Jeannette Kagame arasaba abakobwa kudatinya ikoranabuhanga
Madame Jeannette Kagame arasaba abakobwa kutatinya ikoranabuhanga, ahubwo ko bagomba kurikoresha bavumbura udushya.
Ybisabye abakobwa barangije amahugurwa ku ikoranabuhanga mu guhanga udushya yaberaga mu karere ka Bugesera, yasojwe kuri uyu wa gatanu tariki 15 Kanama 2015.

Ni amahugurwa yaramaze ibyumweru bitatu abera mu ishuri ry’abakobwa ry’ikoranabunga rya Gashora yiswe “ Summer Camp”. Yari agamije gutoza abakobwa gukoresha ikoranabuhanga mu gukemura ibibazo by’abaturage.
Asoza ayo mahugurwa Madame Jeannette Kagame yasabye abakobwa kutatinya ikoranabuhanga ahubwo ko bagomba kurikoresha bavumbura udushya.
Yagize ati “Ntimugire ubwoba bwo gukomeza kuvumbura udushya muri iyi si, mu bice byose mwaba muherereyemo kandi ku buryo buhoraho.

Ikoranabuhanga ridufasha kumenya abo turibo ndetse n’icyo tuzaba bo mu bihe biri imbere. Mukomeze mukoreshe ikoranabuhanga mu kugaragaza impano zanyu . Muzirikane ku byingenzi imiryango yanyu ikenera, nk’uko mwabigaragaje mu mishinga mwerekanye, hagamijwe impinduka ku mibereho y’abaturage . Mube abambere mu kugaragaza impinduka ku isi.”
Umwari Gisele yiga muri Lycee de Kigali, umwe mubanyeshuri 20 b’Abanyarwanda bitabiriye ayo mahugurwa, we n’abagenzi be babiri barakoze uburyo buzajya bukoreshwa mu modoka zitwara abagenzi kugirango hatazajya habaho kurenza umubare wabo imodoka igenewe gutwara.

Ati “Turateganya ko uyu mushinga uzakoreshwa u bihugu by’u Rwanda, Uganda na Nigeriya kuko niho hakunze kugaragara cyane iki kibazo. Turasaba ikigo cy’igihugu gushinzwe imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) kudufasha kugirango ibashe gukoreshwa.”
Minisitiri w’uburezi Papias Musafiri avuga ko intego ya mbere yo gutegura aya mahurwa yari ukugirango berekane aho u Rwanda rugeze mu guteza imbere umwana w’umukobwa mu kwiga ubumenyi n’ikoranabuhanga.
Ati “Intego yacu yari ukugirango twerekane aho tugeze mu guteza imbere umwana w’umukobwa mu kumwigisha ikoranabuhanga, kandi dushanga twarabigezeho.”

Minisitiri Musafiri aravuga ko bagiye kuzakurikirana abo bakobwa kuburyo bazabasha gushyira mu bikorwa imishinga yabo.
Ni ku nshuro ya mbere aya mahugurwa aba, ariko ngo agiye kuzaba ngarukamwaka. Yitabiriwe n’abakobwa 120 baturuka mu bihugu icyenda byo muri afurika n’Amerika. Muri abo 20 bari abanyarwanda.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyo koko nibitinyuke kuko nabo barashoboye ntabwo ari ibyabagabo gusa.
Ntabwo ibikorwa by’ingirakamaro bigerwaho abantu batavunitse! urugero duhabwa n’abayobozi b’uRwanda nka HE PK rutwereka ko gukora cyane no kugira igenamigambi ari ingenzi
abakobwa bagomba gutinyuka mu ikoranabuhanga bagahatana na basaza babo maze bakubaka igihugu uko bigomba bityo ntibakomeze gusigara inyuma
abakobwa ba banyarwanda barashoboye kabisa.uriya mukobwa witwa gisele uriya mushinga azawukomeze kugirango uzadufashe kugukumura abashoferi barenza umubare wabagenzi,ibyo bizatuma kandi hatabaho nimpanuka ziterwa no kurenza umubare wagenwe kubinyabiziga