Amananiza y’idini ni yo yatumye Tonzi yiyemeza kuririmba ku giti cye

Umuhanzikazi Tonzi avuga ko yacunagujwe cyane, agahagarikwa muri korali inshuro nyinshi, akajya anahamagarwa kugirwa inama cyangwa akihanizwa n’abo mu itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi, igihe yabaga agiye kuririmba ahantu hatari mu rusengero.

Hari ibyemezo itorero ryagiye rimufatira bikamuca intege mu iterambere ry'umuziki we
Hari ibyemezo itorero ryagiye rimufatira bikamuca intege mu iterambere ry’umuziki we

Uwitonze Clementine uzwi nka Tonzi yamaze imyaka myinshi aririmba muri za korali zitandukanye zo mu itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi. Kimwe n’abandi bavukana na Tonzi, ababyeyi be bamuyoboye muri iri torero, rimufasha gukuza impano idasanzwe yari afite yo kuririmba.

Tonzi yibuka ko yiga mu mashuri abanza, mu 1992 aribwo yasohoye indirimbo bwa mbere muri Studio maze nyuma y’umwaka umwe gusa akora igitaramo yishyuza amafaranga 100 ku bantu bari muri VIP, n’igiceri cya 20 ku bantu bari ahasanzwe.

Gukora ibi byose, byari ukugerageza kugera ku nzozi ze yari afite zo kuzaba umuhanzikazi w’icyamamare uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Uwari umunyeshuri muri APACE wakinaga volley ku rwego rwo hejuru, yavuyemo umuririmbyi wifuzwaga n’abanyamuziki igihe abahanzi mu Rwanda bari mbarwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Tonzi yibuka ko abo baririmbanaga muri APACE n’abantu bari bakuriye aho yasengeraga mu itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi bamubujije gukina Volleyball kuko ngo byatumaga yisanisha n’abo bitaga ab’isi. Icyo gihe Tonzi ngo yari ku rwego rwo gukinira amakipe akomeye mu Rwanda.

Muri 2003, Leta y’u Rwanda yashatse abahanzi bazi kuririmba, isaba Nyakwigendera Minani Rwema kuyobora aba bahanzi ngo bazakore indirimbo zizakangurira Abanyarwanda bari mu mahanga gutaha.

Tonzi ni we mukobwa wenyine wari watoranyijwe ngo ajye muri ubu butumwa Leta yari igiye koherezamo abahanzi nk’uko abisobanura, ati “Twari tugiye mu butumwa bwa Leta, kandi numvaga nshaka gukorera igihugu cyange pe!”

Iki gihe ngo Tonzi yaragiye abibwira abo baririmbana n’abamuyoboraga ku rusengero, ariko atungurwa no kuba batishimiye ko agiye mu butumwa bwa Leta.

Uretse umupasiteri umwe ngo ni we wamubwiye ati “Mwana wanjye genda nguhaye umugisha uzahagararire igihugu neza”. Abandi ngo bamubwiraga ko azabona ishyano kuko ahisemo kwifatanya n’ab’isi.

Ubutumwa bw’akazi burangiye, Tonzi yagarutse mu Rwanda ahawe na Leta 1000$ yanganaga n’ibihumbi birenga 600 by’amanyarwanda muri icyo gihe, atangira kubona ko ubuhanzi bwe bushobora kumutunga kandi yumva afashe umwanzuro wo gukora umuziki nk’umwuga.

Tonzi ngo yahoze ari umukinnyi ukomeye wa Volleyball
Tonzi ngo yahoze ari umukinnyi ukomeye wa Volleyball

Gusa asubiye ku rusengero, yasanze baramwandikiye ibaruwa imuhagarika amezi atatu adakora igikorwa na kimwe cya korali. Uretse kujya ku rusengero nk’abandi bakiristo basanzwe, nta kintu yari yemerewe gukora kijyanye no kuririmba.

Ati “byabaye birebire, nkibaza ukuntu nitwararika ntashobora gusiga inzara, imisatsi ari naturelle, mbese ngakora byose bansabaga, ariko byabaye birebire ukagira ngo nakoze icyaha”. Iki ngo ni kimwe mu bihano yahawe cyamubabaje, gusa ngo yanahaniwe kenshi kuririmbira mu biterane bitari iby’abadivantisiti cyangwa kugendana n’abahanzi batari abo mu itorero rye.

Guhabwa iki gihano kiremereye gutya, ngo byamufunguye amaso bituma atangira gutekereza ko gukorera Imana ukoresheje umuziki bidakwiye kugira umupaka.

Nubwo yanyuze muri korali nyinshi no mu matsinda atandukanye aririmba, ngo yasanze bikwiye ko akora umuziki yigengaho. Tonzi yemeza ko afite ubuhamya bwinshi bw’amadini n’amatorero acunaguza abanyempano bigatuma zisyigingira.

Tonzi avuga ko gukuraho iyi mipaka mu buhanzi, ari na byo byatumye aramba mu muziki kandi akanabasha kugera ku rwego yahoze yifuza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubuhamya bwa TONZI burambabaje cyane.Nubwo bita TONZI ngo ni "uwisi",ibyo bakora birenze kuba "uwisi".Jyewe nabaye Umudive.Ariko maze kubona uburyarya bwabo,nabavuyemo,nkurikije ibyo Imana idusaba muli 1 Yohana 4:1.Reka ntange ingero nkeya.
Mwese muzi ukuntu umucuruzi Rwigara yacuruzaga Itabi n’Inzoga.Nyamara niwe bicazaga imbere mu Rusengero,kubera ko yatangaga "icyacumi" gitubutse!!
Ku ngoma ya president Kayibanda,Korali z’Abadive zaririmbaga Kayibanda ko "yazanye ishyaka Parmehutu rigakura abana b’Imana mu buja bw’abatutsi".
Izo ndirimbo zacaga kuli Radio Rwanda.N’ubu ushatse kuzumva wazibona.Muli 1994,abakuru b’Abadive benshi bakoze Genocide.Uzabaze ibyo bakoreye Abatutsi ku Mugonero n’ahandi henshi.N’uyu munsi niko bimeze.Utari Umugogwe,biraruhije kubona akazi mu mashuli y’Abadive cyangwa kuba Pastor.Ndahamya ntashidikanya ko mu madini y’Imana,Abadive ntibarimo,kubera IMBUTO mbi bera kandi zibonwa na benshi.

ntezimana jackson yanditse ku itariki ya: 19-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka