Abasesenguzi basanga Perezida Kagame ari we wakemura ibibazo biri mu burezi

Isesengura ku bibazo biri muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) riragaragaza ko Perezida wa Repuburika Paul Kagame ari we wenyine wabikemura.

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, agaragaza ko kubera igisa nka ruswa no guhishirana, ari yo ntandaro y’imikorere mibi yananiranye gushakirwa umuti.

Avuga ko uretse Perezida Kagame wenyine nta wundi muntu wakemura ibibazo byabaye uruhuri muri MINEDUC, birimo ihinduka rya hato na hato muri iyo Minisiteri rifatwa nk’ikibazo gikomeye ku guhungabanya ireme ry’uburezi.

Ingabire ahuza n’abavuga ko ireme ry’uburezi rizambijwe n’ihuzagurika.

Ingabire avuga ko ari kumwe n’abavuga ko mu burezi harimo ihuzagurika, kuko ngo bimutangaza kuba hari abavuga ko ireme ry’uburezi mu Rwanda rihari akibaza n’aho baba baribona.

Ingabire Marie Immaculée uyobora Transparency International Rwanda
Ingabire Marie Immaculée uyobora Transparency International Rwanda

Avuga ko icya mbere kidindiza ireme ry’uburezi ari impinduka za hato na hato, zirimo gukuraho gusibiza abana cyangwa kubirukana, kwiga mu mpeshyi, no guhindura za kaminuza ndetse n’amashami yayo akimurirwa hirya no hino kandi aho yari asanzwe nta cyahabuze.

Agira ati, “Iyo uvuze ngo nta mwana utsindwa sinzi icyo uba wumva none se ubundi uratanga ikizamini cy’iki niba uzi ko nta mwana utazi ubwenge bose batsinze”?

“Mwalimu na we akemera agahiga ko ngo azatsindisha kugera kuri 99%, ibyo ntabwo bishoboka! Mwalimu se ni Imana, ni we uzabigira, bugacya ugakura amashami i Butare, abanyeshuri bakirirwa bazerera.”

“Bishyura amazu abahenze, n’amafaranga ya Buruse adahagije bahabwa, urabakurira iki i Huye baza gukora iki i Kigali ko n’aho ubakuye ari ho hari ibikenerwa by’ibanze?”

“Mu burezi hari akavuyo nka kariya ejo bundi twabonye i Shyorongi ahoherejwe abana 180 kandi hari imyanya 80 gusa, wagira ngo muri REB ho bahahambye umusazi, ntabwo nzi ibyaho pe, simbizi!”

Ibibazo biri mu burezi byagize ingaruka zikomeye kuri Kaminuza ya Gitwe

Ahereye ku bibazo byagizwe ibanga muri kaminuza yigisha ubuganga ya Gitwe ikaba imaze guhomba hafi Miliyali ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda kuko yahagarikiwe kwakira abanyeshuri, Ingabire asanga umuyobozi w’Inama Nkuru y’amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), Dr. Muvunyi Emmanuel akwiye kumena icyo we yise amabanga atuma ishuri ridakora.

Avuga ko nta shuri mu Rwanda rikuru rifite ibikoresho nk’ibya Gitwe, akibaza icyo Minisiteri y’Uburezi igamije mu gukereza ikemuka ry’ibibazo biri i Gitwe mu gihe ishuri ryo rikomeje guhomba.

Agira ati, “Nk’ubu Minisitiri yicaranye iki? Umuyobozi wa HEC ejobundi yaravuze ngo ibibazo birimo ni amabanga, ese ni amabanga hagati ya nde na nde? Nayatubwire natwe tuyamenye, ese ni amabanga ye hagati ye na Kaminuza?”

“Iki ni ikibazo gikomeye ngira ngo Perezida wa Repuburika wenyine ni we wagikemura ni we wenyine nizeye kuko abandi barabeshya, kuko abandi bose baragitinya, barabeshya n’ibigaragarira bose barabibeshya, n’ushinzwe kubaza undi inshingano ntabikora”.

“Birasaba ko rero Perezida wa Repuburika ari we ubyigiramo, ni na cyo Abanyarwanda bakwiye gutekereza, ndibaza uko iki kibazo kizamugeraho, kuko ni we wenyine wagikemura”.

Jean Claude Ndayishimye, umunyamakuru akaba n'umusesenguzi
Jean Claude Ndayishimye, umunyamakuru akaba n’umusesenguzi

Umusesenguzi akaba n’umunyamakuru, Jean Claude Ndayishimye, asanga na we ireme ry’uburezi ririmo kwicwa ahanini n’impinduka za hato na hato muri MINEDUC.
Ndayishimye avuga ko niba Minisiteri igira abaminisitiri utabara bagiye basimburanwa, Leta yakarebye ko ikibazo atari uguhindura imyanya ya Politiki.

Ati “Nibarebe sisiteme yose yaba iya Minisiteri yaba iy’ibigo biyishamikiyeho babisese byose, wenda tumare amezi atatu nta Minisiteri dufite ubundi bizigweho mu mwiherero uko yasubiraho”.

Yavuze ko Minisiteri y’Uburezi ari imwe mu zikoresha ingengo y’imari nyinshi ariko nta musaruro bitanga ahubwo ibibazo bikarushaho kwiyongera.

Ndayishimye yakomoje no ku Kigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) gihora kivugwamo ibibazo byo kunyereza no gukoresha nabi amafaranga y’igihugu, mu gihe ngo mu kigo cy’igihugu cy’ubumenyi ngiro, (WDA) habamo ruswa utabona uko wavuga.

Uwo munyamakuru kandi yatunze agatoki Kaminuza y’u Rwanda avuga ko irangwamo akavuyo gakabije akemeza ko igihe utabashije gucunga neza ibyo wahawe nta reme rindi ry’uburezi ritegerejwe”.

Yavuze ko ingaruka ari ukuba abana barangiza badafite ubumenyi, atanga urugero rw’abana barangiza mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza batatsinze, bafite zeru ariko bakimurirwa mu yisumbuye kandi ntacyo bizabamarira kuko bifatwa nko kurangiza kwiga gusa.

Agira ati, “Niba hari urwego navuga ko rurwaye, nako ahubwo rurarembye pe ni sisiteme ya Minisiteri y’Uburezi irarembye pe, kuko ikica uburezi mu Rwanda ni ziriya mpinduka za hato na hato”.

Ikindi kigaruka mu busesenguzi kitakwirengagizwa ndetse ngo gikwiye no gutuma bamwe mu bayobozi bahanwa by’intangarugero, ni ihuzagurika rivanzemo n’ibibazo by’imikoranire aho usanga abanyeshuri boherezwa ku kigo runaka hatabayeho guhana amakuru kuva ku muyobozi w’ikigo kugeza kuri REB.

Nyamara ngo umuti urahari kuko ngo niba Leta ishobora guhindura mu gihe gito igihe cy’itangira ry’umwaka w’amashuri mu Rwanda kandi bikagenda neza ngo no guhindura akajagari ka MINEDUC byashoboka.

Sam Gody, umwe mu babyeyi bagizweho ingaruka n'impinduka zigaragara mu burezi
Sam Gody, umwe mu babyeyi bagizweho ingaruka n’impinduka zigaragara mu burezi

Umusesenguzi akaba n’umwe mu babyeyi bagizweho n’ingaruka z’impinduka zigaragara mu burezi Sam Gody Nshimiyimana, avuga ko ubwe umwana we bamwohereje kwiga ku kigo cya Stella Matutina giherereye mu Murenge wa Shyorongi i Rulindo ahari hoherejwe abanyeshuri benshi bikaza kugaragara ko badashobora kubona imyanya.

Avuga ko umwana we kugira ngo abone ikindi kigo byasabye gukora tombora kandi nyamara byarabaye byarakozwe mu bushishozi butahombya ababyeyi.

Agira ati, “Birababaje kuba umwana w’umunyarwanda ajya kwiga hakoreshejwe tombola kandi yatsinze, ubu uwanjye naramujyanye aho natomboye nsanga na ho nta myanya ihari bataranamenyeshejwe ko umwana azajya kuhiga ndapfukama mbona baramwakiriye”.

Ashima ko nyuma yo gusanga kwiga mu mpeshyi bifite ingaruka ku burere n’uburezi bw’umwana ku ishuri, hafashwe umwanzuro wakiriwe nk’umuti urambye kuri icyo kibazo kandi wanyuze benshi.

Agira ati, “Ingufu zashyizwe mu guhindura uko amashuri atangira umunsi umwe zaburiye he ngo n’ibindi bigende bihinduke”.

Ubusensenguzi bugaragaza ko hari ibigo byagiye bikurwaho nyuma y’uko bigaragaye ko nta musaruro bitanga bityo ko byanarebwa muri MINEDUC niba bene ibyo bigo byayo bidatanga umusaruro bitavaho, ndetse ngo ni ngombwa ko amavugurura aba kugeza ku rwego rwo hasi kwa mwalimu.

Undi muti ngo ni uko inteko ishinga amategeko idakwiriye gukomeza kurebera ibibera mu burezi ngo yinumire.

Bahuriye mu kiganiro Ubyumva Ute cya KT Radio hamwe n'umunyamakuru Anne Marie Niwemwiza
Bahuriye mu kiganiro Ubyumva Ute cya KT Radio hamwe n’umunyamakuru Anne Marie Niwemwiza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

yemwe bagabo benedata nahimana PE.nkubu umubare wabarimu twicaranye Ao turi benshi twigisha secondaire ariko ngo ntibaduhembera Ao ahubwo batwishe nabi ngo nitugume duhemberwe A2 .uburezi bwubu ntabwo

Alexis yanditse ku itariki ya: 21-01-2019  →  Musubize

Mwaramutse nibyo koko president wa Republic niwe uzaturuhura pe maze imyaka ibiri uyu ni uwa 3 mbaho ntotezwa numuyobozi wishuri akarere karabizi karanyihoreye mbese ndatabaza ndatabaza mumfashe abafite umutima utabara ndaremerewe .

josiane yanditse ku itariki ya: 21-01-2019  →  Musubize

Aba basesenguzi barakora cyane.Ibi ibibazo byose iyo birangije kuvuka baraza bakabigereka kuri ba Directeur b’ibigo ngo ni bo bishe uburezi.
Ese Mwari muzi ko REB yemeye ibyitwa single shift itarebye niba abana bazabona ibyumba byo kwigiramo?Intebe na zo ntazo.Ese mwari muzi ko abana batsinzwe babonye U bemerewe kwimukira mu mwaka ukurikiraho?Ese mwari muziko ibyitwa capitation grant bimara hafi amezi 6 aya frws ataraboneka kandi ba Directeur bagasabwa guhemba abazamu no gukora isuku.Amafaranga yakoreshejwe na MINEDUC mu byo bise ubukangurambaga yakubaka ibyumba by’amashuri kitabarika.Nyakubahwa Eugene Mutimura akwiye kwegura.Byamuyobeye.

Minani yanditse ku itariki ya: 20-01-2019  →  Musubize

Ibyo byose kbs turabyemeranya , ariko se ko mbona mwibanze kuri Mineduc gusa ubuzima bwa mwalimu bwo mubona uko abayeho bishimishije ?? Uwo muyobozi muvuze ntusanga ajya gusura ikigo mu ntara ugasanga mission ahabwa isumba umushahara wa mwalimu uhemberwa a2 ? Mubona ibihumbi 40000 kukwezi byamara iki ufite abana , bamwe ntanzu bagira , nyuma barangiza ngo mwalimu nahige gutsindisha nyuma bakivuguruza ngo nta mwana utsindwa nyamara ugasanga bafata umwana wabonye U bakamwohereza kwiga MCB !!!!! Ubwose aziga iki ??????????? Imana nidutabare !!!!!!!

t.aim yanditse ku itariki ya: 20-01-2019  →  Musubize

Narumiwe! narumiwe! Narumiwe! mbega uburezi mu Rwanda! yabababababababa, WDA, REB na HEC bafite ikibazo kweri. mbega mbega weee, kandi biriya byose bikora ni imisoro y’abanyarwanda baba bidagaduramo kweri! ibi nibhyo koko? Perezida Kagame niwe wenyine uzakemura ibi bibazo kabisa. mbega.

KAMANAYO yanditse ku itariki ya: 19-01-2019  →  Musubize

Ikindi ni ruswa ziteye ubwoba mu burezi mu bijyanye no kwangaja abarimu cyanecyane muri Gasabo.
N’amabwiriza atangwa mu gukosora ibizamini bya leta arakemangwa kuko harabana ubu bagaragazwa ko batsinze kandi ku bigo bigagaho byagaragaraga neza ko badashoboye namba. Kaminuza za private nazo n’ibibazo kuko nta mwana ujya muri kaminuza ya private ngo atsindwe, niyo mpamvu nta competition ikibaho mu burezi. Ireme ry’uburezi n’inzozi mu Rwanda.

Elias yanditse ku itariki ya: 19-01-2019  →  Musubize

Ikindi ni ruswa ziteye ubwoba mu burezi mu bijyanye no kwangaja abarimu cyanecyane muri Gasabo.
N’amabwiriza atangwa mu gukosora ibizamini bya leta arakemangwa kuko harabana ubu bagaragazwa ko batsinze kandi ku bigo bigagaho byagaragaraga neza ko badashoboye namba. Kaminuza za private nazo n’ibibazo kuko nta mwana ujya muri kaminuza ya private ngo atsindwe, niyo mpamvu nta competition ikibaho mu burezi. Ireme ry’uburezi n’inzozi mu Rwanda.

Elias yanditse ku itariki ya: 19-01-2019  →  Musubize

Cyakora koko mu Rwanda bimaze kumenyerwa ko buri minister wa Reb wese ugiyeho ahindura program asanze bityo bigora abana bigaga muri program y’umwe kwinjira muyundi batsinda ,ikindi cy’ukuri cyane rwose twasaba nk’ababyeyi ni uko hakurwaho kwiga kw’abana mu mpeshyi mu kwa karindwi n’ukwamunani hakaba hasubizwaho itangira ryo mu kwa cyenda ,icyo gikirwa ntikizafasha gusa abana kizafasha na Financial economy y’igihugu,kuko Iyo abana nagiye kwiga buri rugo rufite umunyeshuri rubazwa amafaranga menshi ashoboka,kdi mu kwambere nta amafaranga aba ariho nko mu mpeshyi kuko n’abahinzi baba bejeje ahubwo ugasanga abafite amafaranga bari kuyakoresha amakwe ,rwose Reb nijyanishe na Economy y’igihugu ,abana batangire mu kwa cyenda cg mu kwacumi bizungunira ubushobozi bwacu

Mukamana Diane yanditse ku itariki ya: 19-01-2019  →  Musubize

RWOSE BWO NANJYE NDI UMWARIMU NGIYE KUMARA IMYAKA HAFI 9,NIGISHA MURI 9YBE NDI UMWARIMU WIGISHA BIOLOGY NA CHEMISTRY ARIKO NKABA MFATWA NKUMU NON - QUALIFIED,KUKO IBYO NABIBONYEMO KAMINUZA NKOMEZA CROP PRODUCTION,NKIBAZA KDI NDABIZI MURI 2020 TUZIRUKANWA,KUKO MINISTER UGIYEHO YISHYIRIRAHO IBYE ATAREBYE KURE INGARUKA BIZANTEZA,REBA NKATWE TWARI TUNARANGIJE KWIGA BATEGEKA UMWALIMU SACCO KUTATUGURIZA NKABANDI,EJO ATI TUZAKORA IBIZAMI BYIBYONGEREZA NAZA ict!ese koko ireme ryuburezi rizakemuka?HARIHO NABABA BARIZE UBWO BUREZI MUVUGA BABIKORA BATABISHAKA BITWAJE NIBINDI,AKAKAZI NI UMUHAMAGARO LETA NIJYAMO IZITONDE KUKO KWIGA IBINTU NO KUZAKORA UBIKUNZE KDI UBISHOBOYE BAGENZURE,IKINDI HARI NA BA DIRECTEURS BENSHI SCHOOL MANAGEMENT BAYIZAMBYA,...UREBYE BYAMAZE KURENGA INDI NTERA:UWITA NGO ABATARIZE UBUREZI NI UTAREBA KURE NZI NEZA KO PTIMAIRE ABO BANA BABA BATAZI GUSOMA ARIHO HARI ABAKOLIFIED BENSHI,IBI BYO KWICARA MUBUSHORISHOLI BAKIRWA VAFATIRAHO MWARIMU IMYANZURO IBIKI NIBIKI BIREBA INZEGO NYINSHI NUBUFATANYE NO GUFATA INGAMBA NSHYA ZIKUBAHIRIZWA

kangabe yanditse ku itariki ya: 19-01-2019  →  Musubize

Ibibazo biri mu burezi byo biteye impungenge buri wese kuko akajagari,akavuyo,imikorere idahwitse,imitangire ya service itanoze byose bimaze gutera umuntu isesemi,nawe ngo umwana yatsinzwe ngo niyimuke ajye mu was mbere cyangwa mu wa Kane kdi afite U none c ikizamini gikorwa cyaba ari ikiki koko? Bazabikuyeho bikagira Inzira yenda amafranga abitangwaho niyakemura ikibazo cy’umushahara wa mwalimu wabaye ingorabahizi,ikindi ihindagurika ryahato nahato ry’agahunda zo my burezi nazo zazambije ibintu kuburyo utabasha kumva.nkubu ndi umwe mubarangije muri college of education muri gahunda yiyakure ariko urebye uburyo twizemo wakumirwa pe,uyu munsi ngo calendarie NGO irahindutse ejo NGO nuko ibaze kwiga A1 ukayiga imya 6 warangiza ntibanakuzamure ngo uyihemberwe kdi twaragiye kwiga arko batubwira ngo bashaka ko abarezi bongera ubumenyi ndetse bagatanga n’umusaruro uhagije,gusa igitangaje twatangiye kwiga 2013 arko diploma tuzibonye mukwambere 2019 nabwo zabonetse twarashakuje twarabinyujije Ku binyamakuru bitandukanye mbese ni akumiro pe! Noneho igitangaje zasohetse banditseho ngo twatangiye kwiga 2015/2026 to 2017/2018 kuko ntakuntu wasobanurira umuntu ngo wize imyaka itandatu urigukorera A1,ibaze nk’iyo mikorere rwose kdi ngo ni kaminuza y’u Rwanda, ubwo bishatse kuvugako 2013,2014 twari muri training ni ko njye nabivuga,ibyo byose ni ibibazo biri mu burezi byakemurwa na nyakubahwa Paul Kagame.Murakoze tubashimiye amakuru meza mudahwema kutugezaho umunsi kuwundi.

Alias yanditse ku itariki ya: 19-01-2019  →  Musubize

President ntako atagira NGO uburezi bugende neza bipfira mu bayobozi.Nawe she NGO ejo nibige mu cyongereza ejo mu gifaransa,NGO abana Bose batsinzw gute se?? Mwarimu wa Primary ahembwa 40000 capitation mu mashuri ikamara igihe itaza,......NGO Irene ry’ uburezi mu Rwanda ahhaaa

Vincent yanditse ku itariki ya: 18-01-2019  →  Musubize

Hello kigali today tubanje kubashimira uburyo mutuvuganira ibibazo m’uburezi birimo twagira muzatubarize Reb rwose mfite umwana wakoze ikizami gisoza icyiciro rusange ariko icyumweru kirashize yicaye murugo bataramuha ikigo rwose mutubarize pe

Alias yanditse ku itariki ya: 18-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka