Kumenya amateka y’u Rwanda bizabafasha gukumira Jenoside

Urubyiruko rwo mu Ntara y’Iburasirazuba ruhamya ko kumenya byimbitse amateka y’u Rwanda bizarufasha gukumira Jenoside kuko ruzaba rusobanukiwe ububi bwayo.

Urubyiruko rwirebeye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Urubyiruko rwirebeye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Byagarutsweho n’abasore n’inkumi 570 bo mu turere twose tugize iyo Ntara ubwo basuraga urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi ndetse n’ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside, muri gahunda yiswe ‘Rubyiruko menya amateka yawe’.

Nyuma, baje kuganirizwa na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu barimo Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi na Gen James Kabarebe.

Umwe muri bo, Katurebe Moses wo mu Karere ka Nyagatare, avuga ko akurikije ibyo babonye azakora igishoboka cyose ngo Jenoside ntizongere.

Agira ati “Dushingiye ku byo twabonye, uko bariya bantu bishwe, ntawakwifuza ko byongera kubaho, ahubwo uruhare rwacu rwa mbere ni ukubikumira. Nk’imbaraga z’igihugu, niteguye gukora ibishoboka nisunze ubwenge bwanjye n’ubujyanama bw’abayobozi, ku buryo tuzagira igihugu cyiza kizira Jenoside”.

Baganirijwe na bamwe mu bayobozi bakuru b'igihugu
Baganirijwe na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu

Muragijemariya Triphonie we ngo yahakuye amasomo akomeye y’ubutwari ku buryo ngo bibaye ngombwa na we yapfira igihugu.

Ati “Byatwibukije amateka cyane cyane Inkotanyi zari ku rugamba hakaba nabemeye guhara ubuzima bwabo, bigaragaza urukundo bari bafitiye Abanyarwanda baziraga akarengane. Iyo batitanga, benshi ntabwo tuba turiho, nanjye bibaye ngombwa nakora nk’ibyo bakoze nkitangira igihugu”.

Minisitiri Mbabazi yavuze ko iyo urubyiruko rusobanukiwe n’amateka y’igihugu bitanga icyizere ko nta yandi mabi yazongera kubaho.

Ati “Icyizere tugifite ku makuru urubyiruko ruhakura, rukamenya ko nta wundi uzarumenyera amateka uretse bo bakazanabwira abazabakomokaho. Bagomba kumenya ko hari n’abayagoreka ariko bo bakamenya ukuri, benshi rero bayamenye ntitwayagarukamo bityo igihugu kikagira umutekano n’iterambere bihamye”.

Yongeyeho ko iyo abantu biga amateka hifashishijwe amashusho, amajwi n’ibisobanuro by’ababizi kubarusha, kubihuza bituma bibahora mu mitima ntihabeho kwibagirwa.

Babajije ku byo badasobanukiwe
Babajije ku byo badasobanukiwe

Gen Kabarebe yasobanuriye urwo rubyiruko uko urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye, ubwitange abarusoje bari bafite kuko batatinyaga gupfa, birakomeza kugeza bahagaritse Jenoside, akababwira ko kumenya ayo mateka ari ingenzi.

Ati “Iyo utabashije kumenya amateka yawe ntushobora kumenya aho uri, icyo uhamariye ndetse ntiwanamenya uko ejo hazamera. Amateka tuyigiramo ibyiza twakomeza ariko tukanayigiramo n’ibibi tugomba gukosora ngo bitazongera ukundi, nibaza rero ko aho mwanyuze hose hari byinshi mwahakuye”.

Iyo gahunda yo gufasha urubyiruko kumenya amateka irakomeje, ikazagera no mu zindi Ntara ndetse n’Umujyi wa Kigali. Biteganyijwe ko izasozwa tariki 07 Werurwe 2019, ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti “Twigire ku mateka twubaka u Rwanda twifuza”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka