Abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga babasha kwigana bate n’abatabufite?

Ku ishuri rya Groupe Scolaire Saint Dominique Savio Bumbogo riherereye mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ni hamwe mu hatangirwa uburezi budaheza. Icyo kigo cyakira abana bose barimo abafite ubumuga n’abatabufite, kandi bakigira mu cyumba kimwe cy’ishuri.

Habanabakize Thomas, Umuyobozi wa G.S. Bumbogo
Habanabakize Thomas, Umuyobozi wa G.S. Bumbogo

Habanabakize Thomas, Umuyobozi w’icyo kigo cy’amashuri, abajijwe uko babasha kwita kuri abo banyeshuri kandi badahuje ibibazo, yagize ati “Birumvikana natwe ntabwo turi ku rwego rushimishije rwo kubafasha mu buryo buhagije, ariko nibura kugira ngo na bo babashe kuba hamwe n’abandi, tugerageza ibyo dushoboye byose dufatanyije n’abafatanyabikorwa barimo Ishyirahamwe Nyarwanda ryita ku bantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga (RNUD) ridufasha mu guha abarimu amahugurwa mu bimenyetso by’amarenga, kugira ngo babashe gufasha abandi barimu bagenzi babo ndetse n’abanyeshuri. Gusa turacyafite bakeya, ariko batwizeza ko bazagenda bahugura n’abandi ku buryo ikigo cyacu cyaba icyitegererezo mu kwakira abana bose.

Kuri icyo kigo higa abanyeshuri 21 bafite ubumuga, barimo abakobwa 13 n’abahungu 8. Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ni bane. Harimo umwe ugeze mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, n’abandi batatu biga mu mashuri abanza.

Umuyobozi w’ikigo avuga ko nubwo abo banyeshuri bafite ubumuga butandukanye, kubazana ku ishuri bibafasha kugira ubumenyi bunguka. Ati “Aho kugira ngo birirwe mu rugo, nibura nubwo atakwiga imibare cyangwa ibindi bihambaye, ariko nibura yiga kubana n’abandi no kwigirira isuku. Hari igihe aza ku ishuri atazi kwijyana ku bwiherero, ariko yagera ku ishuri tukabimwigisha. Hari ibindi yiga bijyanye n’imibereho ya muntu ya buri munsi.”

Abajijwe ku mibanire y’abanyeshuri bafite ubumuga n’abatabufite, uwo muyobozi w’ikigo yavuze ko hakiri bamwe mu banyeshuri usanga batabisanzuraho ijana ku ijana, aho usanga babita amazina abapfobya, ati “Ayo mazina bakunda kubita turayarwanya, tukabereka imvugo nyayo iboneye abo bana bagomba kwitwa. Twebwe tugeze ku rwego navuga ko rushimishije. Izo mvugo ntabwo zikunze kuhaboneka cyane. Ibijyanye n’imibanire n’abanyeshuri bagenzi babo, nta kibazo kirimo kuko barakina, harimo nk’uza ari mushya ugasanga wenda arashaka kwigunga, ariko ukabona abandi bamuhamagaye, rimwe na rimwe ntibashobore kumuvugisha ngo yumve, ariko bakagerageza guca amarenga bamwereka ko bakeneye gukinana na we, bikamufasha kwisanzura muri bagenzi be.”

Naho ku bijyanye n’ubumenyi ndetse n’ubushobozi bw’abarimu mu kwita kuri bene abo banyeshuri, Habanabakize Thomas uyobora iryo shuri avuga ko ubumenyi butaraba bwinshi, ariko umuryango RNUD ufasha iryo shuri guhugura bamwe, kugira ngo umunyeshuri wagira ibyo akeneye abandi badashobora kumva abashe kumutega amatwi.

Ati “Babaye baduhuguriye abarimu 13 mu barimu 71 bari kuri icyo kigo, abo na bo bakaba barimo gufasha bagenzi babo kugira ngo bose bagire ubwo bumenyi. Mu ntangiriro z’umwaka utaha RNUD yatwemereye guhugura abandi barimu ariko igahugura n’abanyeshuri kugira ngo bajye bafasha bagenzi babo, aho abarimu batari.”

Habanabakize asaba Guverinoma ko mu mashuri cyane cyane ayigisha ibijyanye no kwigisha (mu mashuri yisumbuye azwi nka TTCs cyangwa muri Kaminuza) yagerageza kongeramo isomo ryo kwiga ururimi rw’amarenga, bityo umwarimu akajya atangira akazi afite ubumenyi muri urwo rurimi.

Yasabye n’umuryango nyarwanda gufasha amashuri kwita kuri abo bana bafite ubumuga, baba abari ku ishuri ndetse n’ababa baraheze mu ngo kubera ko wenda imiryango yabo ibona ko ntacyo bashobora, na bo bakabohereza ku ishuri kuko ari abantu nk’abandi, bakeneye kwiga bakamenya, bagatera imbere, ejo habo hakazaba heza.

Abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bo barabivugaho iki?

Tuyishimire Denyse ni umwe mu banyeshuri bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga biga kuri G.S. Bumbogo. Yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye. Kuba biga abafite ubumuga n’abatabufite bose bavanze, bakiga mu ishuri rimwe. Tuyishimire yagize ati “Icyo ni cyo cyiza cya mbere kuko dushobora kubana nubwo dufite ubumuga abandi batabufite. Ikindi ni uko abarimu bamwe na bamwe ba hano bashoboye kwiga ururimi rw’amarenga, gusa ntibashobora kugera mu mashuri yose. Hari abanyeshuri bamwe ubona bashaka kumenya ururimi rw’amarenga kugira ngo bamfashe ariko bakagira imbogamizi yo kuba bataruzi, ariko uko bimeze muri rusange, biragenda.”

Tuyishimire Denyse, umwe mu banyeshuri bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga biga kuri G.S. Bumbogo
Tuyishimire Denyse, umwe mu banyeshuri bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga biga kuri G.S. Bumbogo

Abajijwe uko abona imyigire, niba abasha kwiga akabyumva ndetse agatsinda, yagize ati “Kubera ko abarimu bose batazi ururimi rw’amarenga kandi n’abaruzi ni gake gake, nta musemuzi mba mfite mu ishuri, ariko nkoresha ubushobozi bwose mfite nkagerageza kwiga neza. Gusa amanota ntabwo aba ari meza cyane ugereranyije n’aya bagenzi banjye. Ariko na none urebye kuko mfite ubumuga navuga ko atari mabi. Kandi ikindi naje ahangaha nari natsinze mu mashuri abanza, aho Leta yanyohereje bambwira ko badashobora kunyakira, ariko iri shuri ndarishimira ko ryemeye kunyakira nubwo nari mfite ubumuga bwo kutumva no kutabona.”

Tuyishimire abajijwe icyo abarimu bahuguwe babafasha, dore ko atari na bo babigisha amasomo yose, yavuze ko babafasha rimwe na rimwe, ariko kubera ko usanga ururimi rw’amarenga rudakoreshwa cyane mu ishuri, abarimu ngo bagenda bibagirwa bimwe na bimwe. Ariko nanone akavuga ko ari byiza kuba bamenye nibura iby’ibanze. Ati “Gusa nyine ntabwo bashobora kugera mu mashuri yose no mu masomo yose kubera ko abahuguwe ari bacye. Nk’abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga biga mu mashuri abanza bo usanga bibagoye kurushaho. Gusa navuga ko uko byari bimeze mbere y’uko bahugurwa n’uko bimeze ubu bamaze guhugurwa, hari itandukaniro, bigenda biba byiza kurushaho.”

Tuyishimire asaba abafatanyabikorwa ba Leta n’ibigo by’amashuri cyangwa abandi bantu bafite ubushobozi gutera inkunga abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kugira ngo bashobore kwiga neza byisumbuyeho, kubera ko amashuri menshi atabakira kandi impamvu ayo mashuri atabakira ngo ni uko abakozi bayo n’abarimu baba batazi ururimi rw’amarenga, amashuri afite abantu bazi ururimi rw’amarenga na yo ngo arahenze. Tuyishimire ati “Ni yo mpamvu nifuza ko yaba Leta cyangwa abafatanyabikorwa ba Leta bakomeza gushyiramo imbaraga n’inkunga, abana bafite ubumuga bagashobora kwiga neza.”

Umuryango RNUD usanga mu Rwanda hari intambwe yatewe, ariko haracyariho imbogamizi

Kwizera Clementine, umukozi w’ Umuryango Nyarwanda w’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga (Rwanda National Union of the Deaf - RNUD), ushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga Community Based Inclusive Development - CBID Tujyanemo, na we asanga inzego zose, abaturage, mbese buri muntu wese, akwiye kugaragaza uruhare rwe mu gushyigikira imibereho myiza y’abantu bafite ubumuga.
Iyi ni imwe mu mpamvu yatumye tariki 11 Kamena 2025 bategura ubukangurambaga bwitwa ‘Ring the Bell’ bisobanuye kuvuza impanda cyangwa inzogera.

Kwizera Clementine asaba buri muntu wese kugaragaza uruhare rwe mu gushyigikira imibereho myiza y'abantu bafite ubumuga
Kwizera Clementine asaba buri muntu wese kugaragaza uruhare rwe mu gushyigikira imibereho myiza y’abantu bafite ubumuga

Ati “Icyo ubu bukangurambaga buba bugamije ni ukugira ngo dukangurire abantu bose harimo ababyeyi, abanyeshuri, abarezi, abayobozi mu nzego zitandukanye, ndetse n’abandi bafatanyabikorwa ba Leta, bumve ko umwana ufite ubumuga afite uburenganzira, by’umwihariko bwo kwiga kuko ni cyo tuba twibanzeho cyane, ariko si ukuvuga ko ari ukwiga gusa kuko n’ubundi burenganzira bwose atabuhejweho.”

Kwizera yongeyeho ati “Impamvu twatangiriye mu burezi ni uko usanga umubyeyi abyara umwana yabona afite ubumuga, akumva ko kwiga bitamureba, akavuga ati ese niyiga azabikoresha iki? Cyangwa se yakwiga akabishobora? Dufite ingero nyinshi n’ibihamya byerekana ko umuntu ufite ubumuga iyo yitaweho kuva mu buto bwe, akura akagirira akamaro sosiyete ndetse n’umuryango we.”

“Twabikoreye kuri iri shuri rya GS Bumbogo kuko risanzwe rifite abana bafite ubumuga bahiga, ariko noneho ni ukugira ngo n’abandi barimu bari hano, n’abanyeshuri bagenzi babo n’ubuyobozi bwa Leta buri hano, abafatanyabikorwa b’Umurenge by’umwihariko, bumve ko atari ibintu bireba umubyeyi gusa, cyangwa ishuri gusa, ahubwo bumve ko buri wese afite uruhare mu nshingano ze, mu byo akora, mu bushobozi bwe, afite uruhare kugira ngo umwana ufite ubumuga yige, kandi yige neza.”

Abajijwe mu Rwanda uko abona ubu burenganzira buhagaze, Kwizera yagize ati “Ibintu ntabwo ari bibi cyane. Hari byinshi byakozwe, hari politiki yashyizweho ya ‘Special Needs Education’ iteganya ko umwana ufite ubumuga yakwiga. Igituma dukora ubu bukangurambaga ni ukugira ngo dufashe Leta, cyangwa se n’abandi bafite mu nshingano ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zitandukanye Leta iba yarashyizeho.”
“Iyo bavuze ngo ntihagire umwana uva mu ishuri (zero out of school), iyo bavuze ngo umwana wese agomba kwiga, ufite ubumuga hari ibyo bamugeneye kuko bazi ko afite intege nke bakavuga bati mu kizamini turamwongereraho iminota runaka, mu kizamini hari uburyo bwihariye bakosorwamo, ibyo byose ni ibintu byiza Leta yakoze kandi ikomeje gushyiramo imbaraga. Ariko nyine haracyari n’urugendo, ntitwavuga ko twagezeyo. Iyo turebye integanyanyigisho, abana bose biga amasomo amwe, kandi hari abafite ubushobozi buri hasi, cyangwa se badashoboye kugendana na ya nteganyanyigisho (curriculum). Abarezi uyu munsi ntabwo bose bafite ubushobozi bwo kwigisha umwana ufite ubumuga, abarezi bazi ururimi rw’amarenga ni bacye cyane, ndetse usibye ubumuga bwo kutumva no kutavuga, n’abafite ubumenyi mu gufasha abafite ubundi bumuga baracyari bacye. Usanga iyo ari imbogamizi. Yego umwana ashobora kuza ku ishuri, umubyeyi yabyumvise amwohereza ku ishuri, ariko nagera ku ishuri ukibaza ngo arabona serivisi ya nyayo koko? Araza kwiga? Nk’ubu iyo turebye abarimu bazi inyandiko ifasha abatabona (Braille) ni hafi ya ntabo. Amashuri ntafite ibyo bikoresho ku buryo umunyeshuri waza afite ubumuga bwo kutabona baba bafite ibikoresho yakenera, na byo biracyari imbogamizi. Mbese imbogamizi zihari ni ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zitandukanye za Leta, ariko twavuga ko uko biri, hari intambwe igenda iterwa umunsi ku munsi.”

Blandine Uwimana, Umujyanama mu buyobozi bwa RNUD, avuga ko kwita ku bantu bafite ubumuga bikwiye kuva mu magambo bikajya mu bikorwa
Blandine Uwimana, Umujyanama mu buyobozi bwa RNUD, avuga ko kwita ku bantu bafite ubumuga bikwiye kuva mu magambo bikajya mu bikorwa

Blandine Uwimana, Umujyanama mu buyobozi bwa RNUD, na we asanga ibyo kwita ku bantu bafite ubumuga bikwiye kuva mu magambo bikajya mu bikorwa. Ati “Twateguye ubukangurambaga ‘We ring The Bell’ buvuze ngo ‘tuve mu magambo, tujye mu bikorwa’ kugira ngo uburenganzira bw’umwana ufite ubumuga na bwo bugerweho nk’abandi. Dukangurire abarimu bashobore kuba bakwiga ururimi rw’amarenga kugira ngo bashobore gufasha ba bana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bari mu bigo by’amashuri, mbese bakoroherezwa kugira ngo babashe kugera ku burezi kimwe nk’abandi mu bigo by’amashuri.”

Ati “Ikindi cya kabiri muri ubu bukangurambaga rero, dukeneye gukangurira n’abana ngo na bo ubwabo bige ururimi rw’amarenga kugira ngo bashobore kuganira na bagenzi babo, no kubafasha mu buryo bworoshye. Ni gahunda ishingiye ku mushinga wo gufasha abanyeshuri ndetse n’abarezi kugira ngo bashobore gusobanukirwa ibijyanye n’uburezi budaheza.”

Umuryango RNUD ukangurira ababyeyi bafite abana bafite ubumuga gukurikirana ubumuga bwabo hakiri kare ku myaka itatu bakaba babajyana mu ishuri ku buryo batangirira ishuri ku gihe kimwe nk’abandi, batabanje gusigara mu rugo ngo bazajye ku ishuri bagize imyaka umunani cyangwa icumi.

Blandine Uwimana ati “Ubukangurambaga bwiswe ‘We Ring The Bell’ bisobanuye ngo nibakanguke, bite ku burenganzira bwa wa mwana ufite ubumuga kimwe nk’abandi. Ntiduhere mu gihe cyo gusinzira. Iyi nzogera isobanuye ikintu kinini, kugira ngo abantu bakanguke dukore ubuvugizi, wa mwana ufite ubumuga na we yitabweho kimwe nk’abandi, apana kumuhisha mu muryango. Ni yo ya nzogera tuvuza kugira ngo wa mwana aze mu ishuri na we agire uburenganzira n’uruhare kimwe nk’abandi, ntasigare mu muryango ngo yumve ko ari wenyine.”

Ubukangurambaga bwiswe ‘We Ring The Bell’ bwatangiye ku rwego mpuzamahanga muri 2012 ariko mu Rwanda butangira muri 2018. Bukorerwa mu bihugu 20 nibura bugakorwa rimwe mu mwaka

Abanyeshuri, abarimu, abayobozi n'ababyeyi baganirijwe ku kudaheza abantu bafite ubumuga, by'umwihariko abana bakaba bakwiye gushyigikirwa kugira ngo na bo bahabwe uburezi bukwiye
Abanyeshuri, abarimu, abayobozi n’ababyeyi baganirijwe ku kudaheza abantu bafite ubumuga, by’umwihariko abana bakaba bakwiye gushyigikirwa kugira ngo na bo bahabwe uburezi bukwiye

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka