Rwamagana : Abantu 14 bitabye Imana bagwiriwe n’ikirombe

Mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Mwulire mu Kagari ka Ntunga habereye impanuka yahitanye abantu 14.

Ibirombe bicukurwamo amabuye y'agaciro ntibisiba kumvikanamo impanuka zitwara ubuzima bw'abantu
Ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro ntibisiba kumvikanamo impanuka zitwara ubuzima bw’abantu

Rwagasana Jean Claude, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwulire yabwiye Kigali Today ko byabereye mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro n’ikompanyi yitwa PIRAN Rwanda Ltd.

Ngo byabaye hagati ya saa mbili z’igitondo na saa mbili n’iminota 15, hahita hatangira ibikorwa by’ubutabazi.

Rwagasana avuga ko iyo mpanuka yari ikomeye ku buryo kurokora ubuzima bw’abantu bitari byoroshye. Ngo bagwiriwe n’umusozi wari ubari hejuru kandi usa n’ugizwe n’amabuye manini.

Abantu cumi na bane barimo abagore barindwi n’abagabo barindwi barimo bagikoramo bose nta wabashije kurokoka. Ngo ntabwo bacukuraga ahubwo barimo kuyora igitaka cyacukuwe hifashishijwe ibikoresho byabugenewe.

Rwagasana avuga ko iyo kompanyi isanzwe ikora ubucukuzi bw’umwuga, ku buryo nubwo nta wakwemeza ko imikorere yayo ari myiza 100% ngo basanga amakosa atari ay’iyo sosiyete, ahubwo ko ari impanuka yari yaramutse kubaho.

Imirambo y’abaguye muri icyo kirombe yahise ijyanwa kwa muganga, ku bitaro bya Rwamagana, indi ijyanwa ku bitaro bya Kacyiru mu mujyi wa Kigali.

Mu Rwanda ntihasiba kumvikana impanuka za hato na hato zibera ahacukurwa amabuye y’agaciro. Mu mpera z’Ukuboza 2018 hari indi mpanuka yabereye mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Rukoma mu Kagari ka Mwirute, Umudugudu wa Rugarama.

Icyo gihe abantu batanu bagwiriwe n’ikirombe cy’ikompanyi yitwa AMP (African Minerals Petroleum), ku bw’amahirwe bakurwamo ari bazima, nyuma yo kumaramo amasaha agera hafi kuri 30.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

This is a national tragedy.Ndabona ibirombe birimo kwica abantu benshi,kubera ko abashoramari benshi basigaye bakora investment mu mabuye y’agaciro kandi benshi nta Insurance z’abakozi bafite.Jyewe nk’umukristu,nta kindi nabakorera uretse kwihanganisha abasigaye no kubifuriza umuzuko wo ku munsi w’imperuka Yesu yasezeranyije abumvira Imana.Hagati aho,bazaba basinziriye mu kuzimu kandi tuzabasangayo.

gatera yanditse ku itariki ya: 21-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka