Amafaranga 20 yatumye inganda n’abahinzi b’umuceri bananirwa kumvikana

Mu gihe abahinzi b’umuceri mu kibaya cya Bugarama mu karere ka Rusizi bifuza ko inganda ziwutunganya zabagurira ku mafaranga nibura 310 ku kiro, ba nyir’izi nganda bo baravuga ko badashobora kurenza 290 nyuma y’aho mu bihe byashize izi nganda zivuga ko zaguye mu gihombo kubera amafaranga bavuga ko yari menshi baguriragaho umuceri udatonoye ku bahinzi.

Aya ni amatoni y'umuceri ashobora kwangirikira mu bubiko mu gihe atabona uyagura
Aya ni amatoni y’umuceri ashobora kwangirikira mu bubiko mu gihe atabona uyagura

Amafaranga 20 y’ikinyuranyo ni yo yatumye batumvikana, aho abahinzi bashaka kwishyurwa amafaranga 310 ku kiro, mu gihe ba nyir’izi nganda ngo batarenza 290 na bwo basobanura ko ari nko kugirira impuhwe abahinzi.

Muri izi mpaka, ba nyir’inganda bari bahibereye naho abahinzi baravugirwa n’abahagarariye amakoperative yabo muri iki kibaya.

Mukasine Drocella ni umwe mu bahagarariye abahinzi ati ”umuhinzi aba afite icyizere ko igiciro yaguriweho n’ubutaha yakigurirwaho cyangwa bikazamuka. Yego birashoboka ko mwatubwira ngo cyagabanutse ariko kuvuga ngo cyagabanutseho amafaranga 24 byibura mutavuga ngo wenda murakuraho 10 natwe tukagira aho dufatira, ariko gutsimbarara ngo ni 290 wanjya mu mibare ugasanga ni 24 ari kuvaho, murumva twabyemera? Nimureke gutsimbarara kuri icyo giciro namwe.”

Mu gihembwe gishize, ikiro cy’uyu muceri udatonoye cyari amafarnaga 314. Ba nyir’inganda bati “byadutuye mu gihombo, ntidushobora kongera kuwugura kuri ayo mafaranga”.

Ndagijimana Laurent uhagarariye inganda z’umuceri zikorera muri iki kibaya cya Bugarama ati “kugura umuceri udatonoye ku mafaranga arenze 290 bishyira uruganda mu gihombo.”

“Ntabwo wagabanya ifaranga rimwe cyangwa ane cyangwa angahe nta kintu ushyingiyeho utabanje kujya kureba uko isoko rimeze kuko nitwe tuririho. Twasanze amafaranga 310 ari menshi… ntabwo inganda zashobora gukora ubwo bucuruzi ngo zibeho.”

Ni impaka byarangiye nta cyo zigezeho dore ko nta giciro cyemejwe. Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Kayumba Euphrem yavuze ko ubwumvikane nibukomeza kubura buri ruhande rufite uburenganzira bwo gushaka amasoko ahandi.

Ati ”niba aba bari hano batabashije kumvikana igikurikiraho ni uko bashobora kujya kugura umusaruro ahandi bakaza bakawutunganya, kimwe n’uko abahinzi bahano bafite uburenganzira bwo kugurisha n’undi uwariwe wese utunganya umusaruro. Isoko rirafunguye nibaramuka batumvikanye buri wese afite uburenganzira bwo kugurisha umusaruro we aho ashaka hose.”

Muri iki kibaya cya Bugarama hari inganda enye zigomba kugura umusaruro wose w’umuceri uhwanye na toni 7900 zeze muri iki gihembwe utabariyemo izindi zitazwi umubare abahinzi bavuga ko ziri mu bubiko bw’amakoperative yabo.

Haribazwa niba mu gihe izi nganda zitawubagurira hashobora kuzaboneka izo hanze ya Rusizi zabasha kuziba icyo cyuho, mu gihe zitaboneka na bwo hakibazwa uko abahinzi babyifatamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibi kombona bitoroshye,

alias yanditse ku itariki ya: 21-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka