Icyumba cy’umukobwa cyo ku ishuri gikeneye ibikoresho bihagije

Icyumba cy’umukobwa ngo gifite agaciro kanini ku ishuri kuko gifasha abana b’abakobwa bagize ikibazo kijyanye n’imiterere yabo ariko ngo ababyeyi ntibajya bibuka ko gikeneye ibikoresho.

Icyumba cy'umukobwa ngo cyakagombye kugira umukozi uhoraho
Icyumba cy’umukobwa ngo cyakagombye kugira umukozi uhoraho

Byavugiwe mu kiganiro cyateguwe n’umuryango ‘Save Generations Organization’ (SGO), kikaba cyanitabiriwe n’inzego zitandukanye zaba iza Leta n’izindi zifite aho zihurira n’uburezi no kurwanya inda ziterwa abangavu. Icyo kiganiro cyabaye ku wa 18 Mutarama 2019, hagamijwe kungurana ibitekerezo kuri icyo kibazo.

Tuyishimire Frodouald, umukozi wa Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ubuzima, avuga ko icyumba cy’umukobwa ari ingenzi ariko ko kitarahabwa agaciro kacyo.

Yagize ati “Icyumba cy’umukobwa kirakenewe ku mashuri yose, kigashyirwamo ibikoresho bihagije, gusa hari abatabyitaho. Usanga muri za ‘babyeyi’ hafi zose abayobozi b’amashuri batibuka kongeramo ibikoresho by’icyumba cy’umukobwa, bajye rero babikangurira ababyeyi”.

“Kiriya cyumba ntigifasha gusa umukobwa wagiye mu mihango, n’uwagize ikindi kibazo kijyanye n’ubuzima bw’imyororokere yakagombye kujyayo agasangamo ababihuguriwe bakamufasha”.

Tuyishimire Frodouald, umukozi wa Minisiteri y'Uburezi ushinzwe ubuzima
Tuyishimire Frodouald, umukozi wa Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ubuzima

Yongeraho ko hari abarimu bagera ku 3700 bamaze guhugurwa ku mikorere y’icyo cyumba kandi ngo bikaba bikomeje cyane ko hari gahunda y’uko buri shuri rizagishyirwaho.

Umwe mu barezi bitabiriye icyo kiganiro, Uwase Mariamu, avuga ko icyo cyumba gifite akamaro ariko ko kituzuza inshingano zacyo kuko ababa bagishinzwe batakibonekamo bihagije.

Ati “Ahari icyumba cy’umukobwa usanga gifite ibikoresho by’ibanze ariko nta muntu gifite uhoraho. Usanga baragihaye nk’umwalimu runaka cyangwa ‘animatrice’ kandi buri wese aba afite izindi nshingano agomba kuzuza, bigatuma iyo umwana agize ikibazo adahita abona umufasha”.

Yvette Nyinawumuntu, umuyobozi wa SGO
Yvette Nyinawumuntu, umuyobozi wa SGO

Arongera ati “Cyakagombye kugira umuntu uhoraho, utajya mu bindi kuko umwana agira ikibazo runaka kitamuteguza. Nk’ubu abana bo mu wa mbere w’ayisumbuye akenshi baza batarajya mu mihango, iyo bimubayeho ntamenya ibyo ari byo, ni ngombwa rero ko ahita abona umufasha”.
Umuyobozi wa SGO, Yvette Nyinawumuntu, avuga ko bibanda ku gufasha abana b’abakobwa biga kuko ngo iyo bahuye n’ibibazo byo guterwa inda barivamo.

Ati “Kuva muri 2015, twatangiye twita ku bana b’abakobwa baretse ishuri kubera guterwa inda, tukabafasha mu kwiga imyuga, abarangije tukabaha ibikoresho by’ibanze ngo bajye kwirwanaho. Ubu turimo kwita cyane ku biga ngo baganirizwe ku buzima bw’imyororokere bityo dukumire icyo kibazo mbere y’uko kiba”.

Nyinawumuntu kandi agira inama ababyeyi yo guha umwanya abana babo bakabaganiriza kurusha undi uwo ari we wese.

Ati “Ndagira inama ababyeyi yo kugira umwanya mu byo bakora wagenewe kuganira n’abana babo. Nta mushinga, nta mwalimu cyangwa abandi basimbura umubyeyi w’umwana, uruhare rwe ni rwo rukomeye mu gukumira za nda zidateganyijwe, urw’abandi rukaza nyuma”.

Uwo muryango umaze gufasha abana 150 babyaye imburagihe bo mu turere twa Gasabo na Kamonyi, kwiga imyuga banahabwa ibikoresho ku buryo ubu bibeshejeho ndetse hakaba hari n’abo wishyurira amashuri iyo bifuje kuyakomeza.

Basanze icyumba cy'umukobwa ari ingirakamaro kikaba kigomba kwitabwaho
Basanze icyumba cy’umukobwa ari ingirakamaro kikaba kigomba kwitabwaho
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka