Abashoferi barembejwe n’abajura babibira ku Ruhuha

Abashoferi batwara imodoka mu muhanda Ruhuha- Nyamata mu karere ka Bugesera baratangaza ko mu masaha ya nijoro hari abajura babategera mu nzira bagafungura imodoka zigenda bakiba imizigo y’abagenzi.

Aba bashoferi bavuga ko ubwo bujura bukorerwa ahitwa mu Bihari, mu murenge wa Nyamata, ahantu hari ishyamba ryinshi kandi umuhanda waho ukaba warangiritse cyane.

Iyo abashoferi bahageze batwaye imodoka bibasaba kugenda gahoro cyane, ari naho abajura bahera bafungura imodoka ahagenewe kubikwa imizigo bagakuramo imizigo y’abagenzi, naho ku modoka zagenewe gutwara imizigo ho bakazurira bakazipakurura.

Muri uyu muhanda niho imodoka zikunze gutegerwa zikibwa
Muri uyu muhanda niho imodoka zikunze gutegerwa zikibwa

Venuste Uwizeye umwe mu bashoferi batwara imodoka zitwara abagenzi, amaze kwibirwa muri ako gace inshuro eshatu.
Yabwiye Kigali Today ko abo bajura bakunze kuhategera guhera saa moya za nimugoroba, kuburyo imodoka zihanyuze zitwaye imizigo bazihibira.

Uwizeye avuga ko inshuro zose amaze kuhibirwa imizigo y’abagenzi, amaze kwishyura amafaranga ibihumbi 140 y’u Rwanda.

Ati” Ni ahantu habi, iyo uhageze uragabanya ukitonda. Jye bamaze kuhanyibira inshuro eshatu, ubwa mbere narishye ibihumbi 60, ubwa kabiri umugenzi ubwe niwe wambabariye, naho ejo narishye ibihumbi 80”.

Nsabimana Emmanuel utwara imodoka yagenewe gutwara imizigo, nawe yibiwe muri ako gace, avuye kurangura ifu y’ibigori (kawunga).

Nsabimana agira ati “Nari mvuye i Kigali ntwaye toni eshanu n’igice z’akawunga, mpageze burira imodoka bakata imigozi sinabimenya, bagenda bapakurura. Muri izo toni nari ntwaye nagejeje mu rugo toni ebyiri n’ibiro 800”.

Umuhanda wangiritse utuma iyo bahageze bagenda gahoro cyane
Umuhanda wangiritse utuma iyo bahageze bagenda gahoro cyane

Aba bashoferi basaba inzego z’ubuyobozi ko uwo muhanda wakorwa, bityo bajya bahagera bagatwara imodoka ku muvuduko wisumbuyeho kuburyo nta munyamaguru wayirukaho ngo ayifate.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Richard Mutabazi yabwiye Kigali Today ko icyo kibazo bari batarakimenya, ariko ko bagiye kugikurikirana.

Ati ”Tugiye kubyinjiramo tumenye niba aribyo koko. Ibisigaye iki ni igihugu gifite umutekano, ntaho twakumva abantu bigize indakoreka. Dufite amarondo, polisi, DASSO, ingabo,… ikibazo cy’umutekano rwose ntabwo cyakabaye ikibazo”.

Naho ku kibazo cy’umuhanda wangiritse, uyu muyobozi yavuze ko uyu muhanda uri muri gahunda yo gukorwa mu ngengo y’imari y’uyu mwaka wa 2018 – 2019, ku buryo bitarenze ukwezi kwa kamena 2019 uwo muhanda uzaba wakozwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyo byo imihanda yose y ibitaka mu Karere ka Bugesera uteye ubwoba. Umuyobozi Richard akoere iyo bwabaga isanwe kandi turamwizeye.

Imana ihe umugisha abanyarwanda!

Jean yanditse ku itariki ya: 18-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka