Abacuruzaga ibiyobyabwenge biyemeje kuba igisubizo mu buhinzi bw’ibirayi

Abagabo icumi bamaze amezi atanu mu kigo ngororamuco cya Iwawa, nyuma yo gufatwa bacuruza ibiyobyabwenge bihaye intego yo gushinga koperative itubura imbuto y’ibirayi.

Bamwe mu bavuye kugororerwa i Wawa n'abayobozi mu karere ka Musanze
Bamwe mu bavuye kugororerwa i Wawa n’abayobozi mu karere ka Musanze

Ngo ni intego bihaye mu gufasha abaturage no kubaka igihugu basana aho bari barasenye bitewe n’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge bashoraga mu baturage nk’uko bivugwa na Dukuzumuremyi Vincent.

Ati “kuba tuvuye kugororwa nk’abantu bari barabaye imbata z’ibiyobyabwenge, twatojwe umuco wo gukunda igihugu, twavuyeyo dufashe umwanzuro wo gushinga koperative itubura imbuto y’ibirayi kuko tuzi ko ikibazo cy’imbuto gihangayikishije abahinzi turushaho kubaka igihugu dusana aho twari twarasenye”.

Nsangumukiza Emmanuel avuga ko yacuruzaga ibiyobyabwenge adatekereza ku ngaruka byagirira igihugu, avuga ko nawe ubwe byamuhombyaga ndetse aba imbata yabyo.

Ngo bagiye kugaruza igihe bataye, babinyujije mu guteza imbere ubuhinzi bw’ibirayi hagamijwe kwiyunga n’abaturage bahemukiye babashora mu biyobyabwenge.

Ati “turaje kandi ikituzanye ni ukwisubiraho, twiyemeje gushinga koperative itubura imbuto z’ibirayi duharanira gufasha abaturage kubonera imbuto ku gihe, ni n’uburyo bwo kwiyunga nabo kuko twarabahemukiye tubashoramo ibiyobyabwenge”.

Bishimiye kongera guhura n'imiryango yabo
Bishimiye kongera guhura n’imiryango yabo

Igihe kinini bamaze bacuruza ibiyobyabwenge bavuga ko nta nyungu bigeze babikuramo, bashimira Leta yabajyanye mu kigo ngororamuco, aho bamwe muri bo bemeza ko byabashoraga mu makimbirane y’urudaca mu miryango yabo.

Niringiyimana Sylvain ati “turashimira Leta yatujyanye Iwawa, ntitwari tuzi ko ibiyobyabwenge ari bibi ariko nka njye byari bimaze kunsenyera umuryango, urunguka ibihumbi 100 mu cyumweru kimwe, ejo ugahomba 200”.

Akomeza agira ati “nigeze kugura inzoga barazifata barazijyana, kubera kuba imbata yazo nsanga ntareka kuzicuruza, mfata inka ndayigurisha, umugore turashwana yigira iwabo, urumva ko nta mahoro nigeze mbigiriramo”.

Hashakimana Théogene avuga ko hari urubyiruko rwinshi rutagitekereza neza bitewe n’ibiyobyabwenge yacuruzaga, avuga ko atazabisubiramo ukundi.

Ati “urubyiruko rwahoraga iwanjye rutonze umurongo rugura ibiyoga, ndabizi ko hari abo byishe ubwenge, kandi nanjye byarankeneshaga, nabaga nahombye sintinye kuba nagurisha isambu ntabigiyeho inama n’umugore wanjye, bibaye amateka kuko twiyemeje gufasha abaturage tubagezaho imbuto y’ibirayi”.

Igitekerezo cyo gushinga koperative yo gutubura imbuto y’ibirayi bayishyigikiwemo n’ubuyobozi bw’akarere aho bubizeza kubaba hafi nk’uko bivugwa na Uwamariya Marie Claire, Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Agira ati “Musanze ni akarere kagizwe n’igice kinini cy’ubuhinzi, kandi ibirayi ni igihingwa dushyigikiye, twari tunafite ikibazo aho abaturage bakenera imbuto rimwe na rimwe bakayibura, kuba iyi koperative yerekeje amaboko mu butubuzi bw’imbuto ni icyifuzo twakiriye neza kandi ubuyobozi tugiye kubafasha kugira ngo batangire gukora”.

Abo bagabo 10 bavuye iwawa, abenshi ni abacuruzaga inzoga zitemewe mu Rwanda zirimo sky, n’izindi zangiza ubuzima bw’abaturage aho inyinshi zituruka muri Uganda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka