Muri mudasobwa 86 zibwe mu mashuri hagarujwe 14 gusa, harakorwa iki?

Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC), yabajije Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), abiba mudasobwa ziba zagenewe ibigo by’amashuri ndetse n’iherezo ry’izibwe uko bizagenda, cyane ko kuzigaruza bigenda biguru ntege.

Muri mudasobwa 86 zibwe mu mashuri hagarujwe 14 gusa
Muri mudasobwa 86 zibwe mu mashuri hagarujwe 14 gusa

PAC yabigarutseho tariki 27 Kamena 2025, ubwo REB yisobanuraga ku makosa yagaragaye muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye muri Kamena 2024.

Depite Umutesi Liliane yeretse REB ibyagaragajwe n’umugenzuzi mukuru w’Imari n’Umutungo bya Leta, ko hari mudasobwa zibwe mu bigo by’amashuri ndetse n’izindi zigendanwa zangiritse zikaba nta buryo bwo kuzikoresha, hakaba n’izindi zo mu byumba by’ikoranabuhanga zakoreshwaga n’abatari abanyeshuri, ndetse n’izindi zari zifite ibibazo bya Batiri zagaragaye kuri Groupe Scolaire ya Katarara mu Karere ka Nyanza.

Ati “Hari n’izindi mudasobwa zitari zifite ‘windows’ ku buryo zitabashaga gukoreshwa, twagira ngo mutange ibisobanuro birambuye ndetse n’icyakozwe nyuma y’ibyo mwagaragarijwe n’Umugenzuzi mukuru”.

Mu gusubiza ibi bibazo, umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri REB, Sengati Uwasenga Diane, yavuze ko mudasobwa zibwe bagerageje kuzigaruza nubwo zose zitaraboneka.

Sengati yatangaje ko mudasobwa 86 zibwe mu bihe bitandukanye, izimaze kugaruzwa ari 14 gusa.

Ati “Muri mudasobwa 86 zibwe 14 ni zo zimaze kugaruzwa, ariko twari twarakoze n’inama zitandukanye n’abayobozi b’amashuri, tubasaba ko ibigo byibwe mudasobwa bizazigarura”.

Ubwo MINEDUC yisobanuraga imbere ya PAC
Ubwo MINEDUC yisobanuraga imbere ya PAC

Muri GS Kayonza bibyemo ebyiri, abazamu bakaba ari bo bategetswe kuzishyura, na ho Mukarange hibwe 22 ariko 11 ntizari zishyurwa, i Nyabihu hibwe mudasobwa 30 ariko hishyuwe ebyiri gusa.

Umugenzuzi w’Imari ya Leta yasabye REB ko bagomba gushyiraho uburyo burambye bwo gucunga mudasobwa zahawe ibigo.

Umuyobozi mukuru wa REB Dr Nelson Mbarushimana, avuga ko uko mudasobwa zibwe bibazwa umuyobozi w’ikigo, ariko na RIB ikabafasha kubikurikirana.

Ati “Uko mudasobwa zigenda zisubizwa natwe duhita tuziha amashuri kugira ngo zikomeze gukoreshwa”.

Dr Mbarushimana avuga ko mu rwego rwo kwita kuri mudasobwa zo mu bigo by’amashuri, bagiye gushaka rwiyemezamirimo uzajya azikora igihe zapfuye noneho iyatunganyijwe igasubira mu kigo mu gihe kitarenze ukwezi.

Ikindi ngo azashyirwaho ‘Alarm’ muri za ‘smart classroom’ ku buryo hagize ugerageza kwiba mudasobwa bizajya bihita bimenyekana.

PAC yagiriye Inama inzego z’uburezi zayitabye, zo gukomeza gukurikirana no kwita ku bikoresho Leta iba yatanze, hagashyirwaho n’uburyo bwo kubisigasira.

Hari kandi gushyira imbaraga mu gusaba inama mu mategeko mu gihe cyo gusinya amasezerano, kwakira ibyaguzwe cyangwa ibyakozwe habanje kugenzurwa ko byujuje ibisabwa bikubiye mu masezerano, guha amahirwe ibikorerwa mu gihugu na ba rwiyemezamirimo bakizamuka, no kubahiriza inama z’Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka