Higiro Joally ni we usezerewe bwa mbere muri Boot Camp

Ku munsi wa mbere wo gusezerera abakobwa muri Boot Camp, Higiro Joally wari ufite numero 15, ni we ubaye uwa mbere mu gusezererwa mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019.

Mu majwi yo kuri SMS nka kimwe mu byagenderwagaho, Higiro yari afite 3030 ari uwa 11 mu bakobwa 20.

Ibi ubwabyo byahitaga bimugira umukandida wo gusezererwa mu irushanwa, kuko uretse abakobwa bane bafite amajwi menshi kuri SMS, abandi bose baba bashobora kwisanga hanze y’irushanwa.

Aya manota ashyizwe hamwe n’ibindi byarebwe mu gusubiza ibibazo, akanama nkemurampaka kasezereye numero 15 ku munsi wa mbere nk’uko amabwiriza mashya y’irushanwa abiteganya.

Higiro wari umaze icyumweru kirenga hamwe n’abandi bakobwa, yinjiye muri Miss Rwanda ahagarariye Intara y’Iburasirazuba ariko atuye mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

Mu minsi ine iri imbere, hari abandi bakobwa bane bagomba gusezererwa, umwe akazajya asezererwa buri munsi kugeza ubwo hazasigaramo abakobwa 15 bazahurira ku munsi wa nyuma.

Akanama nkemurampaka gahitamo abakobwa 14 bitwaye neza mu byo basubiza, abandi bakobwa bane bagatabarwa n’amajwi y’ababatoye kuri SMS, naho undi mukobwa umwe agatabarwa na bagenzi be kubera umubano afitanye na bo.

Nyuma yo gutangaza ko Higiro Joally ari we utashye, bagenzi be basigaye mu irushanwa bagaragaje umubabaro bigaragaza ko bashobora kuba bari bamaze kumenyerana no kuba inshuti.

Abajijwe icyo yabwira Abanyarwanda ndetse na bagenzi be nyuma yo gusezererwa, Higiro yagize ati "Abanyarwanda barakoze kunshyigikira, barakoze gukomeza kunkurikira, na bagenzi banjye bakoze, ndacyabakunda kandi tuzakomeza tube inshuti."

Akimara gusezererwa yahise akurwa muri bagenzi be ahabera umwiherero nk’uko aya mafoto abigaragaza :

Buri mukobwa mu bari mu irushanwa yari yatunganyije imitwaro ye yiteguye ko yasezererwa
Buri mukobwa mu bari mu irushanwa yari yatunganyije imitwaro ye yiteguye ko yasezererwa
Bagenzi be bababajwe n'uko abavuyemo akaba asezerewe
Bagenzi be bababajwe n’uko abavuyemo akaba asezerewe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ngewe uyu mwana watashye ndamushimiye uburyo yahagaze kigabo, hari uwagera kuri uriya munota bamaze gutangaza ko adakomeje, akaba yahita agwa igihumure. ariko Joally yagaragaje ko yifitiye ikizere yaba akomeje cg adakomeje

Pascal yanditse ku itariki ya: 20-01-2019  →  Musubize

tumwifurije ibihe byiza .
Erega Miss 2019 ni Mwiseneza Josiane

alias yanditse ku itariki ya: 20-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka