Ibikorwa remezo bidahagije, kimwe mu bibazo abashoramari bahora bageza kuri RDB

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere RDB ruvuga ko mu bibazo 209 abashoramari barugejejeho muri 2018, higanjemo icy’ibikorwa remezo bidahagije.

I&M Bank yahawe igihembo cy'umushoramari w'umwaka wa 2018
I&M Bank yahawe igihembo cy’umushoramari w’umwaka wa 2018

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi, mu gikorwa cyo guhemba abashoramari babaye indashyikirwa mu mwaka wa 2018, akaba yagitumiyemo Ministiri w’Ibikorwa remezo, Amb Claver Gatete.

Mme Akamanzi avuga ko ingamba z’ikigo ayobora zigamije kwirinda guhagarara kw’ishoramari riba ryatangijwe mu Rwanda, zakemuye ibibazo by’amashoramari ku rugero rwa 78% mu mwaka ushize.

Agira ati ”Buri wa gatanu twakira abashoramari bakatubwira ibibahangayikishije, mu bibazo 209 batugejejeho twabashije gukemura ibingana na 78%”.

“Nyakubahwa Minisitiri w’Ibikorwa remezo, twakuzanye kuko benshi hano basaba amashanyarazi, amazi, imihanda n’ibindi”.

“Turizeza ko uyu mwaka wa 2019 tuzanoza byinshi kurushaho, turasaba abashoramari kujya baza kutubwira aho bitagenda neza!”

Habiyaremye Jean Marie ukora ibintu bitandukanye mu mahembe y'inka, yahawe igihembo cya rwiyemezamirimo muto kurusha abandi
Habiyaremye Jean Marie ukora ibintu bitandukanye mu mahembe y’inka, yahawe igihembo cya rwiyemezamirimo muto kurusha abandi

Mu kumusubiza, Ministiri Gatete yasobanuye ko ibikorwa remezo ari cyo cyiciro Leta ikomeje gushyiramo ingengo y’imari ihanitse, ariko ko abikorera na bo basabwa kugiramo uruhare rugaragara.

Ati “Mu bikorwa remezo ni ho ha mbere Leta ishora amafaranga menshi ariko ntabwo izabikora yonyine. Murareba imihanda ihuza uturere kugera no mu bihugu byose duturanye, ndetse turakomeje kuyongera”.

Minisitiri Gatete akomeza asobanura ko hari akayabo k’amafaranga Leta yahawe n’amabanki akomeye ku isi, mu rwego rwo kongera amazi n’amashanyarazi mu gihugu.

Kugeza ubu inyubako n’amazu (inganda, ibigo n’ingo z’abantu ku giti cyabo) bifite amashanyarazi birangana na 48%, mu gihe ababona amazi meza byibura muri metero 500 hafi yabo ari 83%.

Abashoramari n’abikorera 100 bahataniye guhabwa ibikombe by’indashyikirwa, biganjemo amabanki, abahesha agaciro umusaruro ukomoka ku buhinzi, abacuruza ikoranabuhanga, abakora ibijyanye n’ubwubatsi ndetse n’abatanga amashanyarazi akomoka ku zuba.

Umushoramari w’umwaka yabaye I&M Bank, uwarushije abandi kohereza ibicuruzwa hanze aba Africa Improved Food (AIF), uw’indashyikirwa mu guhanga udushya ni Babyl (ikigo gifasha abantu kwisuzumisha no kwivuza bakoresheje telefone zabo).

Rwiyemezamirimo w’umugore wahize abandi yitwa ’Get It’ akaba yarashyizeho uburyo butuma imboga n’imbuto bigera ku baguzi bitarangirika.

Entreprise Urwibutso ni yo yahize abandi mu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, mu gihe rwiyemezamirimo muto ari uwitwa Habiyaremye Jean Marie ukora ibintu bitandukanye mu mahembe.

Uruganda rwitwa Afriprecast rukora inkuta z'inzu rwahawe igihembo cy'umushoramari mushya w'umwaka wa 2018
Uruganda rwitwa Afriprecast rukora inkuta z’inzu rwahawe igihembo cy’umushoramari mushya w’umwaka wa 2018

RDB ishimira abikorera ko bagize uruhare rukomeye mu kuzamura ishoramari ku rugero rukomeye mu mwaka ushize wa 2018, nyuma yo kwandika iringana n’amadolari miliyari ebyiri, yavuye kuri miliyari 1.6 $ mu mwaka wawubanjirije wa 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hi. Harya I&M Ni iki yakoze mu Rda cyatumye ihembwa. Mbona service itanga zitayihesha igikombe

Banker yanditse ku itariki ya: 19-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka