Theodor Meron asize iyihe sura mu butabera mpuzamahanga?

Tariki 18 Mutarama 2019, ni bwo umucamanza Theodor Meron ufite imyaka 88 y’amavuko yarangije imirimo ye.

Theodor Meron anengwa kurekura mu ibanga abakoze Jenoside
Theodor Meron anengwa kurekura mu ibanga abakoze Jenoside

Theodor Meron yari Perezida w’Urwego Mpuzamahanga rwashyiriweho gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (The International Residual Mechanism for Criminal Tribunals, MICT).
Urwo rwego rwagiyeho rusimbuye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), rwari rurangije imirimo yarwo, kugira ngo imanza za Jenoside zari zisigaye zoherezwe mu Rwanda.

Kuva mu 2012, Umuryango w’Ababimbye wahaye Meron inshingano zo kuyobora urwo rwego yongererwa manda inshuro eshatu.

Mu gihe Meron yari ayoboye urwo rwego yafunguye abantu bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Hari kandi n’abo yagabanyirije ibihano, bose hamwe bakaba babarirwa muri 12 .

Tom Ndahiro, Umunyarwanda w’umushakashatsi cyane cyane ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi yagaragaje amazina ya bamwe mu bafunguwe cyangwa bakagabanyirizwa ibihano n’umucamanza Theodor Meron ari bo : Ndindiliyimana Augustin, Bagosora Théoneste, Nsengiyumva Anatole, Nahimana Ferdinand, Ngeze Hassan, Nzuwonemeye Francois Xavier ndetse na Zigiranyirazo Protais.”

Mbere y’uko umucamanza Meron arangiza manda ye, yafunguye Col. Simba Aloys, nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Guverinoma y’u Rwanda, ku itariki 17 Mutarama 2019.

Rigira riti, “Mu minsi ye ya nyuma nka perezida w’urwo rwego, umucamaza Theodor Meron yashimangiye umugambi we wo gusuzugura ubutabera mpuzamahanga , arekura Col. Aloys Simba mu gicuku, mu gihe yari asigaje imyaka 8 y’igifungo ”.

Uwo Col. Simba wafunguwe na Meron igihe kitageze, akomoka mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, mu gihe cya Jenoside akaba ari ho yashyize imbaraga ze zose.

Mu itangazo Guverinoma y’u Rwanda yasohoye, yagaragaje ko uwo Simba yagize uruhare rukomeye mu kwica Abatutsi 40.000 bari bahungiye ku ishuri ry’imyuga rya Murambi, n’abandi benshi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Kaduha, aho Col. Simba avuka.

Simba yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 25 n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) i Arusha muri Tanzania, u Rwanda rwo rukaba rwarumvaga ko azafungurwa ari uko arangije igihano cye .

U Rwanda rugaragaza ko ikibabaje ari ukuntu umucamanza Meron arekura abakoze Jenoside atitaye ku buremere bw’icyaha bakoze , ntanabanze kumva icyo abarokotse Jenoside batekereza kandi ari bo bagomba kwakira abo bafungurwa, bakabana muri sosiyete.

Ikindi kintu gikomeye umucamanza Meron yaba yirengagiza, ni imyitwarire, y’uwakoze Jenoside iyo asaba gufungurwa atarangiza igihano.

Nko kuri Simba, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta yanditse agira ati, “ Ntiyigeze agaragaza ko yicuza. Yanze kugaragariza urukiko ukuri kw’ibyo yakoze muri Jenoside, kandi atanga ubusabe bwe bwo gufungurwa atarangije igihano. U Rwanda rwatanze inyandiko igaragaza uko ihungabana rihagaze mu bacitse ku icumu muri ako gace akomokamo, iyo nyandiko ikaba yarakozwe n’impuguke mu ihungabana .”

Abarokotse Jenoside na bo babona ko uwo mucamanza yabogamiye ku ruhande rumwe.

Ahishakiye Naphtal, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka yagize ati, “Twemera ko ibyo gufungurwa igihano kitarangiye bifasha abo bafungiwe gukora Jenoside, ariko twari twemeranyijwe ko mbere yo gufata umwanzuro kuri iryo fungurwa, u Rwanda rwajya rubanza kumenyeshwa rukareba niba koko bikwiriye kubaho.”

“Ikibabaje ni uko ibyo kumenyeshwa mbere bitigeze bikorwa na rimwe, kandi n’abo bafungurwa batarangije ibihano byabo ntibabikwiriye kuko usanga baticuza ubugome bwabo. Bityo rero kubafungura batarangije ibihano, nta shingiro bifite.”

U Rwanda rusanga iryo fungurwa rya bamwe mu bakoze Jenoside batarangije ibihano, bifatwa nko kudahana, bikaba byakongerera Abacitse ku icumu ihungabana, dore ko n’ubundi ari ikibazo gisanzwe gikomereye bamwe muri bo.

Uko bigaragara, Meron ntiyigeze aha agaciro ibyo byose u Rwanda ruvuga.

Urugero ni uko u Rwanda rwavuze ko Meron yafunguye Simba mu ibanga rikomeye ku buryo n’abandi bakozi b’urwo rwego batabimenye .

Minisitiri Johnston Busingye yagize ati, “Umwanzuro w’umucamanza Meron yawugize ibanga, awuhisha n’abo bakorana, u Rwanda ntirwamenyeshwa. Imikorere nk’iyo yo kudakorana n’abandi, kutareba impande zombi nta mwanya ifite mu mategeko mpuzamahanga .”

“Imikorere nk’iyo ishobora gutuma umucamanza Meron yanduza izina rye, n’ibyiza yakoze mu myaka ye 88. Iyo yihangana gato, yari kwigira mu kiruhuko cy’izabukuru mu cyubahiro cyinshi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka