Myugariro w’Umunyarwanda Emery Bayisenge wari umaze umwaka adakina, agiye kwerekeza mu gihugu cya Bangladesh mu ikipe itozwa n’uwahoze amutoza mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Emery Bayisenge agiye kwerekeza mu ikipe itozwa na McKinstry

Johnathan McKinstry wahoze atoza Amavubi ni we wafashije Emery Bayisenge kubon ikipe
Iyi kipe agiye kwerekezamo yitwa SAIF Sporting Club ikina mu cyiciro cya mbere, ni ikipe nshya kuko imaze imyaka ibiri gusa ishinzwe, aho yashinzwe mu kwezi kwa 08/2016.

Johnathan McKinstry wamutoje mu Mavubi, ashobora kuba agiye kongera kumutoza
Emery Bayisenge wari umaze iminsi akorera imyitozo mu Rwanda, by’umwihariko aho byavugwaga ko yaba agiye gusubira muri APR FC, yari amaze hafi umwaka atandukanye n’ikipe ya USM Alger, aho umutoza wayo Thierry Froger atigeze amushima.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|