Abacana inkwi bafite ibyago byinshi byo kwandura indwara z’umutima

Ipimwa ry’imyotsi yo mu gikoni ryakozwe na Kaminuza y’u Rwanda muri 2017, rigaragaza ko abacana inkwi n’amakara bugarijwe n’ibyago byo kwandura indwara z’ubuhumekero n’umutima.

Abateka mu bigo by'amashuri bari mu bahumeka umwuka wuzuye imyotsi buri munsi
Abateka mu bigo by’amashuri bari mu bahumeka umwuka wuzuye imyotsi buri munsi

Guhumeka umwuka uhumanijwe n’udukungugu cyangwa imyotsi ingana na nanogarama(ng) 200 muri metero kibe(m3)imwe y’agace umuntu arimo, ‘birahagije ko yaba afashwe n’indwara z’ubuhumekero n’umutima mu gihe kibarirwa hagati y’icyumweru kimwe n’ukwezi’.

Kaminuza y’u Rwanda ivuga ko yasuye ingo 100 muri 2017 zicana inkwi, amakara na gazi, igasanga ibikoni (mu gihe cyo guteka) bicanwamo inkwi, bihumanijwe na nanogarama 1,000 kuri metero kibe(1,000 ng/m3).

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe gupima imyuka ihumanya ikirere, Dr Jimmy Gasore agira ati “iyo uhumeka impuzandengo ya ng35/m3 umunsi wose cyangwa ibirenze, uba ufite ibyago byo kwandura indwara zidakira z’ubuhumekero n’umutima”.

“Iyo uko guhumana kuzamuka kukagera muri ng 200/m3-ng300/m3, uba ushobora gufatwa n’indwara z’ubuhumekero n’umutima mu gihe kibarirwa hagati y’icyumweru kimwe n’ukwezi”.

Dr Gasore akomeza avuga ko uretse inkwi, abacana amakara nabo bashobora kwibasirwa n’izo ndwara z’umutima n’iz’ubuhumekero zidakira, kuko ibikoni byabo mu gihe cyo guteka biba bifite umwuka uhumanijwe na ng zirenga 80/m3.

Ati “twasanze abacana gazi nabo bashobora gufatwa n’izo ndwara mu gihe batakinguye amadirisha ngo hinjire umuyaga, kuko ibikoni byabo wasangaga bifite ibipimo bibarirwa hagati ya ng 30-40/m3.

Inama itangwa na Dr Gasore ni iyo gutekera ibiribwa ahantu hari umwuka mwiza uhagije, ndetse no gukingura idirishya ry’igikoni muri icyo gihe.

Ikigo gishinzwe ibarurishamibare NISR kigaragaza ko mu mwaka wa 2017 Abaturarwanda barenga miliyoni icyenda bari bagitekesha inkwi, mu gihe abatekesha ibindi nk’amashanyarazi, amakara na gazi bari 16%.

NISR ikomeza ivuga ko mu barwayi bose bajya kwa muganga, 21.7% ari abafite indwara z’ubuhumekero, ndetse ko izo ndwara zica 22% by’abana bapfa bari munsi y’imyaka itanu.

Inyigo yakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima(WHO)muri 2012, nayo ikomeza igaragaza ko mu Rwanda abantu 2,227 bapfuye muri uwo mwaka bazira guhumeka umwuka uhumanye.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije(REMA), gikomeza kivuga ko mu bintu bihumanya umwuka mu Rwanda ku isonga haza icanwa ry’ibiti n’amakara, hagakurikiraho ibyuka bisohorwa n’imodoka zigenda mu mihanda.

REMA ifatanije na Kaminuza y’u Rwanda (Ishami ryigisha ikoranabuhanga), baravuga ko barimo gutegura kuzajya batangaza amakuru avuga uburyo guhumana k’umwuka wa buri gace k’Igihugu byifashe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka