Mukura ntibashije gukabya inzozi zo kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup
Kuri Stade yayo, Mukura nubwo itsinze El Hilal igitego kimwe ku busa ntibashije gukabya inzozi zayo zo kugera mu cyiciro cy’amatsinda ya CAF confederation cup kuko isezerewe ku giteranyo cy’ibitego bitatu kuri kimwe (Aggr 3-1).

Mukura yatangiye uyu mukino yakoze impinduka aho yahisemo gusimbuza uwari umuzamu wayo wa mbere Rwabugiri Omar habanzamo Wilonja Ismael.
Si mu izamu gusa hagaragaraga impinduka kuko Mukura yari yahinduye uburyo bw’imikinire aho yari yavuye ku mukino wo kugarira igahitamo gusatira.
Ni umukino watangiye Mukura isatira aho mu minota ya mbere y’umukino yabonye amahirwe yo gutsinda igitego umupira ukagarurwa n’igiti cy’izamu, indi ikagarurwa n’umuzamu Salim Magoola wa El Hilal wagoye cyane Mukura mu minota ya mbere.

Mukura yari yakomeje gusatira, ku munota wa 27 yaje kubona igitego cyatsinzwe na Iradukunda Bertrand, bajya kuruhuka ari igitego kimwe ku busa.
Byari bikigoranye kuko Mukura yatsindiwe muri Sudani ibitego 3-0 yasabwaga ibitego bindi 2 kugira ngo yizere byibuze kwishyura bagakiranurwa na penaliti.
Ubwo bari bavuye kuruhuka, Mukura yakoze impinduka yinjiza Frank Romami wasimbuye Muteebi na Iddi Saïdi Juma wasimbuye Ciza Hussein, kugira ngo bakomeze gushakisha ibitego ariko ntibyayikundiye kuko umukino warangiye ari kimwe cya Mukura ku busa bwa El Hilal bituma Mukura isezererwa ku giteranyo cy’ibitego bitatu kuri kimwe ku mikino yombi.

Mukura yari yageze mu cyiciro kibanziriza amatsinda isezerewe itabashije kugera mu matsinda nubwo yari yasezereye Free state stars na El Hilal Obbayed mbere yo kugera aha.
El Hilal Omdurman yamaze gukatisha tike yo kujya mu matsinda irategereza kuri uyu wa mbere aho izamenya itsinda izaba iherereyemo.
Abakinnyi babanje mu kibuga
Mukura victory Sports: Wilonja Ismael, Saidi Iragire, Hassan Rugirayabo, David Nshimirimana, Janvier Mutijima, Gaël Duhayindavyi, Ciza Hussein, Munyakazi Youssuf Lule, Bertrand Iradukunda, na Rachid Muteebi.

El Hilal Omdurman : Salim Magoola, Boubacar Diarra, Mohamed Musa Eldai, Merghan Elyas, Chukwu Ariwa, Eldin Shaiboub, Abdallah Mamoun, Eldin Ahmed, Idris Mbombo, Abdel Latif Saed , na Geovane Diniz Silva.








National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Mukura yacu yarakoze ntako itagize nikomereze hariya nticike intege.izabikora ubutaha.nishake igikombe cya shapiona.
Ntako itagize kbx mukura nitahe gusa rayon iri kwisonga!