Amagare : Ikipe y’u Rwanda iratangira gusiganwa muri La Tropicale iherutse kwegukana
Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare kuri uyu wa mbere tariki 21 Mutarama 2019 iratangira gusiganwa mu irushanwa rizenguruka Gabon rizwi nka La Tropicale Amissa Bongo, irushanwa yegukanye umwaka ushize, ritwawe na Areruya Joseph.

La Tropicale Amissa Bongo igiye kuba ku nshuro ya 14 iratangirana n’agace ka mbere k’intera y’ibilometero 100 kuva ahitwa Bongoville kugera i Moanda aho abakinnyi 90 bari mu makipe 15 basiganwa barwanira kwegukana iri rushwanwa ribanziriza ayandi yose muri Afurika buri mwaka.
Agace ka mbere karatangira saa saba ku isaha yo mu Rwanda.
Ikipe y’u Rwanda iyobowe n’umutoza Sempoma Félix igizwe n’abakinnyi batandatu barimo Areruya Joseph uraza gutangira yambaye nomero ya mbere nk’umukinnyi wegukanye isiganwa riheruka.

Areruya Joseph uherutse kwegukana igihembo cy’umukinnyi w’umunyafurika w’umwaka ni umwe mu bakinnyi bahanzwe amaso muri iri siganwa.
Areruya azaba afatanyije na Bonaventure Uwizeyimana wegukanye Tour du Cameroun umwaka ushize akaba na we yaranditse amateka muri La Tropicale, yegukana agace kayo muri 2013.
Harimo kandi Mugisha Samuel watwaye Tour du Rwanda iheruka na Jean Claude Uwizeye waje ku mwanya wa kabiri inyuma ya Mugisha.
Abandi ni Munyaneza Didier watwaye Shampiyona y’u Rwanda umwaka ushize ndetse na Nkurunziza Yves.

Umukinnyi benshi bategereje kubona muri iri siganwa ni igihangange Andre Greipel, umudage ukinira Arkéa-Samsic usanzwe umenyerewe mu marushanwa ya World Tours nka Tour de France aho amaze kubona intsinzi 155 zirimo uduce 11 yegukanye muri Tour de France.
Undi mukinnyi utegerejwe ni umunya-Eritrea Daniel Teklehaimanot watwaye Tour du Rwanda muri 2010 ndetse akanambara umwambaro w’umukinnyi uzamuka kurusha abandi muri Tour de France 2015.
Irushanwa rya La Tropicale Amissa Bongo riri ku rwego rwa 2.1 rikaba ryo na Tour du Rwanda ari yo marushanwa ari ku rwego rwo hejuru muri Afurika.
Uduce tugize La Tropicale Amissa Bongo 2019:
2019-01-21: BONGOVILLE – MOANDA, 100km
2019-01-22: FRANCEVILLE – OKONDJA, 170km
2019-01-23: LECONI – FRANCEVILLE, 100km
2019-01-24: MITZIC – OYEM, 120km
2019-01-25: BITAM – MONGOMO, 120km
2019-01-26: BITAM – OYEM, 110km
2019-01-27: ZES de NKOK – LIBREVILLE, 140km
Ohereza igitekerezo
|