Ngoma: Barasa ingamba zikarishye mu guhangana na barutwitsi
Abatuye akarere ka Ngoma basanga nta mbaraga nyinshi zigishyirwa mu gukumira ba rutwitsi, Nyuma yuko umusozi usaga hegitari 12 ukongotse n’ababigizemo uruhare bakaba bataramenyekana.
Imirenge ya Gashanda na Karembo niyo imaze iminsi ivugwamo izi nkongi z’umuriro aho abaturae banengwa kudatabara, bigatuma byinshi byangirijwe birimo amashyamba imirima y’inanasi n’ibindi bigakongoka.

Bamwe mu baturiye ahangirijwe n’umuriro bavuga ko mbere wasangaga mugihe cy’impeshyi harashyirwaga ingufu nyinshi mu gukumira ba rutwitsi, naho bigaragaye ugasanaga abaturage bihutira gutabara bakazimya hatarashya cyane none ubu ngo ntibigikorwa.
Kaneza Jean Paul utuye ku musozi watwitswe, avuga ko igituma hegitari zahahiye ziba nyinshi ari uko abantu badohotse ku muco wo gutabara no kuzimya ahantu hahiye, hakiyongeraho n’ubuyobozi bwaho nta mabaraga bashyiramo mu guhangana cyangwa gufata ababikoze.

Yagize ati “Abantu ubona baradohotse ku gutabara ngo bazimye.usanga haza uwuhafite isambu cyangwa ishyamba gusa abandi ntibaze bigatuma hashya hanini. Ubundi mbere iyo hashyaga bose barahururaga bakazimya hagashya hato. Ubuyobozi nabwo ubona butabiha ingufu.”
Kimwe n’abandi batuye muri uyu murenge bose bemeza ko iyo umusozi uhiye ari igihombo kuri buri wese kuko ibidukikije biba byangirijwe. Gusa kukijyanye no gutabara no kuzimya igihe hagize ahashya ngo ntikiri umuco nka mbere kuko abantu baza batsita ibirenge.
Kurundi ruhande hari ababona ko ntako ubuyobozi butagira kuko ngo amarondo akorwa ariko ngo biragoye kuba wafata ba rutwitsi kuko usanga bitwikira ijoro kandi irondo rikaba ritagera mu mashyamba hose.
Bahoranimana Athanase wasimbuye umukozi ushinzwe amashyamba mu karere ka Ngoma, avuga ko gutwika amashyamba bigira ingaruka nyinshi yaba kuwayatwitse no kubuzima bw’abantu muri rusange.
Yagize ati “Turamanuka tukigisha abaturage ingaruka zo gutwika amashyamba bagasobanukirwa kandi uwagaragaweho gutwika agakosorwa n’itegeko. Twari twabikoze impeshyi ijya gutangira ariko kwigisha ni uguhozaho tuzongera tubigishe bamenye ingaruka zabyo badufashe kubirwanya.”
Gutwika amakara rwihishwa,ubugome ndetse n’ibiyobyabwenge nibyo bikekwa n’aba baturage kuba nyirabayazana y’inkongi z’imiriro mu mashyamba.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|