Heineken ikorerwa mu Rwanda izazana iterambere – Guverineri Munyantwari

Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba atangaza ko inzoga ya Heineken yengerwa mu Rwanda igiye kuzana iterambere, gutanga akazi no kongera umubare w’ibikorerwa mu Rwanda.

Kwengera Heineken mu Rwanda bizatanga akazi n'iterambere ku gihugu
Kwengera Heineken mu Rwanda bizatanga akazi n’iterambere ku gihugu

Mu gikorwa cyo gutaha inzoga ya Heineken igiye kuzajya yengerwa mu ruganda rwa Bralirwa rusanzwe rukorera mu Rwanda, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Munyantwari Alphonse yatangaje ko iyi nzoga igiye kuzana amajyambere.

Ibyo, Guverineri Munyantwari abishingira ku kuba iyi nzoga yari isanzwe ikundwa n’Abanyarwanda yengerwa hanze y’u Rwanda. Mu gihe rero yengerwa mu gihugu, hari icyizere cy’uko izabona abayikunda benshi. Ibikorwa byo kuyenga bizajyana n’abakora akazi ko kuyigemura no kuyicuruza,bikazatanga akazi ku banyarwanda batari bake.

Guverineri Munyantwari Alphonse avuga ko kuba ba nyiri Heineken baremeye ko yengerwa mu Rwanda bigaragaza icyizere bagiriye igihugu, bitewe n’inzira nziza y’iterambere u Rwanda rurimo.

Yagize ati “Ibikorwa bya Heineken mu Rwanda bizongera amafaranga yinjira mu kigega cya Leta, hari abakozi bazabona akazi gashya, ikindi nuko igiye kugabanya igiciro yagurwagaho bikazatuma Abanyarwanda batongera guhendwa.”

Ku munsi, uruganda rwa Bralirwa ruzajya rwenga amacupa ya Heineken miliyoni imwe n'ibihumbi 200
Ku munsi, uruganda rwa Bralirwa ruzajya rwenga amacupa ya Heineken miliyoni imwe n’ibihumbi 200

Usibye ibikorwa by’ubucuruzi, uruganda rwa Bralirwa rusanzwe rugira uruhare mu bikorwa biteza imbere abaturage nko mu burezi, gufasha abangirijwe n’ibiza, ndetse no guteza imbere ubuzima.

Buri munsi uruganda rwa Bralirwa ruzajya rukora litiro ibihumbi 400, bivuze amacupa ya Heineken abarirwa muri miliyoni imwe n’ibihumbi Magana abiri.

Umuyobozi w’uruganda rwa Bralirwa Merid Demissie atangaza ko u Rwanda rubaye igihugu cya cyenda mu bihugu bya Afurika byengerwamo ikinyobwa cya Heineken kikanahacururizwa, nyuma ya Nigeria, Namibia, Maroc, Egypt, Tunizia, Afurika y’epfo, Ethiopia na Algeria, mu gihe ibindi bihugu byinshi ihacururizwa ikorerwa hanze yabyo.

U Rwanda rugiye kwenga ikinyobwa cya Heineken nyuma y’imyaka myinshi ihacururizwa ikuwe hanze kuva mu mwaka w’1991, naho uruganda rwa Bralirwa ruzajya ruyenga rukaba rwaratangiye gukorera mu Rwanda mu 1959.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nubwo Bralirwa na Skol bakoresha amafaranga menshi mu kwamamaza INZOGA zabo,amadini hafi ya yose,yigisha ko kunywa inzoga ari icyaha.Uretse Abagatolika n’Abahamya ba Yehova.Ariko se koko ni icyaha?Imana yemera ko ubishatse yanywa Vino cyangwa Inzoga nkeya.Byisomere muli Tito 2:3;Timotewo wa mbere 3:8 na 1 Timote 5:23.Ndetse Imana iha inzoga na Vino abantu ikunda.Nabyo bisome muli Gutegeka kwa kabiri/Deuteronomy 14:26 na Yesaya 25:6.Icyo Imana itubuza,ni ukurenza urugero,byaba inzoga cyangwa ibindi biryo.Nabyo byisomere muli Luka 21:34.Muli Abefeso 5:18,Imana itubuza gusinda.Muli 1 Yohana 4:1.Imana idusaba “gushishoza” aho gupfa kwemera ibyo abanyamadini batubwira byose.Akenshi bagoreka Bible (to distort the Bible) kubera inyungu zabo.Ikibabaje nuko benshi cyane banywera inzoga iwabo,bihishe.This is Hypocrisy kandi imana yanga abantu bayiryarya kubera kwishakira imibereho.Nicyo yahoye Abafarisayo.

gatare yanditse ku itariki ya: 19-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka