Amashyiga ya gaz yatangiye gukorerwa mu Rwanda

Kuva muri Gashyantare uyu mwaka, Abanyarwanda bashobora gutangira gukoresha amashyiga ya gaz akorerwa mu Rwanda, mu gihe ayari asanzwe ku isoko ry’u Rwanda yaturukaga mu Bushinwa.

Aya magufi ngo azajya agurishwa ibihumbi 20Frw mu gihe amaremare adakenera ameza azajya agurishwa ibihumbi 50Frw
Aya magufi ngo azajya agurishwa ibihumbi 20Frw mu gihe amaremare adakenera ameza azajya agurishwa ibihumbi 50Frw

Ni ikoranabuhanga ryavumbuwe na African Gatare, umuturage wo mu Gatenga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Gatare avuga ko igitekerezo cyo gukora ishyiga rya gaz yagihereye ku mbabura yavumbuye icomekwa ku mashanyarazi hifashishijwe ‘chargeur’ ya telefoni, ariko ikoranabuhanga rye rikaza kwiganwa n’abandi.

Agira ati “Byatumye iby’imbabura nsa n’ubihagarika ntangira gutekereza ku gukora ishyiga rya kijyambere ricanishwa gaz. Ubu rero nararikoze ryararangiye igerageza ryerekana ko nta kibazo rifite.”

Aya mashyiga ya Gaz akorerwa mu Rwanda mu gihe asanzwe yaturukaga mu Bushinwa
Aya mashyiga ya Gaz akorerwa mu Rwanda mu gihe asanzwe yaturukaga mu Bushinwa

Uyu muturage avuga ko mu 2016 ari bwo yafashe umwanzuro wo guhagarika gukora imbabura zicanishwa amashanyarazi atangira gutekereza uko yazivugurura agakuramo ikindi kintu gishya ari na byo byaje kumugeza ku ishyiga rya gaz.

Akomeza avuga ko akora amashyiga yo mu bwoko bubiri arimo ishyiga rigufi (risanzwe) rifite imyanya ibiri yo gutekeraho n’ishyiga rirerire ry’imyanya ibiri itekerwaho ridakenera ameza yo kuriterekaho.

Kuri ubu kandi, ngo arimo gutekereza gukora irindi shyiga ryoroheje ry’umwanya umwe wo gutekeraho kandi ritwarika mu buryo bworoshye.

Agira ati “Ayo abiri ya mbere yo narayarangije igisigaye ni ukuyashakira ibyangombwa mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge (RSB) kugira ngo mbone uko nyashyira ku isoko.”

N’ubwo nta shyiga na rimwe rya gaz arashyira ku isoko kuko atarabona icyangombwa cy’ubuziranenge, Gatare ahamya ko amashyiga ye akomeye kandi ko ashobora gukoresha gaz nkeya ugereranyije n’amashyiga asanzwe akoreshwa mu Rwanda atumizwa mu Bushinwa.

Ibi abishingira ku kuba amashyiga ye ngo ayakora mu ibati rikomeye ryifashishwa mu gucura imbabura mu gihe amashyiga ya gaz aturuka mu Bushinwa ngo aba akozwe mu ibati ryoroshye.

Ati “Sindabona icyangombwa cy’ubuziranenge ariko ndashaka kujya kugisaba muri uku kwezi.”

N’ijwi ryumvikanamo icyizere cyinshi, akomeza avuga ko nabona icyangombwa, mu kwezi kumwe ayo mashyiga ya gaz azaba ayashyize ku isoko.

Mu gihe ubusanzwe ishyiga rya gaz ry’imyanya ibiri rituruka mu Bushinwa rigura hagati y’ ibihumbi makumyabiri na bitanu (25,000Frw) n’ibihumbi mirongo itatu na bitanu (35,000Frw), irikorerwa mu Rwanda ngo rizaba rihendutse.

Akomeza avuga ko ishyiga rya gaz rigufi ry’imyanya ibiri (rimeze nk’amashyiga ya gaz asanzwe atumizwa mu Bushinwa) azajya arigurisha ibihumbi makumyabiri (20,000Frw), mu gihe irirerire ridakenera ameza rizaba ricuruzwa ku mafaranga ibihumbi mirongo itanu (50,000Frw).

N’ubwo atarafata umwanya uhagije wo kubigereranya, Gatare ahamya ko amashyiga akora ashobora no gukoresha gaz nkeya kuko ngo yifashisha amatiyo afite umwenge muto ugereranyije n’amatiyo yifashishwa ku mashyiga akorerwa mu Bushinwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ni byiza ahubwo ayo mashyiga azatugeraho ryari kombona atanahenze.

Kayiranga yanditse ku itariki ya: 23-01-2019  →  Musubize

Congs Munyarwanda.Iki n’Igikorwa cyiza cyane.Made in Rwanda.Ibyo Nyakubahwa President wa Repubulika adushishikariza turagenda tubigeraho nk’Abanyarwanda.Igihe kirageze ngo Abanyarwanda bakoreshe ibyiwabo kandi birashoboka

Patrick Asiimwe yanditse ku itariki ya: 23-01-2019  →  Musubize

Murebere hafi atazatumara.
Nta ruswa. Niba nta fiabilite ya 90% nta burenganzira. Nta gukina nubuzima bwabantu

ngombwa yanditse ku itariki ya: 22-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka