Gukorera mu Rwanda kw’icyambu cya Dubai ngo ni iherezo ku mipaka mu bucuruzi

Sultan Ahmed Bin Sulayem Umuyobozi mukuru wa “Dubai Portland World” avuga ko umwanzuro w’iyo sosiyete ahagarariye, wo gufungura ishami mu Rwanda, ugamije gufasha ibihugu bidakora ku nyanja gukora ubucuruzi bwagutse.

Umuyobozi mukuru w’icyambu cya Dubai “Dubai port” yashoye agera kuri miliyoni 80 z’Amadorari mu kubaka icyambu mu Rwanda, ibyo bikazagabanya igihe n’amafaranga u Rwanda rwakoreshaga mu kuvana ibicuruzwa ku Cyambu kinini cya Mombasa(Kenya) n’icya Tanzania (Dar es Salam).

Mu nama ihuza ibihugu bya Afurika irimo kubera i Dakar muri Senegal, Sulayem yagize ati “Twizera ko guhuza ibihugu bidakora ku nyanja n’amasoko mpuzamahanga bishoboka, ishami ry’icyambu cyacu riri mu Rwanda rizagabanya amafaranga u Rwanda ndetse n’ibihugu byo mu karere byatangaga mu kuvana ibicuruzwa ku bindi byambu.”

Icyambu cyo mu Rwanda cyaruzuye hasigaye kugifungura ku mugaragaro nk’uko bivugwa n’abayobozi.

Sulayem yabwiye Abayobozi ba Afurika bateraniye i Dakar ko inzira igana ku iterambere ry’ubukungu bw’Afurika ari ukuvanaho imipaka mu by’ubucuruzi ndetse no kongera ibikorwaremezo bihuza ibihugu.

Imirimo yo kubaka aho icyambu cya Dubai kizakorera irarimbanyije
Imirimo yo kubaka aho icyambu cya Dubai kizakorera irarimbanyije

Ati “Dufite icyizere ko bishoboka, twizera ko gushora imari ku mugabane bishoboka, imari twashoye muri Senegal yageze ku ntego ku kigero cy’ 135 % mu myaka 10 ishize.”

Mu itsinda ryari rigizwe na Perezida Macky Sall wa Senegal na Minisitiri w’intebe Mahatir Mohammed wa Malaysia na Sulayem, basobanuriye abitabiriye iyo nama uko ibigo byigenga byagira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’Afurika binyuze mu guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu bigize umugabane, ndetse no guteza ibikorwaremezo iterambere.

Icyambu cya “Dubai Port World” gifite icyicaro gikuru muri leta zunze ubumwe z’Abarabu, kikaba gikorera no mu bihugu bitandukanye ari byo; Senegal, Misiri, Mozambique, Somaliya, u Rwanda na Alijeriya.

Hari kandi n’amasezerano basinyanye na leta ya Mali na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kugira bubakeyo ibindi bwambu.

U Rwanda ni igihugu cya mbere kidakora ku nyanja icyambu cya Dubai gikoreyemo kuva cyatangira kugaba amashimi.

Icyambu cyo ku butaka cya Kigali kizaba gifite iduka rinini ritanga serivisi zijyanye no gutumiza ibicuruzwa mu mahanga n’ibindi bijyana nabyo.

Igice cya mbere cy’icyambu cya Kigali cyamaze kuzura, gifite ahantu hashyirwa za kontineri, ahabikwa ibicuruzwa, ibiro by’abashinzwe gukurikirana imizigo (kontineri) kugeza zigeze aho zigomba kujya.

Ishami rya Kigali rizaba rifite ahantu haboneka serivisi zose zitangwa n’icyambu, ndetse n’ahabikwa ibicuruzwa.

ikiciro cya mbere kiri gukora mu buryo bw’igerageza, kigizwe n’ahabikwa kontineri (container), ahabikwa ibicuruzwa, umwanya w’aho imizigo igomba gukomeza urugendo ibikwa, aho bishyurira ngo imizigo isohoke mucyambu n’ibindi.

Ikiciro cya mbere kigizwe n’ahantu hajya kontineri ziri kuri meterokare ibihumbi 12, kikabika ibicuruzwa bigera ku bihumbi 50, ndetse n’ahandi hantu ha meterokare 19,600 z’ububiko, h’ubushobozi bwo kwakira toni 640,000 ku mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Iyi nkuru ni nziza.Ariko se ijamboICYAMBU rikoreshwa ntaho wambuka? Narinzi ko icyambu kiba ku nyanja cg. ku ruzi?

Gahire yanditse ku itariki ya: 22-01-2019  →  Musubize

mwiriwe mudusobanurire aho icyicaro kirikubakwa murwanda murakoze

finidi yanditse ku itariki ya: 22-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka