Mu mikino y’umunsi wa 15 ya Shampiona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, Rayon Sports yatsinze Marines ibitego 2-0.

Yannick Mukunzi yari amaze umwaka n’igice muri Rayon Sports
Ni umukino wari wakiriwe na Marines kuri Stade Umuganda, Rayon Sports itsinda igitego cya mbere cyatsinzwe na Niyonzima Olivier Sefu, nyuma y’akazi kari kabanje gukorwa na Caleb na Sarpong.
Mu gice cya kabiri cy’umukino, Sefu yaje gukorerwaho penaliti, Yannick Mukunzi wifuzaga gusezera neza abafana ba Rayon Sports, aza kuyisaba aranayitsinda.
Uko imikino yabaye uyu munsi yagenze
AS Muhanga 1-2 Espoir FC
Marines FC 0-2 Rayon Sports FC
AS Kigali 1-0 Amagaju FC
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Amahirwe masa kuri yannick!
Azagire urugendo ruhire ntko atagize ndavuga Yannick
Twifurije mukunzi yanic amahirwe aho azajya hose.