoto menshi KANDA kuri kano gafoto
Ibitekerezo ( 13 )
Ohereza igitekerezo
|
afite ubwonko ariko.....!Abashoboye bamufashe kuko si umusazi kndi nawe......?
yego nibyo kwiyemeza ariko kuba azi kudoda ntibyatuma akora indege.ahubwo nakomeze abe umunyamideri naho indege yo ntayo kabisa.
yego nibyo kwiyemeza ariko kuba azi kuoda ntibyatuma akora indege. azayikora mu ki c? ahubwo nakomeze abe umunyamideri naho indege yo ntayo kabisa.
ESE k ucyi akarere atuyemo katamufasha. afire project nziza kndi itez timber igihugu
niba uyu musore yumva yabishobora kuki ntabamwegera ngo babe bamufasha ntabwo yabigeraho wenyine kuko akeneye ninkunga kd kuva yarabyiyemeje yabikora.
Kabisa courage ibyiza birimbere msz!!
Courage msz!!!! Ibyiza birimbere kbs!! Nange nzagushaka unkorere icyo gikapu I like it!
kbs courage gusa burya ngo nta mutwe umwe wigira inama azashake abafasha nanjye ndiyizeye
Ndabibonye koko kubaka izina si umukino
Ngo azakora indege? Hahahaha!!
ndabona uyu musore afite impano nukuri ahubwo ababishoboye bamufashe
Hatana nubona ubushobozi bwo gukora uzake inkunga