Dore ibyo ukwiriye kwirinda mu gihe utekesha gaz

Nagapfura Brigitte wari usanzwe akora akazi ko kudoda, mu ijoro ryo ku wa kane tariki 17 Mutarama 2019 yavuye ku kazi nk’ibisanzwe atahana icupa rya gaz yari avuye kugura kuko indi yari yashize.

Gutekesha Gaz biroroha ariko ni ibyo kwitondera
Gutekesha Gaz biroroha ariko ni ibyo kwitondera

Ahagana saa tatu z’umugoroba, nibwo yari atangiye gutegura amafunguro ngo yagombaga kurya we n’umuhungu we w’imyaka 12 babagana mu Mudugudu wa Ntora, Akagari ka Musezero,umurenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Muri ayo masaha gaz yarabaturikanye, ihitana Nagapfura naho umuhungu we iramukomeretsa bikomeye, ubu akaba arwariye mu bitaro bya Kibagabaga.

Umugabo wa Nyakwigendera witwa Damascène Mutuyimana yakoreraga kure y’urugo akabayo, naho abandi bana babo babiri bari ku ishuri, aho biga babayo.

Inzu umuryango wa Nagapfura wari utuyemo yasenyutse
Inzu umuryango wa Nagapfura wari utuyemo yasenyutse

Nagapfura yajyaga mu kazi buri munsi saa moya za mu gitondo, akavayo nimugoroba hagati ya saa moya na saa mbiri.

Mu guturika kwa gaz yahitanye ubuzima bwa Nagapfura, inasenya inzu babagamo.
Abaturanyi b’uyu muryango baganiriye na Kigali Today bavuze ko batewe ubwoba n’ibyo gaz yakoreye uyu mubyeyi, ndetse bamwe mu bayikoresha bavuga ko bagiye kubihagarika.

Hakizimana Emmanuel usanzwe atekesha gaz mu rugo iwe, yagize ati”Bya bintu twita iterambere ni bibi. Urabona uko yasenye inzu! Wagira ngo ni igisasu! Tekereza nkatwe dufite abana bato bashobora kuyicokoza udahari igahita ibahitana. Kuva ubu ngiye gusubira ku makara!”

Nagapfura yashyinguwe mu irimbi ry'i Nyamirambo
Nagapfura yashyinguwe mu irimbi ry’i Nyamirambo

Aho nyakwigendera yashyinguwe mu irimbi ry’ i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge ku wa gatanu tariki 18 Mutarama, abari batabaye bose wasangaga bagaruka ku gukoresha gaz, ndetse banatewe impungenge n’ibyabaye.

Kigali Today yashatse kumenya ibyo umuntu akwiye kwitwararika igihe ateka kuri gaz mu rugo iwe, nuko yegera Ndagijimana Emmanuel, umuyobozi wa Kigali Gas Traders, imwe mu makompanyi acuruza gaz mu Rwanda.

Ndagijimana avuga ko mu bucuruzi bwa gaz hasa n’aharimo akajagari, kuko hari abinjira muri ubu bucuruzi bashaka amafaranga gusa, ariko ntibite ku buzima bw’abakiriya babo.

Avuga ko abenshi bagurisha gaz, ariko ntibite ku gusobanurira abakiriya ibyo bakwiye kwirinda.

Nagapfura witabye Imana kubera gaz
Nagapfura witabye Imana kubera gaz

Ndagijimana avuga ko igihe umuntu aguze gaz akayigeza mu rugo, agomba gucomeka umugozi ku icupa rya gaz, no ku mashyiga, ariko akabanza kugenzura neza ko yacometse neza.

Ati” Igihe umaze kugura gaz ugomba kubanza kureba niba wacometse neza umugozi, kandi igihe utarimo guteka ukabanza kureba neza niba ku icupa gaz ifunze, ndetse no kumashyiga”.

Yungamo ati” Hari igihe umuntu amara guteka akazimya ku mashyiga gusa, kandi ku icupa hadafunze. Hashobora kuza nk’umwana agacana ku mashyiga wenda ntibyake, yarangiza akigendera atajimije. Icyo gihe gaz ikomeza isohoka, kuburyo hagize nk’umuntu ucana umwambi hafi aho cyangwa se agacana ku mashyiga, bihita byaka bikaba byatera impanuka nk’iriya”.

Ndagijimana ariko yongeraho ko abantu bakwiye kuva mu rujijo rwo kwibwira ko icupa rya gaz riturika.

Avuga ko bigoye ko icupa ririmo gaz ryaturika rigasandara, ko ahubwo ikibaho ari uko gaz isohoka mu icupa igakwira mu nzu, noneho yaza guhura n’umuriro bikabyara inkongi ari na byo bihitana abantu.

Mu bindi bishobora gutuma gaz iturika harimo kuba icupa ryayo n’amashyiga biteretse ahantu hatagera umuyaga.

Hari kandi kuba ishyiga ryaka ukazunguza icupa ushaka kumva isigayemo cyangwa se ukariryamisha.

Igihe gaz yatse ukabona byatera inkongi wakora iki?

Ndagijimana avuga ko igihe habayeho gucana gaz ukabona bihise byaka cyane kubera ko gaz yari yasohotse mu icupa ntubimenye, ugomba kureba aho iri gusohokera, ubundi ukahapfuka ukoresheje urutoki, warangiza ukazimya.

Ati”Ubundi gaz isohoka imeze nk’umwuka. Muri icyo gihe habaye nk’impanuka ukabona irimo isohoka, ugomba guhita upfukaho n’urutoki utitaye ko ubona hasohokamo umuriro kuko ntiwashya”.

Ndagijimana kandi avuga ko kizira gutera amazi mu nkongi yatewe na gaz, kuko bitatuma umuriro uzima ahubwo biwongera.

Umwana wa Nagapfura na we yakomerekejwe bikomeye na gaz
Umwana wa Nagapfura na we yakomerekejwe bikomeye na gaz

Ibyo wakwifashisha mu kuzimya iyo nkongi ni umucanga, cyangwa se ikiringiti.
Ndagijimana yibutsa abacuruza gaz bose kujya babanza gusobanurira umuntu uje kubagurira uburyo bwiza bwo gukoresha gaz, mu rwego rwo kurinda ubuzima bwe n’ubw’abe, kuko ngo ari bwo buryo bwo gukora uyu murimo kinyamwuga.

Uyu muyobozi wa Kigali Gaz Traders kandi yavuze ko barimo kwisuganya nka kompanyi zicuruza gaz mu Rwanda bakajya gusura umuryango wabuze umuntu mu rwego rwo kuwufata mu mugongo.

Uretse Nagapfura kandi, hari izindi ngero z’abagiye bamenyekana baturikanywe na gaz. Mu mwaka ushize wa 2018 umugore wa Nzubahiga Victor na we yaturikanwe na gaz mu Karere ka Huye ahita yitaba Imana.

Mu mujyi wa Kigali kandi hari ahandi gaz yaturitse ikomeretsa umwana n’ubu akaba akirwaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nonese igihe gaz ituritse bidaturutse kumukiriya bigenda bite aheba gaz ye??

Nzigamineza Assiel yanditse ku itariki ya: 13-05-2021  →  Musubize

Turabashimiye cyane kurizo nyigisho zo gukoresha gaz uzi amabwiriza yayo ikibazo ese gaz zishyiga rimwe nazo inkongi yazo imera nkiy’amashyiga abiri? murakoze

Muvunyi yanditse ku itariki ya: 23-07-2020  →  Musubize

Igikenewe nuko abagurisha gaz batanga ibisobanuro/amabwiriza byanditse (urugero ku dupapuro duto twiza) ku muntu wese uje kugura gaz.

G yanditse ku itariki ya: 19-01-2019  →  Musubize

Murakoze cyane!! Nkunze iyi nkuru cyane, biragaragara ko yanditswe n’umunyamwuga, yatekereje angle ikwiriye kd itandukanye n’iby’abandi banditse bavuga gusa ku kuba gaz yahitanye umuntu.. ndabishimye

Abraham yanditse ku itariki ya: 19-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka