Inkuru y’ubushuti bw’abakorerabushake ba KOICA Rwanda n’ibigo bakoreramo
Ku wa 20 Kamena, abakozi b’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubutwererane cya Koreya (KOICA) mu Rwanda bakurikiye ubuhamya bw’Abakorerabushake n’ibigo bakoreramo mu guteza imbere imibereho myiza y’abanyarwanda mu nzego zinyuranye zirimo uburezi, ubuzima ndetse n’iterambere ry’ikoranabuhanga n’urubyiruko.

Ubutumwa bukubiye muri ubu buhamya, bwagaragajwe n’amarangamutima ku mpande zombi. Abahagarariye ibigo bagaragaje iterambere abakorerabushake babagejejeho, maze babwira KOICA bati “rwose abakorerabushake mubaturekere, tubahorane.”
Mu marangamutima menshi, abakorerabushake na bo bagaragaje urukundo bafitiye ibigo bafasha mu nzego zinyuranye, ariko bakibuka ko mu gihe cyagenwe bazasubira mu gihugu cyababyaye cya Korea, bagasimburwa na bagenzi babo.
Ibi byose byabereye mu nama ngarukamwaka ya KOICA Rwanda ihuriramo abafatanyabikorwa ba gahunda y’Ubucuti bwa Korea n’Abatuye Isi, World Friend Korea.

Umuyobozi wa KOICA Rwanda KIM Jinhwa atangiza iyi nama yagize ati “iyi nama irafasha kumva ibijyanye na gahunda ya KOICA y’ubukorerabushake no kuganira uburyo yasubiza ibibazo biriho, ndetse ikajyana na gajhunda y’igihugu y’iterambere, NST2.”
Umuyobozi w’ishuri rya Muko (GS Muko) riri mu Karere ka Musanze, Emmanuel Niyibizi ni umwe mu batanze ubuhamya ku byiza bagejejweho n’Abakorerabushake ba KOICA.
Niyibizi avuga ko batangiye gukorana n’abakorerabushake ba KOICA kuva mu 2013, kandi bose bagiye babageza ku bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza y’abanyeshuri ndetse n’abarezi kuri iki kigo.
Niyibizi avuga ko uyu munsi ishuri rye rifite umukorerabushake wa gatanu, akaba yarize Ubuforomo mu gihugu aturukamo cya Koreya, ndetse akaba yarabakoreye umushinga utuma batazamwibagirwa. Agira ati “yatwubakiye ubwiherero bwa kizungu bw’ibyumba umunani, kandi biradufasha, cyane cyane ku bana biga mu mashuri y’inshuke.”

Uyu muyobozi w’ishuri asobanura igisubizo cyazanywe n’uyu mushinga, yerekanye ko bitazamuye isuku gusa, ahubwo byongereye n’umutekano. Ibi yabisobanuye agira ati “ikigo cyacu kinyuramo imihanda myinshi. Byaduteraga impungenge kuko abana baba batambuka buri kanya, tugatinya ko bahura n’impanuka.”
Muri uyu mushinga w’amazi, isuku n’isukura kandi, umukorerabushake yabahaye ibikoresho biyungurura amazi yo kunywa, na yo akaba afasha cyane iki kigo gifite abanyeshuri 1418.

Abakorerabushake ba KOICA, baba bafite uburenganzira bwo gukora umushinga wazamura aho bakorera, maze ukigwaho, wakwemezwa KOICA ikawutera inkunga ugashyirwa mu bikorwa.
Jean Louis Uwonkunda, umuyobozi ushinzwe gahunda y’ubukorerabushake muri KOICA avuga ko umushinga umwe wo muri uru rwego bashobora kuwutera inkunga y’amafaranga agera ku bihumbi makumyabiri by’amadorali ya Amerika ($20,000). Icyakora hari n’ishobora kuyarenza.

Mu mishinga icumi myiza kurusha iyindi yakozwe mu myaka ya vuba aha, harimo iy’ibigo by’urubyiruko I Kigali, ari byo bita YEGO Centers, byatwaye $54,810.
Hari n’umushinga w’ubudozi bugamije kubyara inyungu watwaye $17,485.
Muri gahunda yo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubukorerabushake nabwo kandi, hakozwe ibikorwa byo gushishikariza abantu ibikorwa rusange byo guharanira ubuzima bwiza, bikaba byaratwaye Amadolari ya Amerika $23,400, n’ibindi.

Muri iyi nama, hahembwe ibigo byakoranye n’Abakorerabushake neza, maze nabo bikaborohereza gutanga umusaruro urenze uwo bari bategerejweho.
Saint Mary High School Kiruhura yo mu karere ka Huye, niyo yahembwe nk’ikigo kitwaye neza cyane mu gukorana n’Abakorerabushake.
Kuri iki kigo, umukorerabushake wa KOICA yafashije mu bikorwa bitandukanye, harimo no kubafasha kubaka Laboratwari z’amasomo ya Siyansi.
Ikigo Rwanda We Want, nacyo cyahembwe muri iki cyiciro.

Hahembwe kandi abunganira abakorerabushake, ni ukuvuga abantu bafasha umukorerabushake gusohoza inshingano ze nta mpungenge, bamufasha mu byo akeneye kugira ngo ashobore kwisanga mu muryango arimo, n’ibindi.
Uwahiriwe Beatrice wo muri G.S Muko, niwe wahembwe nk’umwunganizi mwiza w’Abakorerabushake.

Abitabiriye iyi nama, uretse kureba imurikabikorwa by’Abakorerabushake, baniboneye imirimo yabo myiza mu bagenerwabikorwa b’Ishuri rya Remera Catholique.
Hamwe n’umukorerabushake bafite ubu, abanyeshuri baho baririmbye indirimbo zirimo n’ururimi rukoreshwa muri Koreya basusurutsa abitabiriye inama.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|