Urubanza Teta aregamo igihe.com na Munyengabe Murungi Sabin rwasubitswe

Urubanza Teta Sandra aregamo urubuga www.igihe.com n’umunyamakuru wacyo, Munyengabe Murungi Sabin, rwagombaga kuba kuri uyu wa 14 Kanama 2015 ku i saa tatu rwasubitswe rwimurirwa kuwa kane tariki 20 Kanama 2015 nyuma y’uko nyir’urwo rubuga, Igihe Ltd yanze umwe mu bagombaga kuruburanisha.

Ku wa 4 Kanama 2015, umunyamakuru w’igihe.com, Munyengabe Murungi Sabin, yanditse inkuru kuri Nyampinga Teta Sandra ifite umutwe ugira uti “Ubucukumbuzi ku bujura, ifungwa, ubutiriganya, ubwambuzi, gukunda iraha kuri Miss Teta Sandra” maze iyi nkuru Sandra Teta yemeza ko ikubiyemo ibinyoma, kurengera, kumutesha agaciro n’ibindi.

Sandra Teta urega igihe.com na Sabin Murungi.
Sandra Teta urega igihe.com na Sabin Murungi.

Nyuma yo kubabazwa n’ibyamwanditsweho, Teta Sandra yitabaje urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (Rwanda Media Commission) kugira ngo rumurenganure.

Uru rubanza ariko ntirwabaye kuko Igihe Ltd bakibona mu baburanisha harimo Komiseri Bahati Prince bahise bamwanga ngo kuko bafitanye ibibazo.

Umunyamategeko wa RMC, Jean Paul Ibambe, avuga ko kuba Igihe Ltd yanze kuburana kubera ko mu bagombaga kubaburana harimo Prince Bahati kandi bafitanye ibibazo, bidahita bikura Bahati mu bazaburanisha uru rubanza ahubwo ko bagomba kubanza gusuzuma ibimenyetso Igihe Ltd iheraho imwanga.

Yagize ati “Bazabanza basuzume ibyo bimenyetso hanyuma barebe niba bifite ishingiro nibasanga ari byiza ko wenda avamo bamuvanemo, nibasanga nta shingiro bifite azagumamo.”

Umunyamakuru Munyengabe Murungi Sabin uregwa na Sandra Teta.
Umunyamakuru Munyengabe Murungi Sabin uregwa na Sandra Teta.

Cyakora ariko Teta Sandra, we avuga ko kuba urubanza rwimuriwe ku wa kane ari ntacyo bimutwaye.

Abagombaga kuburanisha urubanza ni Komiseri Cleophas Barore, Komiseri Emma Claudine Ntirenganya na Komiseri Bahati Prince wanzwe n’Igihe Ltd.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Egokooo Sabin burya ntajya ahinduka Koko

Ishany yanditse ku itariki ya: 13-03-2022  →  Musubize

Teta uri umukobwa w’icyitegerezo abagupangiye iyo mikasiro yose nabo izabagaruka unfatire neza uwo umwana dereck ubundi ibindi mupange mukorere hamwe babandi babasebyaga bazaza kubasaba inama
nukenera inama zanjye n’ubufasha uzabaze kigali today contact zanjye ubundi uve ku baswa

kay yanditse ku itariki ya: 21-08-2015  →  Musubize

Uyu ntabwo ari we Murungi Sabin!keretse niba bitiranwa cyangwa muheruka kera!musuzume neza iyo foto!jye ndabona atari we

kiki yanditse ku itariki ya: 20-08-2015  →  Musubize

Jyewe ngiye kureka igihe.com kuko gisigaye cyandika ubusa cyangwa ubuzima prive bw’abantu.Ariko ndebera uyu munyamakuru hejuru nawe umbwire koko! Wagira ngo ni umwe muri ba bshoferi batwaraga za minibus i nyamirambo bitaga aba stars zagendaga zivuza umuziki! Sinzongera gusoma amakuru yo ku gihe! Ahubwo igihe ikiwye kuregwa mu rukiko kuko kubarega muri Media Consul ntibikwiye. Baratukana ho kwandika amakuru nyayo

Karenzi Erneste yanditse ku itariki ya: 18-08-2015  →  Musubize

Igihe gisigaye kirengera cyane kikajya mu buzima bwite bw’abantu, ahubwo nibitegure ibirego byinshi kuko bamwe bicecekeraga none uwo mukobwa agiye kubatinyura!!!!

Nzabandora yanditse ku itariki ya: 17-08-2015  →  Musubize

Igihe gisigaye kirengera cyane kikajya mu buzima bwite bw’abantu, ahubwo nibitegure ibirego byinshi kuko bamwe bicecekeraga none uwo mukobwa agiye kubatinyura!!!!

Nzabandora yanditse ku itariki ya: 17-08-2015  →  Musubize

teta narenganurwe

kerozene yanditse ku itariki ya: 16-08-2015  →  Musubize

Mumuhane mutihanukiriye kuko nawe ibyo yakinaga nabyo nabizi.

claude yanditse ku itariki ya: 15-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka