Ku Nkombo bungutse ibindi byumba 11 by’amashuri
Abaturage bo ku kirwa cya Nkombo mu Karere ka Rusizi baravuga ko imyigire y’abana babo igiye kurushaho kuba myiza kubera ukwiyongera kw’ibyumba by’amashuri kuri icyo kirwa.

Ni nyuma y’aho itorero ry’Abangilikani mu Rwanda rihubakiye ibindi byumba by’amashuri 11 bishya bikaba byitezweho koroshya urugendo abana bakoraga rw’ibilometero bisaga bitanu bajya kwiga kure y’aho batuye.
Ibyo byuma by’amashuri byubatswe ku kigo cy’amashuri cya Bugumira mu Kagari ka Kamagimbo, ahari hasanzwe gusa ibyumba bibiri by’amashuri na byo bishaje.
Ibyo byumba bibiri byigirwagamo n’abo mu mashuri y’incuke basaga 400 abandi bagakora ibilometero bisaga bitanu bajya gushakisha aho biga mu tundi tugari kuri iki kirwa.

Bamwe muri abo bana batungiraga umunyamakuru wa Kigali Today agatoki, bamwereka ishuri riri hakurya bigagaho, bakavuga ko byabagoraga.
Uwitwa Niyitanga Tresor yagize ati “Hari abantu bavaga iriya kure kure bakajya kwiga bambutse ikiyaga bakoze urugendo rw’iminota 30 n’amaguru!”
Ababyeyi b’aba bana bemeza ko muri aka gace hari hakenewe ishuri ukurikije ibibazo abana babo bagiriraga mu nzira cyane cyane abo mu mashuri y’incuke n’abatangira umwaka wa mbere w’amashuri abanza.
Ishuri rya Bugumira ryubakiwe ibyo byumba 11 ryahise ryitwa ’EAR Bugumira Foundation School’.

Nyuma yo guhabwa ibyo byumba ku mugaragaro, umuturage wo ku Nkombo witwa Ndisanga Jean Claude yagize ati “Turabyishimiye kuko abana b’imyaka itanu cyangwa ine ntabwo bageraga aho abandi bigira kubera ko ari kure cyane, bategerezaga igihe bazuzuriza imyaka irindwi bakabona kujya kwiga.”
Nubwo ibyo byumba byubatswe, hari abavuga ko bikiri bike, ko hakenewe kubakwa andi mashuri. Babihera ku kuba hari aho mu ishuri rimwe usangamo abana basaga 60 mu gihe nyamara ngo batakabaye barenga 40.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Euphrem, yavuze ko bagiye kubanza kwicaza abana muri ibi byumba bishya bungutse hanyuma bakazareba ahagikenewe andi mashuri bakabona gutekereza kuyongera.

Ku kirwa cya Nkombo kugeza ubu hari amashuri yisumbuye atatu, abanza ane n’ay’incuke atanu. EAR Bugumira Foundation School ribaye ishuri rya kabiri ryubatswe n’itorero ry’Abangilikani.
Ryuzuye ritwaye miliyoni 130 z’amafaranga y’u Rwanda rikazatangira kwigirwamo umwaka utaha. Iryo shuri rifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 560.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
abatekereje,abakoze nabatanze inkunga Imana ibahe umugisha
Nibyiza cyane, ububufatanye bwiri torero mwiterambere ryigihugu turabubashimira cyane