Umuryango mpuzamahanga ugomba kugeza mu butabera abakoze ibi - Minisitiri Auajjar

Minisitiri w’Ubutabera wa Maroc, Mohamed Auajjar, aratangaza ko we n’intumwa ayoboye, nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali biboneye akaga gakomeye u Rwanda rwanyuzemo, ariko bakaba banahaboneye isomo ku byo u Rwanda rwabashije kugeraho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bashyize indabo ku mva zishyinguyemo abazize Jenoside
Bashyize indabo ku mva zishyinguyemo abazize Jenoside

Yavuze kandi ko ibihugu byose bigomba guhagurikira rimwe bikarwanya ko hagira Jenoside yongera kubaho.

Ibi yabitangaje nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, kuri iki cyumweru 20 Mutarama 2019.

Mu gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, bashyize indabo ku mva zishyinguyemo abazize Jenoside baranabunamira, ndetse banasobanurirwa amateka y’u Rwanda.

Minisitiri Mohamed yavuze ko u Rwanda rwateye intambwe nziza n'ubwo rwahuye na Jenoside
Minisitiri Mohamed yavuze ko u Rwanda rwateye intambwe nziza n’ubwo rwahuye na Jenoside

Nyuma yo gusura urwibutso, Minisitiri Mohamed Auajjar yavuze ko we n’intumwa ayoboye bigiye byinshi ku Rwanda, birimo kuba rwaranyuze mu mateka ashaririye ya Jenoside, ariko ubu rukaba ari igihugu cy’intangarugero muri byinshi.

Ati ”Mbere na mbere itsinda nyoboye nanjye ubwanjye twagize umwanya munini wo gutekereza, umwanya wanatumye dufata imyanzuro myinshi harimo nko kumva uburemere bw’akababaro iki gihugu cy’u Rwanda cyanyuzemo, ibihe bibabaje bitavugwa, ariko kikaba cyarabashije kubisohokamo kikabasha kubaka ubumwe bushingiye ku ndangagaciro za kimuntu, ku muco, ku mahoro ndetse no ku burenganzira bwa muntu”.

Minisitiri Mohmed Auajjar yavuze ko ari ngombwa ko ayo mateka asurwa, mu rwego rwo kugira ngo ikiremwa muntu kirusheho guhabwa agaciro mu Rwanda no ku isi hose, kandi kugira ngo hatazagira aho Jenoside yongera kuba.

Minisitiri Mohamed (wa kabiri ibumoso) n'intumwa ayoboye basura urwibutso rwa Kigali
Minisitiri Mohamed (wa kabiri ibumoso) n’intumwa ayoboye basura urwibutso rwa Kigali

Yasabye kandi ko abafite aho bahuriye n’ubutabera, ndetse n’abayobozi muri rusange bagomba gukora ibishoboka byose, abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bagakurikiranwa bagahanwa, nk’uko biri mu nshingano z’umuryango mpuzamahanga.

Ati ”Umuryango mpuzamahanga ugomba kugira icyo ukora, abakoze ibi bakagezwa mu butabera. Ntekereza ko mu muryango mpuzamahanga ho, nyuma y’aya mahano hahise hajyamo izindi nshingano cyane cyane izo gukumira ko hari ahandi byaba.

Ariko na none, abacamanza, abanyamateka n’ abayobozi, bose bagomba guhaguruka bakarwanya umuco wo kudahana”.

Mu ruzinduko arimo mu Rwanda, Minisitiri w’Ubutabera wa Maroc, Mohamed Auajjar, biteganyijwe ko kuri uyu wa mbere agirana ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda, Johnston Busingye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka