RDC : Félix Tshisekedi ni we watsinze amatora bidasubirwaho

Urukiko rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’itegekonshinga rwemeje bidasubirwaho ko Félix Tshisekedi ari we watsinze amatora aheruka kuba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Félix Tshisekedi yari yatsinze mu buryo bw'agateganyo none yemejwe mu buryo bwa burundu ko ari we Perezida mushya wa Congo
Félix Tshisekedi yari yatsinze mu buryo bw’agateganyo none yemejwe mu buryo bwa burundu ko ari we Perezida mushya wa Congo

Urwo rukiko rwemeje amajwi yatangajwe na Komisiyo y’Amatora muri icyo gihugu (CENI), amajwi agaragaza ko Félix Tshisekedi ari we Perezida mushya wa Congo, nyuma yo kwegukana intsinzi y’amajwi 38,57%.

Urukiko rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’itegekonshinga rwatangaje ko umukandida Martin Fayulu yaje ku mwanya wa kabiri n’amajwi 34,83% , Emmanuel Ramazani Shadary aza ku mwanya wa gatatu n’amajwi 23,81%.

Inkuru ya Radio Okapi ivuga ko ibyatangajwe n’urukiko rushinzwe kurengera itegekonshiga ari byo bya burundu bigaragaza uko amatora yagenze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Urwo rukiko rutangaje icyemezo cya nyuma cy’ibyavuye mu matora nyuma yo gusuzuma ibirego byatanzwe n’abakandida babiri ari bo Martin Fayulu watanzwe n’ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’ikirego cya Théodore Ngoyi, umukandida wigenga.

Bombi bari bateye utwatsi ibyavuye mu matora by’agateganyo, ariko urwo rukiko rusanga ibirego byabo nta shingiro bifite.

Félix Tshisekedi atorewe manda y’imyaka itanu, akaba abaye perezida wa gatanu wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Asimbuye Joseph Kabila uri ku butegetsi kuva tariki 26 Mutarama 2001.

Ingengabihe y’amatora iteganya ko umuhango wo kurahira uzaba ku wa kabiri tariki 22 Mutarama 2019.

Izaba ibaye inshuro ya mbere muri icyo gihugu haba ihererekanyabubasha mu mahoro hagati ya perezida mushya n’ucyuye igihe kuva cyabona ubwigenge tariki 30 Kamena 1960.

Abandi baperezida bayoboye Congo :

Perezida wa mbere wa RDC yabaye Joseph Kasa-Vubu wayoboye Congo guhera tariki 30 Kamena 1960, igihugu kikimara kubona ubwigenge.

Joseph Kasa - Vubu yabaye perezida wa mbere wa RDC ikimara kubona ubwigenge
Joseph Kasa - Vubu yabaye perezida wa mbere wa RDC ikimara kubona ubwigenge

Yakuweho tariki 24 Ugushyingo 1965 ahiritswe n’igisirikari cyari kirangajwe imbere na Joseph-Désiré Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu Wa Za Banga. Kuri iyo tariki ya 24 Ugushyingo 1965, Mobutu yahise atangaza ko ari we Perezida wa Repubulika.

Nyuma Mobutu yaje gutegura amatora yabaye mu 1970 ayatsinda nta mbogamizi, dore ko ari na we wari umukandida rukumbi ahagarariye ishyaka MPR (Mouvement populaire de la Révolution).

Mobutu yagaraga kenshi yambaye ingofero ikoze mu ruhu rw'ingwe
Mobutu yagaraga kenshi yambaye ingofero ikoze mu ruhu rw’ingwe

Perezida Joseph-Désiré Mobutu na we yavuye ku butegetsi ahiritswe n’ingabo zari zigometse ku butegetsi tariki 17 Gicurasi 1997, icyo gitero kikaba cyari kiyobowe na Laurent-Désiré Kabila.

Umubyeyi n’umwana we barasimburanye (Kabila père et Kabila fils)

Kuri iyo tariki ya 17 Gicurasi 1997, ubutegetsi bwa Mobutu bwageze ku iherezo asimburwa na Laurent-Désiré Kabila wamuhiritse. Laurent-Désiré Kabila yayoboye imyaka ine, ava ku butegetsi yishwe arashwe tariki 16 Mutarama 2001.

Laurent Desire Kabila yavuye ku butegetsi yishwe arashwe
Laurent Desire Kabila yavuye ku butegetsi yishwe arashwe

Laurent-Désiré Kabila yasimbuwe n’umuhungu we Joseph Kabila Kabange warahiye tariki 26 Mutarama 2001. Joseph Kabila yakomeje kuyobora igihugu afatanyije n’abamwungirije bane nk’uko amasezerano yashyiriweho umukono i Pretoria muri Afurika y’Epfo muri 2002 yabiteganyije.

Muri 2006 habaye amatora ya mbere muri icyo gihugu, Joseph Kabila yegukana intsinzi mu matora yari ageze mu cyiciro cya kabiri, ahigitse Jean-Pierre Bemba bari bahanganye.

Joseph Kabila abaye uwa mbere muri RDC urekuye ubutegetsi mu mahoro
Joseph Kabila abaye uwa mbere muri RDC urekuye ubutegetsi mu mahoro

Muri 2011, Joseph Kabila yiyamamarije indi manda atsinda ku ikubitiro mu cyiciro cya mbere atsinze muzehe Etienne Tshisekedi waranzwe no guhangana igihe kirekire n’ubutegetsi bwa Joseph kabila na se, nyuma aza kwitaba Imana inzozi ze zo kuyobora Congo atazigezeho.

Icyakora kuri iyi nshuro umuhungu we Félix Tshisekedi abashije kubigeraho, bikaba biteganyijwe ko azatangira kuyobora tariki 22 Mutarama 2019 akimara kurahira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Jye niyo byagenda bite sinajya muli Politics.Niyo wampa kuba Minister cyangwa Military general.Impamvu nuko iteka nawe ushyigikira ayo manyanga.Urugero,buriya ministers na generals ba Kabila nabo bashyigikiye buriya bujura bw’amatora,kubera kwishakira umugati.Muli make,ufata president nk’imana yawe.Nyamara Imana itubuza gukora amanyanga cyangwa gushyigikira abakora amanyanga.Twagombye kujya ku ruhande rw’Imana,aho gutinya abantu.Niyo mpamvu abantu benshi badashobora kujya muli politics.Bahitamo kwanga gukora ibyo Imana itubuza,aho gushaka umugati ushyigikira amanyanga .Nkuko bible ivuga ahantu henshi,Imana izaha gusa abayumvira ubuzima bw’iteka muli paradizo kandi ibazure ku munsi w’imperuka.

hitimana yanditse ku itariki ya: 20-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka